Musanze: Igerageza rya Drones mu buhinzi ryaberetse ibibazo batajyaga babonesha amaso

Mu Karere ka Musanze harimo kubera igerageza ryo gukoresha utudege duto (drones) mu buhinzi. Bamwe mu baturage iryo koranabuhanga ryagezeho baremeza ko bamaze kubona impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi mu gihe gito bamaze bakoresha utwo tudege.

Drones zifashishwa mu buhinzi zitezweho gukemura ibibazo by'abahinzi, no kubafasha kongera umusaruro
Drones zifashishwa mu buhinzi zitezweho gukemura ibibazo by’abahinzi, no kubafasha kongera umusaruro

Ni ikoranabuhanga rigamije gufasha abahinzi no kubereka uburyo barushaho gufata neza ibihingwa byabo, ribereka n’ibibazo ibihingwa bifite batajyaga bashobora kubonesha amaso.

Mu buhamya bwa Mukayuhi Hélène, umwe mu bahinzi bakoreweho igeragezwa rya drone mu mirima ye, avuga ko hari impinduka mu bihingwa bye, aho yiteguye kubona umusaruro wikubye gatatu ku wo asanzwe abona.

Agira ati “Ibyo twaboneshaga amaso ku bihingwa byacu, ntabwo ari byo amafoto ya Drone yatweretse, ibihingwa twaboneshaga amaso tukabona ari byiza, drone yasanze bifite ibibazo byinshi, dukosora ibibura hakiri kare”.

Izi Drones zibasha kubona ibibazo abahinzi bataboneshaga amaso bigakosoka
Izi Drones zibasha kubona ibibazo abahinzi bataboneshaga amaso bigakosoka

Akomeza agira ati “Impinduka irahari iragaragara, kuri are imwe nezaga ibiro 15 by’ingano, ariko nyuma y’uko banyujije drone mu murima wanjye, bakanyereka ibibazo ibihingwa bifite nkabikosora, ndahamya ntashidikanya ko nzasarura ibiro 45 kuri are, nari nzi ko drone ikora mu gutwara amaraso gusa ariko byaradutangaje tubonye bayituzaniye mu buhinzi. Ndasaba ko iri koranabuhanga ryagezwa hose mu gihugu”.

Undi muhinzi witwa Karera John, we yagize ati “Twari twarahombye. Ntabwo ndasarura ariko uburyo mbona imyaka yanjye nyuma yo gukurikiza inama nahawe z’ibisubizo bya drone, biragaragara ko umusaruro uzikuba inshuro nyinshi”.

Hashize igihe kitagera ku mwaka umwe, ubwo bushakashatsi mu buhinzi bwifashisha drone bugeze mu Rwanda, aho igeragezwa ryayo rikomeje kubera mu Karere ka Musanze.

Ngo ubwo buryo bwo gufasha Abanyarwanda kubona umusaruro uhagije ku butaka buto bahinga, buratanga icyizere cyo kongera umusaruro w’abahinzi, nk’uko bivugwa na Ingabire Ruziga,uhagarariye umushingwa wa Charis uri mu igeragezwa rya drone mu buhinzi.

Ingabire Ruziga Mamy uhagarariye umushinga Charis ukoresha drones mu buhinzi
Ingabire Ruziga Mamy uhagarariye umushinga Charis ukoresha drones mu buhinzi

Ati “Dukoresha drone mu buhinzi mu gufasha abahinzi kumenya neza imirima yabo, uko iteye no kubigisha uko bayitaho kugira ngo babone umusaruro mwinshi kurushaho.

Drone ni akadege gato kaba gafite camera ibasha gufata amashusho, tukayakoresha akavamo ikarita yerekana ibibazo biri mu mirima y’abaturage no mu bihingwa byabo”.

Akomeza agira ati “Dukeneye kuzana impinduka n’udushya twose dushoboka mu gufasha abaturage kongera umusaruro mu bihingwa byabo, twasanze ibyo bibazo bizakemurwa na drone.”

Ati “Hari ubwo ugera ku muhinzi wamubwira ko ibihingwa bye bitameze neza, we yarebesha ijisho ntabyumve, ariko aho tubafashije dukoresha drone bamaze kubyumva. Ubu turabagira inama bagakosora ibitagenda hakiri kare ku buryo biteze umusaruro mwinshi mu minsi iri imbere”.

Ubwo bushakashatsi bukorwa mu buhinzi hifashishijwe drone burakorerwa mu Ntara y’Amajyaruguru ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Dr Laetitia Nyinawamwiza, umuyobozi w’iyo kaminuza, mu imurikabikorwa ngarukamwaka ryo kumurika ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri biga muri iyo kaminuza, yashimangiye ko iterambere igihugu kiganamo, ikoranabuhanga mu buhinzi ritasigaye inyuma.

Avuga ko iyo kaminuza ishyize imbere ikoranabuhanga hagamijwe gufasha abaturage guteza imbere umwuga wabo w’ubuhinzi mu kurushaho kongera umusaruro ku butaka buto bahinga.

Agira ati “Mu bihe tugezemo, tugomba kuva mu buhinzi bwa gakondo. Tekinoloji ni yo igezweho mu guteza imbere ubuhinzi. Ubuhinzi ni yo siyansi ya mbere ifite tekinoloji ya mbere. Murabizi turiyongera ariko ubutaka ntibwiyongera, kandi twese dukenera ibyo kurya. Tudashyize tekinoloji mu buhinzi ngo twongere umusaruro ku butaka buke dufite mu guhaza abahinzi, ntacyo twaba tumaze, ni yo mpamvu dukomeje gushyira tekinoloji imbere”.

Drones 19 ni zo zikomeje gukoreshwa mu bushakashatsi bukorerwa mu buhinzi. Ni ubushakashatsi bumaze amezi atarenze atanu butangirijwe mu Karere ka Musanze.

Harimo kwigwa ku buryo Drones zakoreshwa mu buhinzi mu gihugu hose
Harimo kwigwa ku buryo Drones zakoreshwa mu buhinzi mu gihugu hose
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka