Miliyoni zisaga eshanu z’Amadorali zigiye gushorwa mu bucuruzi bwambukiranya imipaka

Umuryango uharanira amahoro witwa Alert international uravuga ko ugiye gushora Miliyoni zirenga eshanu z’Amadorali ya Amerika mu gufasha abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere k’ibiyaga bigari binyuze mu mushinga witwa Mupaka Shamba letu mu gihe cy’imyaka ine.

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagiye gufashwa kwiteza imbere
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagiye gufashwa kwiteza imbere

Ni mugihe abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakunze kumvikana bavuga ko n’ubwo ubu bucuruzi bubatunze ariko bagihuriramo n’inzitizi cyane cyane gusoreshwa kenshi iyo bageze muri Congo.

Nyiranzabamwita Agnes avuga ko bahura n’ikibazo cyo gusoreshwa kenshi,abandi bagasabwa icyitwa ‘echantillon’ (icyo kumviraho) uburyohe bw’ibicuruzwa byabo baba bajyanye muri Congo.

Ati “Upfa kwambuka umupaka buri wese akagenda agusoresha, cyangwa akubwira ngo muhe ku byo uje gucuruza, ukamuha nk’inyanya eshanu cyangwa ebyiri ugakomeza no kubandi”.

Aba bagore kandi bavuga ko bamaze igihe bakora ubu bucuruzi ariko bakaba babona badatera imbere bakurikije imbaraga bakoresha ngo kubera ubumenyi buke mu gukora imishinga myiza ibyara inyungu yatuma ibigo by’imari bibaha amafaranga bakongera igishoro.

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bagiye gufashwa kwiteza imbere haba mu kubakorera imishinga yunguka no kubakorera ubuvugizi
Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bagiye gufashwa kwiteza imbere haba mu kubakorera imishinga yunguka no kubakorera ubuvugizi

Ntabugi Odette ati “Ntituzi gukora imishinga kandi ari yo twakabaye tujyana mu bigo by’imari bikaduha amafaranga yo kongera igishoro.”

Ibi bibazo byose kimwe n’ibindi aba bagore bahura na byo ngo ni byo ubu bihagurukije umuryango uharanira amahoro Alert International ukaba ugiye gufatanya na bo mu kubikemura binyuze mu mushinga Mupaka shamba letu (umupaka, imibereho yacu).

Mutesi Betty uhagarariye Alert international mu Rwanda agira ati “Tugomba gukorana na bagenzi bacu bo muri Congo mu gukemura ibyo bibazo,naho abatazi gukora imishinga,icyo ni cyo tuzaheraho tubahugure mbere yo gutangira gukora.”

Uyu mushinga uzakorana n’abagore bo mu bihugu by’u Rwanda,Congo n’u Burundi,ukazamara imyaka ine.Mu karere ka Rusizi uzakorana n’abagore 300 bakoresha imipaka itatu uwa Rusizi ya mbere,Rusizi ya Kabiri n’uwa Kamanyola unyuze mu kibaya cya Bugarama ,ukazarangira utwaye Miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana na mirongo itatu na bitatu by’amadolari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka