Kamonyi: Barinubira umusoro bakwa ku musaruro w’ubuhinzi

Abahinzi n’aborozi barema amwe mu masoko y’akarere ka Kamonyi, binubira imisoro bakwa iyo bajyanye umusaruro ku isoko kandi n’ababaranguriye bakongera bagasoreshwa.

Mukamana Dancilla avuga ko yajyanye isake mu isoko rya Gacurabwenge, bakamuca 300frw y’umusoro mbere y’uko ayinjirana mu isoko. Amaze kuyigurisha, uwayiguze nawe yasoze andi 300frw kugira ngo ayisohokanemo.

Abaturage binubira imisoro bakwa
Abaturage binubira imisoro bakwa

Ngo n’andi matungo basoresha abayazanye n’abayaguze kandi bigaragara mu masoko yose. Ihene isoreshwa 500frw, urukwavu 200frw, imbeba ziribwa zizwi ku izina rya sumbirigi 100frw. Mukamana na bagenzi be bavuga ko gusoreshwa kandi atari ubucuruzi babirenganiramo kuko hari igihe baza badafite amafaranga yo gusora amatungo ya bo agafatirwa.

Baragira bati “Iyo bagufashe utayitwaje biba ngombwa ko ugurisha kuri make ngo ubone umusoro, wayabura itungo ryawe bakarifatira mpaka uyabonye”.

Abajyana umusaruro w’ubuhinzi nabo binubira ko basoreshwa. Abarema isoko rya Bishenyi bavuga ko umuhinzi uzanye inyanya cyangwa ibijumba abisorera, ubiranguye ngo abicuruze nawe agasora, ndetse n’abagura byinshi babisohokana bagasora.

Gusorera imyaka incuro nyinshi ngo bituma igiciro kiyongera kuko ujya kugurisha abariramo n’imisoro yatanzeho. Kankindi Daphrose atanga urugero rw’izamuka ry’igiciro cy’ibijumba, agira ati “Iyo uzanye ibijumba winjira usoze 500frw, ubikuranguriye nawe agasora 500frw. Bituma igitebo ubusanzwe gifite agaciro ka 2000 frw kigurwa ibihumbi 3000frw”.

Ndahimana Rongin, umuyobozi w’ishami ry’imari mu karere ka Kamonyi, atangaza ko bitemewe gusoresha abahinzi n’aborozi bazanye umusaruro w’ibikorwa bya bo nk’uko iteka rya Perezida wa Repubulika no 25/01 ryo ku wa 09/07/2012, ribiteganya.

Aragira ati “Ubundi iri teka riteganya ko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi utishyura amahoro. Ibyo twabisobanuriye abasora baba mu masoko na ba rwiyemezamirimo basoresha. Wenda birashoboka ko hari aho bigikorwa ariko ntago byemewe. Aho tubimenyeye turabikurikirana ku buryo bikemuka”.

Mu karere hari rwiyemezamirimo uba waratsindiye gusoresha mu masoko, agahabwa 10% ry’ayo yasoresheje. Abaturage bavuga ko iyo ubuyobozi budakurikiranye uburyo abikora, babirenganiramo kuko we aharanira gusarura menshi ngo nawe yunguke menshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nagira inama abahinzi n aborozi ko bajya bigumira murugo maze bagakora kugurana. Ufite ibiro bitatu by umunyu agahabwa ikiro kimwe k ibijumba. Ibi byahozeho

zed yanditse ku itariki ya: 2-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka