Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Nigeria ku kurwanya ruswa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzindiko rw’iminsi ibiri i Abuja muri Nigeria aho aza gutanga ikiganiro mu nama yo kurwanya ruswa iribufungurwe kuri uyu wa 11 Kamena 2019 na Perezida w’icyo gihugu, Muhammadu Buhari.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Muhammadu Buhari
Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Muhammadu Buhari

Ni ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa mu matora. Igisubizo ku guhangana na ruswa yamunze inzego za Leta” cyateguwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha byo mu rwego rw’ubukungu muri Nigeria, ku bufatanye na Komite yateguye irahira rya Perezida Buhari.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame akaba ategerejweho kubasobanurira ku nzira y’u Rwanda mu guhangana na ruswa n’uburyo byaje kurugeza ku mwanya wa kabiri mu bihugu birangwamo ruswa nkeya muri Afurika mu myaka ibiri ishize.

Mu rwego rwo kurushaho kugabanya ibyaha bya ruswa mu nzego za Leta, muri 2016 kandi, u Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika mu gutangiza itangwa ry’amasoko binyuze mu ikoranabuhanga, “e-procurement”.

Ni mu gihe, ku munsi w’ejo ari na wo wa nyuma w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame azitabira ibirori by’irahira rya Perezida Buhari watowe ku nshuro ya kabiri muri Gashyantare uyu mwaka, kongora kuyobora Nigeria.

Ikiganiro ku kurwanya ruswa muri Nigeria cyahujwe n’umuhango w’irahira rya Perezida Buhari mu gihe umwaka ushize Buhari yahize abandi mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku nsanganyamatsiko yagiraga iti “Gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa: Inzira irambye y’iterambere rya Afurika.”

Perezida Buhari kandi yashyize kurwanya ruswa mu bukangurambaga azibandaho muri uyu mwaka wa 2019 ndetse anasezeranya abanya-Nigeria ko kurwanya ruswa no guhangana n’abakoresha umutongo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko biri mu byo azibandaho muri iyi manda ye ya kabiri.

Ubwo perezida Kagame yageraga i Abuja muri Nigeria
Ubwo perezida Kagame yageraga i Abuja muri Nigeria
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane ko president wacu abaha isoma ryo kurwanya Ruswa,kubera ko u Rwanda ruri mu bihugu habamo Ruswa nkeya,ugereranyije n’ibindi bihugu.Henshi mu bihugu bya Africa,hakora Ruswa mu kazi,kwivuza,ku kibuga k’indege,amasoko,ku ishuli,etc...Gusa nta muntu wakuraho Ruswa burundu.Izakurwaho n’ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu Imana,igashyiraho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Nibwo buzahindura isi paradizo.

gatare yanditse ku itariki ya: 11-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka