Ngarama: Ivuriro rishya ryatumye nta murwayi ukimenya indwara y’undi

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Ngarama giherereye mu Karere ka Gatsibo buvuga ko kubakirwa ikigo nderabuzima gishya byatumye nta murwayi ukimenya indwara y’undi.

Inyubako y'ikigo nderabuzima cya Ngarama
Inyubako y’ikigo nderabuzima cya Ngarama

Uwangabe Charlotte, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ngarama avuga ko mbere ikigo nderabuzima bakoreragamo cyari gito bigatuma serivise eshatu zitangirwa mu cyumba kimwe bigatuma ibanga ry’umurwayi runaka rimenywa n’undi.

Ati “Wasangaga abaganga batatu bicaye mu cyumba kimwe buri wese afite serivise akoramo. Uwipimisha inda agahuriramo n’uwipimisha Sida n’undi wivuza, ikindi ugasanga buri wese atashye amenye ibanga rya mugenzi we kandi bitemewe.”

Uwangabe avuga ko kuva bataha ikigo nderabuzima gishya mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, ibi byacitse kuko buri serivise ifite icyumba itangirwamo, bityo ibanga ry’umurwayi rikamenywa na muganga wamwakiriye gusa.

Uwangabe Charlotte uyobora ikigo nderabuzima cya Ngarama uvuga ko mbere icyumba kimwe cyatangirwagamo serivise 3 abarwayi bakagenda bazi amabanga y'abandi
Uwangabe Charlotte uyobora ikigo nderabuzima cya Ngarama uvuga ko mbere icyumba kimwe cyatangirwagamo serivise 3 abarwayi bakagenda bazi amabanga y’abandi

Uwangabe Charlotte kandi avuga ko mu nzu y’ababyeyi byari ibibazo kuko icyumba ababyeyi babyariramo cyari kimwe ndetse rimwe na rimwe ugasanga uwamaze kubyara aryamye mu cyumba kimwe n’utarabyara.

Agira ati “Uretse kugira icyumba kimwe cy’ibyariro n’abategereje kubyara bavangwaga n’abamaze kubyara kubera ubuto ariko ubu cyarakemutse kuko aho babyarira ni habiri kandi ibitanda ababyaye n’abatarabyara baryamaho birahagije ntibakivangwa.”

Gahutu Gaston, umwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Ngarama avuga ko kubona ivuriro rishya byabafashije kuko aho bahererwa serivise hisanzuye.

Ati “ Mbere baduheraga serivise ahantu hacucitse hameze nko mu isoko abarwayi babiri cyangwa batatu bahurira mu cyumba kimwe ariko ubu byakemutse, ahantu harisanzuye umuganga umubwira uko wiyumva ntawe utinya.”

Gahutu Gaston ariko nanone yifuza ko guhabwa ikigo nderabuzima gishya bikwiye kujyana no guhabwa serivise nziza.

Avuga ko amasaha y’ikiruhuko cya kumanywa serivise zimwe ziburamo abaganga kuko bagiye kuruhuka.

Kantengwa Mary, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, avuga ko hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, mu kwezi gutaha hazongerwa umubare w’abaganga bikazakemura ikibazo cya serivise zitanoze zitangwa hirya no hino mu bigo by’ubuvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka