Amaribori: Indwara ivurwa igakira

Ubusanzwe amaribori hari abayafata nk’uturango tw’ubwiza cyane cyane bagendeye ku muco nyarwanda. Nyamara abahanga mu buvuzi bemeza ko ari indwara ivurwa kandi igakira. Amaribori agaragara ku bagabo ndetse n’abagore. Icyakora agaragara ku bagore cyane kurusha abagabo.

Amaribori ubundi ni uturongo tugaragara mu ibara ritandukanye n’iry’umubiri usanzwe, duhagaze cyangwa dutambitse. Yibasira ibice bimwe na bimwe by’umubiri nko ku mabere, ku maboko, ku nda ,ku mugongo, ku kibuno ndetse no mu ntege.

Ni iki gitera amaribori?

Nk’uko tubikesha www.webmd.com hari amaribori aterwa no kubyibuha byihuse ugahita ubitakaza cyangwa ku bana bavumbutse b’abangavu n’ingimbi. Gutwita na byo bitera amaribori ku nda kubera ko umubiri uba wa kwedutse. Hari abandi bakora siporo, imihindagurikire y’umubiri wabo ikabatera kugira amaribori.

Hari kandi n’amaribori aterwa n’indwara yitwa Cushing iterwa n’imisemburo myinshi ndetse n’indi yitwa Marfan umuntu akura ku ruhererekane rw’imiryango. Iyo ndwara ica intege uruhu bikarutera gukura bidasanzwe.

Ku bantu biyongeresha amabere na byo bitera amaribori( breast implant surgery).

Dore uko wakwivura amaribori

Urubuga rwa Interineti www.stephealth.com ruvuga ko bitewe n’urugero amaribori ariho hari aho adahita agenda, bigasaba igihe kugira ngo ashire ku mubiri. Ibyo bisaba ko umuntu amenya urugero amaribori ye agezeho kugira ngo amenye uburyo yakoresha akabasha kuyivura.

Indimu n’amavuta ya Olive

Uburyo bwa mbere umuntu ufite amaribori yakoresha yivura ni indimu n’amavuta ya Olive. Aha umuntu ufite amaribori afata igice cy’indimu agasiga aho amaribori ari mu gihe cy’iminota 10 yarangiza agasigaho amavuta ya Olive akanogereza na none indi minota 10.

Gukoresha imizabibu

Ufata isahani ukanomberaho imizabibu utabanje kuyitonora warangiza ugasukaho yawurute (yoghurt) y’amagarama 200 hanyuma ukavanga neza ukabisiga ahari amaribori hose ugategereza iminota 20 mbere yo kugakaraba n’amazi akonje.

Igikakarubamba

Igikakarubamba na cyo kirakoreshwa. Usiga ku maribori nyuma yo gukaraba buri munsi, bigeraho bigashira.

Amavuta ya Coconut na yo umuntu ufite amaribori ayasiga ahantu hose amaribori ari bigashira vuba cyane. Ibyo abikora buri munsi keretse ayo mavuta abaye amugiraho ingaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka