Ibyo kurya 10 byatuma ijisho ryawe rirushaho kubona neza

Abantu batekereza ko indwara y’amaso nta buryo bwo kuyirinda nyamara iyo ufashe indyo zizwiho gufasha amaso kugira ubuzima bwiza, ukagira n’ikinyabupfura mu mibereho yawe, harimo kuruhuka kwirinda ibikorwa byica amaso n’ibindi watuma amaso yawe arindwa indwara ndetse akarushaho kubona neza.

Urubuga medicalnewstoday.com ibiryo bikungahaye mu ntungamubiri birinda indwara y’amaso kandi ukarushaho no kureba neza nta mbogamizi.

Dore amwe mu mafunguro yabigufashamo

Amafi

Amafi ni meza muri rusange ariko ku muntu ushaka kwirinda indwara y’amaso akwiye kurya amafi afite amavuta yazo ubwayo. Ubwoko bw’amafi wasangana aya mavuta ni Tuna, Mackerel, Salmon, Sardines.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ufite mu maso humye cyane cyane abantu bakoresha mudasobwa cyane ubu bwoko bw’amafi afite amavuta bubafasha kongera kuhoroshya.

Ubunyobwa

ubunyobwa ni kimwe mu bindi byinshi bifasha umuntu kuba yakwirinda indwara y’amaso kuko bukungahaye kuri vitamine E.

Imbuto

Hari imbuto zagufasha cyane kwirinda indwara y’amaso zikungahaye kuri vitamine C na E, cyane cyane abantu barwara amaso aterwa n’izabukuru. Muri izo harimo indimu ndetse n’amaronji.

Imboga rwatsi

Imboga rwatsi zifite uruhare runini mu kurinda indwara y’amaso cyane ko zikungahaye kuri vitamine C.

Karoti

Karoti nazo zikungahaye muri vitamine C ndetse nibindi byitwa beta carotene.
Vitamine A igira akamaro kanini kuko yifitemo intungamubiri zifasha imboni kwakira urumuri.

Ibijumba

Kimwe na karoti ibijumba bifite vitamine E kandi bikungahaye muri beta carotene.

Inyama z’inka

Inyama z’inka nazo zikungahaye mu byitwa zinc, ubushakashatsi buvuga ko zinc ifasha gutinza indwara ziterwa n’izabukuru nko gutakaza ubushobozi bwo kureba neza.

Inyama zimwe na zimwe nk’inkoko ndetse n’iz’ingurube nazo zikungahaye kuri zinc nubwo Atari cyane nk’inyama y’inka.

Amagi

Amagi nayo akungahaye cyane muri lutein na zeaxanthin aribyo bifasha kurwanya ibyago byinshi biterwa n’imyaka myinshi aho umuntu atangira gutakaza ubushobozi bwo kureba neza. Amagi akungahaye muri vitamine C na E ndetse na zinc.

Amazi

Amazi ni ingenzi mu buzima bwa muntu byagera ku muntu ufite ikibazo cy’amaso yumagaye birashira iyo uyannywa buri gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabashimira cyane! kubwimama muduha zokwirinda indwara ya maso. Noneho kocakako mumbwira umuntu urwaye amaso qkaba atareba neza umuntu urimbere ye neza asa nureba ibintu byibiyeziyezi mwamugira iyihe ntama muraba mukoze nimundusubiza.

alias yanditse ku itariki ya: 1-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka