Perezida Kagame yageze i Libreville

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2019 yageze i Libreville, mu murwa mukuru wa Gabon aho biteganyijwe ko agirana ibiganiro na perezida w’icyo gihugu Ali Bongo Ondimba mu ngoro y’umukuru w’icyo gihugu izwi nka Palais de la renovation.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera i Libreville, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye gusura iki gihugu, mu rwego rwo guteza imbere umubano w’u Rwanda na Gabon.

Yavuze ko yagiye gusura inshuti ye itari imeze neza mu minsi ishize. Ati “Nishimiye ko agenda yoroherwa, ku buryo yasubukuye imirimo ye yo kuyobora igihugu.”

Mu muco wa kinyafurika, dusura inshuti iyo ari mu bihe byiza n’igihe ibintu bitameze neza”.

Perezida Kagame yavuze kandi ku masezerano yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika (CFTA), avuga ko hatewe intambwe nini ngo aya masezerano atangire kubahirizwa, avuga ko umubare usabwa ngo aya masezerano atangire wamaze kuzura.

Yavuze kandi ko ibihugu bitarasinya atari uko bitabishaka cyangwa bitabona inyungu z’aya masezerano, ahubwo ko ari ibibazo bifite haba mu bijyanye n’amategeko yabyo cyangwa ibya tekinike.

Ati “Bikeneye kubanza gukemura ibyo ubundi bikifatanya n’abandi”

Perezida Kagame yavuze kandi ku bijyanye n’umutekano muri Afurika, avuga ko asanga umuti w’ibi bibazo ari ugukorana nk’ibihugu.

Ati “Nta wundi muti uhari wo gukemura iki kibazo utari ugukorana no gukorera hamwe nk’ibihugu bya Afurika”.

Perezida Ali Bongo Ondimba nawe aheruka mu Rwanda tariki 13 Gashyantare umwaka ushize wa 2018. Mu biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, byizanze ku mutekano mu karere ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yabwiye RBA ko abakuru b’ibihugu banaganiriye ku muryango w’ubuhahirane w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC), nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kongera kwakirwa muri uwo muryango.

Ni umuryango rwari rwarikuyemo mu 2008. Tariki 25 Gicurasi 2015, ni bwo amasezerano yo kongera kwakira u Rwanda yashyizweho umukono, igikorwa cyabereye i Ndjamena, kiyoborwa na perezida Idris Deby wa Tchad wari uyoboye inama.

CEEAC (Communaute Economique des Etats de l’Afrique Centrale), ugizwe n’ibihugu 11 ari byo u Rwanda, u Burundi, Angola,Cameroun, , Congo Brazzaville, Repubulika ya Centrafrique Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinée Equatoriale, Sao Tomé-et-Principe na Tchad.

Perezida wa Gabon kandi yari mu Rwanda ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga kuyobora igihugu Tariki 18 Kanama 2017.

Perezida Ali Bongo, aherutse gufatwa n’indwara ikomeye izwi nka stroke, yatumye amara iminsi mu bitaro. Kuri uyu wa gatandatu, ni bwo yavuze ijambo rye rya mbere nyuma yo gukira iyi ndwara yamuhejeje hasi igihe kigera ku mezi atanu.

Muri iryo jambo, Perezida Bongo yasabye Minisitiri w’intebe we gushyiraho guverinoma nshya, asaba ko iyo guverinoma yaba ari nto ugereranyije n’iriho ubu.

Ali Bongo Ondimba yatangiye kuyobora Gabon mu 2009, nyuma y’uko se Omar Bongo yitabye Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka