Ibishyimbo n’imiteja byagufasha mu koroshya igogora

Hari abantu bava kumeza bigafata igihe kinini ngo babe bakongera gusonza, bikarushaho kuba bibi iyo ari nijoro kuko burinda bucya bakigugaye, ibyo bigatuma basinzira nabi. Niba ibi bijya bikubaho, ongera ibishyimbo cyangwa imiteja ku isahani yawe.

Imiteja ni ingirakamaro cyane ku buzima bw'umubyeyi utwite ndetse n'umwana atwite
Imiteja ni ingirakamaro cyane ku buzima bw’umubyeyi utwite ndetse n’umwana atwite

Abantu batandukanye ku isi barya ibishyimbo, ndetse no mu Rwanda by’umwihariko hari abavuga ko iyo batariye ibishyimbo ku ifunguro ryabo, bumva batariye.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti lesjardinslaurentiens.com, ibishyimbo bimaze imyaka ibihumbi bivumbuwe n’abashakashatsi, bavuga ko byagaragaye mbere na mbere mu gihugu cya Perou nyuma bigenda bikwarakwizwa ku isi hirya no hino.

Nubwo abantu barya ibishyimbo n’imiteja ari benshi, ariko hari ababirya gusa batazi icyo bimaze mu mibiri yabo. Kigali Today irabagezaho bimwe mu byiza byo kurya ibishyimbo ndetse n’imiteja.

Nk’uko tubikesha urubuga selection.ca, ibishyimbo bifite akamaro mu gufasha umutima gukora neza ndetse n’izindi ngingo z’umubiri w’umuntu.

Ibishyimbo bigabanya ibibazo abagore bahura na byo mu gihe batakibyara (menopause)

Ubushakshatsi bwagaragaje ko abagore bageze muri “menopause” barya ibishyimbo buri munsi, babona ubutare bwa “manganese” ku rugero ruhagije, bityo bikabarinda guhura n’ibibazo bijyana na “menopause”birimo kuribwa mu nda n’ibindi.Iyo “manganese” iboneka mu bishyimbo by’ubwoko bwose ndetse no mu miteja.

Ibyishyimbo bigabanya ibyago byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Deakin yo muri Australia bwiga ku tunyangingo(cellules) twa kanseri y’ibere n’iy’amara, bwagaragaje ko ubutare butandukanye buboneka mu bishyimbo no mu miteja bubuza utwo tunyangingo twa kanseri gukura.

Ibishyombo bifasha mu mikorere myiza yo mu ngingo (articulations)

Ibishyimbo bikize cyane ku butare bwa “potassium”.Ubundi hari isano iri hagati yo kubabaro mu ngingo, nko mu mavi, mu bujana n’ahandi mu mpiniro (articulations), no kugira “potassium” nkeya mu maraso. Iyo “potassium” kandi igira akamaro gakomeye mu gutuma amaraso agira ubuzima bwiza.

Ibishyimbo byarinda indwara z’umutima

Ibishyimbo byigiramo ibyitwa “fibres”, izo “fibres” zifasha mu kugabanya ingano y’ibinure mu mubiri, zikagabanya umuvuduko w’amaraso, ibyo byombi bikaba ari byo bifasha umutima mu mikorere myiza.

Imiteja ikomeza amagufa

Ubushakashatsi bwakorewe mu kigo kitwa “Rayne Institute”, mu Bwongereza bwagaragaje ko ubutare bwa “silicium” buboneka mu miteja bwinjira mu mubiri mu buryo bworoshye ugereranije n’ubuturuka mu zindi mboga, icyo gihe rero bituma umubiri ubona “silicium” ukeneye , “siliciumu” ikenerwa cyane cyane mu gukuza amagufa no kuyakomeza.

Ibishyimbo bizanira umubiri ubutare bwa “fer”.

Ibishyimbo bibamo amoko atandukanye ariko bigahurira ku kugurira akamaro kenshi umubiri
Ibishyimbo bibamo amoko atandukanye ariko bigahurira ku kugurira akamaro kenshi umubiri

Vitamine C est iba mu bishyimbo, ifasha umubiri kwinjiza ubutare bwa “fer” ukeneye.Iyo fer ifasha mu ikorwa ry’amaraso.

Ku rubuga www.cuisineaz.com, basobanura ibindi byiza byo kurya imiteja.Nubwo hari abantu batayikunda cyane cyane abana,ariko imiteja ifite akamaro gakomeye mu buzima bw’umuntu.

Imiteja ifasha amara gukora neza

Imiteja ikize cyane kuri “fibres” izo rero zituma amara akora neza, agasohora ibyo agomba gusohora kandi bitagoranye, ibyo bikarinda umuntu kuba yarwara kanseri y’urura runini.Ni yo mpamvu abaganga bagira inama abantu bagira ikibazo cy’impatwe ko bajya barya imiteja.

Imiteja ifasha abantu bifuza gutakaza ibiro

Imiteja ituma uyiriye yumva yijuse, ibyo bikaba byamufasha kwirinda kurya ibinyamavuta. Ni yo mpamvu ari byiza kuyifashisha mu gihe umuntu yifuza kunanuka, kuko imiteja itigiramo ibintu bibyibushya.

Imiteja ni myiza cyane ku bantu barwaye diyabete

Imiteja ifasha mu kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso. Ni yo mpamvu ari ikiribwa cyiza cyane ku bantu barwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, yo mu bwoko “type 2”.

Ku rubuga www.croq-kilos.com, bavuga ko yaba ibishyimbo byumye, ibibisi ndetse n’imiteja byose bifite akamaro mu mibiri w’umuntu.

Ibishyimbo n’imiteja bifasha mu igogora

Ibishyimbo byumye, ibibisi ndetse n’imiteja byose byigiramo”fibres” kandi nyinshi ni yo mpamvu bifasha mu migendekere myiza y’igogora.

Ikindi kandi, ibishyimbo n’imiteja byigiramo icyitwa “pectine”, ni ukuvuga ubwoko bwa “fibre” igera mu mara igahinduka nk’umushongi unyerera, bityo uwo mushongi ugasohora isukari n’ibinure bidakenewe aho kugira ngo byitsindagire mu mubiri.

Imiteja n’ibishyimbo birinda umunaniro w’ubwonko n’uw’umubiri

Ubwoko bwose bw’ibishyimbo bukungahaye ku butare butandukanye nka “fer”, “potassium”, “magnesium”, ariko bikanagira za vitamine harimo vitamine C. Ibyo byose iyo biteranye ni byo birinda umuntu umunaniro w’ubwonko ndetse n’uw’umubiri.

Ku rubuga http://parstoday.com bavuga ko imiteja ifasha no mu buzima bw’amaso.

Imiteja ituma amaso agira ubuzima bwiza

Niba umuntu afite ikibazo cy’amaso, akaba atabona neza, agirwa inama yo kurya imiteja kenshi gashoboka. Izo mboga zigiramo vitamine A na C zifasha amaso kugira ubuzima bwiza.

Imiteja ituma umuntu adasaza vuba

Kuko imiteja yifitemo vitamine A, bituma irinda uruhu gusaza vuba, gusa ibyiza ni uko umuntu yayishyira ku ifunguro rye rya mu gitondo, irya ku manywa ndetse n’irya nimugoroba, mbese umuntu wifuza gukomeza kugaragara nk’ukiri muto, bisaba ko ayirya kenshi.

Imiteja ifasha mu mikurire y’umwana ukiri mu nda

Nubwo hari abatabizi, ariko imiteja yigiramo vitamine yitwa “fotale”, iyo ikaba ikenerwa cyane mu mikurire y’umwana uri mu nda.Gusa ibyiza ni uko umugore utwite yayihekenya ari mibisi, kugira ngo abone iyo vitamine ku rugero ruhagije.
Imiteja kandi ifasha mu komora ibikomere no gukiza ibisebe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

1°Mwatubwiye ubwiza bw’ibishyimbo, ariko dukeneye no kumenya uko umuntu °yabitegura, kugirango bitica intungamubiri.

2° Byagaragaye (nkuko mubitubwira) ko umugore utwite byaba byiza ariye imiteja mibisi; Yayitegura ate, kugirango microbes( udukoko twanduza) dukunda kwibika kumboga, tutamutera iyindi ndwara atamenya( parasites).
Ko hari imboga zitabikwa muri Frigo/Fridge, imiteja yaba yemerewe ??

RUKIZANGABO Enocky yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka