Kamuzizi amaze umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’agahato

Umukobwa witwa Kamuzizi Sumaya wo mu Karere ka Musanze wari umaze umwaka afungiye muri Uganda, avuga ko igihe cyose yamazeyo yakoreshwaga imirimo ivunanye, yavuga ko ananiwe agakubitwa.

Kamuzizi agira inama Abanyarwanda yo kudatekereza kujya muri Uganda muri iyi minsi
Kamuzizi agira inama Abanyarwanda yo kudatekereza kujya muri Uganda muri iyi minsi

Uwo mukobwa w’imyaka 21 wigaga mu mashuri yisumbuye, avuga ko yagiye muri Uganda tariki 25 Kamena 2018 ajyanywe no gusura mukuru we utuyeyo, bamaze kwambuka umupaka bageze ahitwa Nyakabande, abapolisi ngo bahagarika bisi bari barimo bakuramo Abanyarwanda bose uko bari 15 hanyuma babwira umushoferi ngo akomeze bo barasigara.

Mu masaha y’umugoroba ngo bapakiwe imodoka bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabare, bahamara iminsi ibiri hanyuma bajyanwa mu rukiko bashinjwa kwinjira mu gihugu nta byangombwa bafite, bakatirwa gufungwa umwaka n’amezi atatu ariko ngo ufite miliyoni imwe n’igice y’amashilingi ya Uganda bamubwiye ko ayatanze bamurekura, gusa bose ngo nta wari uyafite.

Mu buhamya bwa Kamuzizi, avuga ko bose bahise babafunga bamara amezi ane aho i Kabare hanyuma baza kubimurira ahandi.

Agira ati “Twahafungiwe amezi ane twirirwa duhinga, nyuma batwimurira muri gereza iri ahitwa Mbarara, batangira kutubaza ubwoko bwacu tubabwira ko turi Abanyarwanda. Twahasanze abandi Banyarwanda bahafungiye batubwira ko tuzakora imirimo ivunanye ariko badusaba kwitonda ntiduhangane batazatwica”.

Aho muri gereza ya Mbarara ngo ni ho babakoreshaga imirimo myinshi ivunanye ariko kandi bakanabicisha inzara.

Ati “Nahingiraga abasirikare nkanabamesera imyenda, bakanyereka igiti kinini cyane bakampa ishoka nkagitema ndetse nkanacyasa. Iyo yari imirimo ya buri munsi kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa kumi z’umugoroba, nta kurya, mu gitondo watinda kubyuka kubera umunaniro bakagukubita”.

Avuga ko n’iyo babaga babagaburiye babahaga kawunga yaboze irimo udusimba ku buryo bayiryaga batayireba banga kwicwa n’inzara.

Indi mirimo bakoraga uretse guhinga ngo kwari ukwita ku nka n’ingurube zororerwaga muri gereza, kwahira ibyatsi mu gishanga, ngo hakaba hari na mugenzi wabo wapfuye azira iyo mirimo.

Kamuzizi ati “Hari umukobwa w’inshuti yanjye witwaga Nirere Joselyne wakomokaga i Rwamagana wapfuye bamujyanye kwahira ibyatsi mu gishanga, yatebeye mu byondo arabura. Ntibanatinze bamushakisha ngo akurwemo, baravuze ngo ubwo ari Umunyarwanda twigendere, nta gaciro twabaga dufite”.

Avuga kandi ko na we yahakuye uburwayi, ati “Twajyaga mu byuzi bororeragamo amafi twambaye akenda k’imbere gusa, tukajya gufata amafi barya. Muri iyo sayo twirirwagamo ni ho nanakuye uburwayi bw’amabere, navuga ko ndwaye ntari bujye guhinga abasirikare bagahita bankubita”.

Kamuzizi avuga ko aho bari bafungiye bari Abanyarwanda 23 ariko batatanye, kandi bose ngo bakorerwaga iryo yicarubozo ririmo ahanini kwicishwa inzara kandi bakora cyane.

Uwo mukobwa yarekuwe ku itariki ya 4 Kamena 2019, akavuga ko imodoka ya gereza ya Mbarara yamugejeje i Kabare we na bagenzi be babiri, nta cyangombwa na kimwe bafite kuko batabibasubije, yigira inama yo guhamagara se amwoherereza itike abona kugaruka mu Rwanda.

Kamuzizi agira inama Abanyarwanda, ati “Ndabagira inama yo kwirinda kujya muri Uganda kuko nta rukundo badufitiye na ruto”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka