Kamonyi: Imodoka yagonze Moto babiri bahasiga ubuzima

Abantu babiri bari kuri Moto bitabye Imana abandi batatu bakomerekera mu mpanuka y’ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali yabuze feri ikagonga Moto, ku wa 07 Kamena 2018.

Ikamyo yagonganye na Moto
Ikamyo yagonganye na Moto

Ababonye iby’iyo mpanuka bavuze ko ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yavaga i Muhanga, yaba yabuze feri imanuka yihuta cyane, mu muhanda wa kaburimbo munsi y’ibiro by’Akarere ka Kamonyi maze igonga iyo moto.

Imaze kubura feri ngo yataye umurongo wayo igonga moto yizamukiraga, babiri bari bayiriho bataramyenyeka bahita bitaba Imana.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wamenye ayo makuru yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka yabereye munsi y’ibiro by’Akarere ahasanzwe harashyizwe ibikuta bitangira imodoka zakoraga impanuka zikarenga umuhanda.

Agira ati, “Ntituramenya imyirondoro yabo, impanuka ni impanuka, ntabwo wavuga ko ibyo bikuta nta kamaro bimaze, ahubwo ni ugukomeza gushishikariza abakoresha umuhanda bitwararike”

“Kuba hari ibikuta ntabwo bivuze ko abakoresha umuhanda birara nta n’ubwo bivuze ko ntacyo bimaze, ahubwo ni ugukomeza gushishikariza abakoresha umuhanda baba abanyamaguru cyangwa abakoresha ibinyabiziga gukomeza kwitwararika”

Hashize iminsi ibiri humvikanye indi mpanuka ya moto i Gicumbi yivuganye umumotari n’umubikira yari ahetse, ubuyobozi bukaba busaba abakoresha umuhanda kutirara kugira ngo impanuka zirusheho kugabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Moto zirimo kwica abantu benshi cyane mu Rwanda.Muribuka ejobundi I Gicumbi Umubikira n’umumotari bagonzwe na Torotoro bagapfa.Leta nirebe icyo ikora,ititaye ku misoro ivana kuli Motos.Muli Africa,hari ibihugu byinshi batemera ko Motos zikora Taxi,kubera impanuka ziteza.Ibyo bihugu ni nka Madagascar na Congo Brazzaville.Gusa tujye twibuka ko impanuka zitungurana.Tuge twibuka inama Yesu yaduhaye yo "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana",aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa ntidushake Imana.Abumvira iyo nama Yesu yaduhaye,nubwo nabo bapfa,azabazura ku munsi w’imperuka,abahe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Kuraho bya bindi babeshya ngo upfuye aba yitabye Imana.Ni ikinyoma.Upfuye yiberaga mu byisi gusa,bible ivuga ko abora bikarangira,ntazongere kubaho.

sezibera yanditse ku itariki ya: 8-06-2019  →  Musubize

Imana ikomeze yite ku bayo! Kilo impanuka zirakaze kandi ziri guhitana inzirakarengane.

Pie yanditse ku itariki ya: 8-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka