Abashoferi bazajya bafatwa banyoye ibisindisha bazajya banengerwa mu ruhame

Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru iributsa abatwara ibinyabiziga kwirinda kunywa ibisindisha kuko mu mpanuka zihitana ubuzima bw’abantu harimo n’iziterwa n’uko hari abatwara ibinyabiziga basinze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru Jabo Paul ari kumwe n'Ukuriye Polisi mu ntara y'Amajyaruguru ACP Jean Baptiste ntaganira
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Jabo Paul ari kumwe n’Ukuriye Polisi mu ntara y’Amajyaruguru ACP Jean Baptiste ntaganira

Ubu butumwa bwagarutsweho mu karere ka Musanze kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kamena 2019 mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyweye ibisindisha.

Mu bugenzuzi bukorwa bugaragaza ko impanuka ziba inyinshi zituruka ku businzi bw’abatwara ibinyabiziga nk’uko Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru ACP Jean Baptiste Ntaganira yabihamirije abitabiriye ubu bukangurambaga.

Yagize ati “Bimaze kugaragara ko ibisindisha bituma abatwara ibinyabiziga babinyweye baba bafite ibyago byinshi byo gutera impanuka, kuko baba batagifite ubushobozi bwo kuyobora imodoka neza, ntibaba bagifite impungenge z’uko hari ibyo bakwangiza mu gihe batwaye nabi; iki kibazo kigaragara henshi kuko hari abafatwa ku manywa y’ihangu cyangwa mu masaha ya nijoro basinze”.

Uwitwa Kanyandekwe Bernard umwe mu batwara ibinyabiziga baganiriye na Kigali Today yatangaje ko igihe kigeze ngo abantu barusheho kugira imyumvire ku ruhare rwabo mu kugabanya impanuka zibera mu muhanda, kuko abazigiramo uruhare babiterwa no kudashyira mu bikorwa amabwiriza arengera ubuzima bw’abantu.

Yagize ati “Ni kenshi ababishinzwe bahora batwigisha ububi bwo gutwara ikinyabiziga umuntu yanyweye ibisindisha, navuga ko ababirengaho baba bigiza nkana; ninabo batuma dukomeza kugira umugayo wo kuba hacyumvikana impanuka zabayeho kubera ubusinzi, birakwiye ko babicikaho ntibakomeze kudutera umugayo”.

Iki gikorwa cyo gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyweye ibisindisha cyabereye muri gare ya Musanze, cyitabirwa n’abatwara ibinyabiziga bo mu bigo bitwara abagenzi hirya no hino mu gihugu ndetse n’abagenzi ubwabo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Jabo Paul ahamya ko umuntu utwara ikinyabiziga bizajya bimenyekana ko yanyweye ibisindisha ari mu kazi azajya anengerwa mu ruhame kugira ngo bibere abandi urugero.

Yagize ati “Umuntu utwaye aba akeneye ko ingingo ze zose ziba zikora n’ubwenge bukora neza kugira ngo ashobore kuyobora ikinyabiziga ntacyo ahutaje, iyo bitabaye gutyo niho tujya kumva ngo impanuka irabaye; ufashwe yanyweye ibyo bisindisha azajya aryozwa ibyo yakoze kandi bibere mu ruhame, anasabwe gusobanura impamvu yamuteye kunanirwa kwihanganira kutabinywa ari mu kazi, kugirango n’abandi bamubonereho isomo”.

Polisi y’igihugu iherutse kugaragaza ko abantu 400 bapfa buri mwaka bazize impanuka; ngo inyinshi ziterwa no kuba abatwara ibinyabiziga baba banyweye ibisindisha bigizwe n’inzoga n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.

Ubu bukangurambaga bukozwe muri gahunda yateguwe na Polisi y’igihugu y’ubukangurambaga bw’uruhererekane bw’ibyumweru 52 ku mutekano wo mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka