Musanze: Abarwayi bishimiye ibiribwa n’ibikoresho bahawe n’abiga muri Wisdom School

Abanyeshuri biga muri Wisdom School bo muri Club yita ku buzima yitwa ‘Health Club’, tariki ya 8 Kamena 2019 batanze ibikoresho by’ibanze by’isuku n’ibiribwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Abana bo muri Wisdom School batanze ibiribwa n'ibikoresho by'isuku
Abana bo muri Wisdom School batanze ibiribwa n’ibikoresho by’isuku

Ibiribwa bigizwe n’imbuto, isukari, amata ndetse n’ibyifashishwa mu kunoza isuku bigizwe n’amasabuni yo koga, ayo gufura n’impapuro z’isuku ni byo aba bana batanze.

Umwe mu baharwariye witwa Uwizeyimana Marie yagize ati “Nshimishijwe n’uko babiduhaye kuko muri twe hari abari baratakaje icyizere, byibura tugiye kumara iminsi bitwunganira bituma tudahangayika twibaza aho tubikura”.

Abenshi mu baharwariye n’abarwaza babo batangarije Kigali Today ko ubufasha nk’ubu ari ingenzi kuko hari igihe mu bitaro uhasanga abantu baba bamazemo igihe kinini bahivuriza, bakagera ubwo ubushobozi bubashirana ntibabone uko bakwigurira n’isabuni.

Uwitwa Nshimiyimana Gaston, umwe mu baharwarije, yagize ati “Ntangajwe no kubona abana bangana gutya bafite umutima wo gufasha. Ni igisobanuro cy’uko babitojwe bagahabwa uburere butuma bamenya uburemere bw’ibibazo abarwayi bahura na byo. Kuko hano uhasanga abahamaze igihe kinini badafite ababitaho, bakabwirirwa cyangwa bakaburara kubera kutagira ababagemurira. Birumvikana ko umuntu nk’uwo utamubaza n’isabuni yo koga cyangwa gufura ngo ayikwereke. Aba bana Imana ibahe umugisha”.

Dr Muhire Philibert, umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Ruhengeri, yashimye abanyeshuri kuba barunganiye ibitaro bita ku barwayi
Dr Muhire Philibert, umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, yashimye abanyeshuri kuba barunganiye ibitaro bita ku barwayi

Health Club yashinzwe n’abana b’abanyeshuri biga muri Wisdom School kugira ngo babone uko bajya bafasha abarwaye mu buryo bw’imibereho no kubahumuriza. Iki gikorwa cyo gufasha abarwayi bo mu bitaro bikuru bya Ruhengeri abagize iyi Club bagitewemo inkunga n’ababyeyi babo bafatanyije n’Ishuri Wisdom School, hakusanywa amafaranga ibihumbi 200 yakoreshejwe mu kugura ibiribwa n’ibikoresho batanze.

Ufitinema Uwase Gisele ukuriye iyi Club yagize ati: “Abantu barwaye ni bamwe mu bantu tuzi bababaye. Twashinze iyi Club kugira ngo byibura rimwe mu mwaka tujye twegeranya ubushobozi tubasure tubahumurize na bo bitume bagarura icyizere”.
Yongeyeho ati“Tugamije kubunganira mu buryo bwo kugarura intungamubiri ziba zagabanutse kubera uburwayi n’isuku yabo ni ngombwa kuyitaho kugira ngo bibafashe kutazahazwa cyangwa kuticwa n’indwara”.

Nduwayesu Elie uyobora Wisdom School avuga ko batoza abana ubumuntu bakiri bato
Nduwayesu Elie uyobora Wisdom School avuga ko batoza abana ubumuntu bakiri bato

Nduwayesu Elie, Umuyobozi w’Ishuri Wisdom School, avuga ko umwana utegerejweho kuzagirira abantu akamaro abitozwa hakiri kare, agakurana ishyaka ryo kubigira ibye.

Agira ati: “Niba umwana adatojwe hakiri kare kugira ubumuntu no gutabara abari mu kaga, ubwo ni iki kindi cy’ingirakamaro wamutegerezaho? Ni yo mpamvu Ishuri Wisdom School ritoza abana iyo migirire izabafasha gukura biyumvamo ab’ingirakamaro”.

Abagana ibi bitaro uretse kuba bakenera serivisi z’ubuvuzi, usanga hari n’abadafite amikoro yo kubona ibibatunga mu gihe baharwariye nk’uko byashimangiwe n’umuyobozi wabyo, Dr Muhire Philibert ugira ati“Iki gikorwa kiratwunganira mu buryo bukomeye, kuko abarwayi bari hano bakeneye ibikoresho by’isuku n’amafunguro abafasha kugarura imbaraga mu mubiri. Aba bana babyitayeho uko byakabaye barabizana; dushimira Ishuri Wisdom School ko ribatoza ko hari icyo bashobora gukora bakagabanya umubare w’abafite izo ngorane”.

Health Club yashinzwe mu mwaka wa 2017 ikaba igizwe n’abanyeshuri 115 biga mu Ishuri Wisdom School riri mu Karere ka Musanze. Ni ku nshuro ya kabiri abayigize basura abarwayi bo mu bitaro bikuru bya Ruhengeri. Uretse mu Karere ka Musanze aho iri shuri rifite icyicaro, rimaze kugaba n’amashami mu turere turimo Burera, Nyabihu na Rubavu.

Ufitinema Uwase Gisele ukuriye Health Club igira uruhare mu gufasha abababaye
Ufitinema Uwase Gisele ukuriye Health Club igira uruhare mu gufasha abababaye
Nshimiyimana Gaston yatangajwe n'uburyo abana bakiri bato bumva uruhare rwabo rwo gufasha abarwaye
Nshimiyimana Gaston yatangajwe n’uburyo abana bakiri bato bumva uruhare rwabo rwo gufasha abarwaye
Umuco wo gufasha abarwayi bawutozwa n'Ishuri Wisdom School kugira ngo bazakure bafatiye abandi runini
Umuco wo gufasha abarwayi bawutozwa n’Ishuri Wisdom School kugira ngo bazakure bafatiye abandi runini
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka