Minisiteri y’Uburezi yaburiye abangiza ibitabo bigenerwa amashuri

Minisiteri y’Uburezi iravuga ko hari amafaranga menshi Leta ishora mu gucapa no gukwirakwiza mu mashuri ibitabo by’imfashanyigisho kugira ngo bifashe mu myigire y’abana b’abanyeshuri.

Minisitiri w'Uburezi avuga ko Leta itazihanganira abagaragaraho kwangiza ibitabi
Minisitiri w’Uburezi avuga ko Leta itazihanganira abagaragaraho kwangiza ibitabi

Mu ruzinduko Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, aheruka kugirira muri bimwe mu bigo by’amashuri abarizwa mu Karere ka Musanze, yasanze hari abanyeshuri bangiza ibitabo babica bakabifunikisha amakaye, anenga ababikora n’abarezi babirebera.

Umwe mu bana b’abanyeshuri wiga kuri Groupe Scolaire Karinzi wafunitse amakayi yigiramo akoresheje ibitabo yaciye agira ati “Nabonye mugenzi wanjye w’umunyeshuri afite ibifuniko byinshi yari yamaze guca, musaba ibyo nafunikisha mbona arabimpaye nanjye mbifunikisha amakayi yanjye. Ntabwo nari nzi uburemere bwo guca igitabo no kugifunikisha amakayi”.

Bamwe mu bana b’abanyeshuri bavuga ko baca ibitabo bakabifunikisha amakayi kubera ko baba badafite ubundi buryo bwo kubona bifuniko. Hari uwagize ati “Tubura ibifuniko twakoresha tutononnye ibitabo. N’iyo tugerageje gushakisha ibyavuyemo isima abubaka barabitwima, twabura uko tubigenza kugira ngo amakayi yacu atangirika tugahitamo gukoresha ibitabo byaciwe mu gihe tubibonye”.

Aya makayi ni ay'abanyeshuri biga muri GS Karinzi yafunikishijwe ibitabo byagenewe gufasha abanyeshuri mu myigire yabo
Aya makayi ni ay’abanyeshuri biga muri GS Karinzi yafunikishijwe ibitabo byagenewe gufasha abanyeshuri mu myigire yabo

Bumwe mu buryo Leta ishyizemo imbaraga mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu myigire yabo harimo no gukwirakwiza mu mashuri ibitabo by’imfashanyigisho.

Mu ruzinduko aheruka kugirira mu bigo birimo icy’amashuri abanza ya Gashangiro ya mbere, Ishuri Wisdom School na Groupe Scolaire Karinzi bibarizwa mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’Uburezi yahasanze abana bafunika amakayi bakoresheje ibitabo baciye, yibutsa abarezi n’abo bafatanyije ko badakwiye kugira uburangare cyangwa kurebera amakosa abana bakora bangiza ibitabo baba bagenewe ngo bibafashe mu myigire.

Yagize ati“Ubu koko ubu si uburangare bwanyu? Kubona Leta itanga ibitabo nk’aho byafashije abana kwiga ahubwo tukabona harimo ababifunikisha amakayi?

Bamwe mu bana Minisitiri yasanze barafunitse amakayi muri ubu buryo yagiye ababaza aho babikuye buri wese akajya amubwira ko yagihawe na mugenzi we wiga ku kindi kigo cyangwa wiga mu wundi mwaka.

Nyirabavugirije Anne Marie, umuyobozi wa Groupe Scolaire Karinzi hamwe mu hagaragaye umubare munini w’abana bangiza ibitabo, we n’abarezi bagenzi be bahamije ko bagiye gukosora aya makosa.

Yagize ati: “Twajyaga dusaba abana twigisha kujya bafunika amakayi yabo ariko ntidusubire inyuma ngo turebe ibyo bifashishije bayafunika, dusanze ari amakosa tugiye gukosora, tubigishe ko ari bo bafite uruhare mbere na mbere mu kubirinda no kutabyonona”.

Leta ivuga ko ishora amafaranga menshi mu kugura ibitabo by'imfashanyigisho, ababyangiza bakaba bahombya igihugu
Leta ivuga ko ishora amafaranga menshi mu kugura ibitabo by’imfashanyigisho, ababyangiza bakaba bahombya igihugu

Nyirabavugirije anasobanura ko mu kigo ayoboye bafite uburyo bashyizeho bwo gucunga ibitabo by’ikigo kuko ibyinjiye byandikwa, igihabwa mwarimu cyangwa umunyeshuri bikagira aho byandikwa kugira ngo bifashe mu buryo bwo kugaruza ibiba byabuze.

Ati: “Rero turacyeka ko aba baba babikuye ku bindi bigo, cyangwa muri cya gihe igitabo runaka kiba cyabuze uwagitoye akaba ari we uduca mu rihumye akagifunikisha. Ni ibintu tugiye kujya tugenzura cyane ku buryo bitazasubira”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yavuze ko leta ishora amafaranga menshi kugira ngo ibitabo by’imfashanyigisho bigere mu mashuri yo mu gihugu. Ngo ahazajya hagaragara ababyangiza bazajya bafatirwa ingamba zirimo n’ibihano kuko Leta idashobora kwihanganira ababikoresha icyo bitagenewe.

Yagize ati: “Birababaje cyane kubona Leta ishora amafaranga menshi kugira ngo abanyeshuri babashe kubona ibitabo by’imfashanyigisho, nabwo kugeza ubu ntiturabasha kwihaza ku buryo twavuga ko bihagije. Kuba hagaragara ababifunikisha aho kubyifashisha mu myigire ni ikintu tudashobora kwihanganira ngo turebere ababikora, bazajya bafatirwa ibihano”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yatangarije Kigali Today ko ingengo y’imari ishorwa mu kugura ibitabo by’imfashanyigisho igenda ihinduka bitewe n’ibiba bikenewe. Nk’ubu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 hashowe miliyari zirenga zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda mu kugura uburenganzira bw’ibitabo byanditswe n’abanditsi batandukanye, kubicapa no kubikwirakwiza mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka