Nyabihu: Inzu y’ababyeyi n’ingobyi y’abarwayi, igisubizo ku babyariraga mu nzira
Umuryango mpuzamahanga ushamikiye ku itorero ry’Abadivantisite, ADRA, washyikirije Akarere ka Nyabihu inzu y’ababyeyi n’ingobyi y’abarwayi, bifatwa nk’igisubizo ku kibazo cy’ababyariraga mu nzira.

Iyo nyubako ifite ibikoresho bikenerwa mu kwakira ababyeyi bagiye kubyara n’imodoka itwara abarwayi byashyikirijwe Akarere ka Nyabihu, na ko kabiha ikigo nderabuzima cya Kareba mu Murenge wa Jenda.
Ni inkunga yatwaye miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda ikaba yarabonetse ku bufatanye bwa ADRA Rwanda na ADRA Canada. Iyo nkunga igiye kuba igisubizo ku baturage babarirwa mu bihumbi 15 batuye mu tugari dutatu mu Murenge wa Jenda bagorwaga no kugera ku kigo nderabuzima cy’uyu murenge kiri kure aho abaturage bakoraga ibirometero 15.
Kanyamihanda Jean Damascene, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabera, avuga ko bari bafite ikibazo cy’abarwayi bakora urugendo rurerue bigatuma bamwe baremba cyane, abandi bakabyarira mu nzira kubera urugendo.

Kanyamihanda avuga ko hari ababyeyi babyariraga mu ngo kubera kugorwa no kugera kwa muganga, abandi bakabyarira mu nzira.
Ati “Twari dusanganywe ikibazo cy’ababyeyi babyara bakoze ibirometero 15. Kuba tubonye iyi nzu y’ababyeyi biraturuhuye. Ku munsi twakira abarwayi 60 n’ababyeyi batanu baje kubyara ku munsi, ni benshi ugereranyije n’ingendo bakoraga ubu boroherejwe.”
Kanyamihanda akomeza avuga ko izi ngendo ndende zatumaga hari ababyarira mu ngo no mu nzira bashingiye ku mibare bafite ngo ababyeyi babiri cyangwa 3 babyarira mu ngo abandi mu nzira kubera ivuriro riri kure byiyongeraho abarembera mu ngo batinya kujya kwivuriza kure.
Inzu y’ababyeyi n’ibikoresho byayo hamwe n’ingobyi y’abarwayi byatanzwe, byashyizwe muri santere ya Jenda ahari harashyizwe ivuriro (poste de santé) kubera kwitarura ikigo nderabuzma cya Kareba.
Ni Poste de santé yakira abaturage ibihumbi 15 ariko hakiyongeraho abaturuka mu yindi mirenge bakarenga ibihumbi 20.

Umuryango wa ADRA Rwanda wita ku mibereho y’umwana n’umubyeyi bakaba barasanze ari ngombwa ko iyi poste de santé yongererwa ubushobozi mu gufasha ababyeyi n’abarwayi bakora ingendo ndende.
Umuyobozi wa ADRA Rwanda, Kayonde Geoffrey, avuga ko bahisemo kuza gukorera mu Karere ka Nyabihu kubera ikibazo cy’imirire mibi cyahabonetse muri 2016 aho yari ku kigero cya 59% mu gihugu, mu gihe muri ako gace bo bari kuri 38%.
ADRA Rwanda ikaba yarafashije imiryango ibihumbi birindwi, ishyiraho ibikoni 100 byigiahirizwamo abaturage gutegura indyo yuzuye naho mu kurwanya imirire mibi bamaze gutanga inka 300.

Akarere ka Nyabihu nubwo gafashwa na ADRA Rwanda kurwanya imirire mibi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Habiyaremye Pierre Célestin avuga ko n’ubu iki kibazo kitarakemuka. Habiyaremye avuga ko abaturage babishatse babigeraho kuko bafite ibikenerwa mu kurwanya imirire mibi.
Dr Innocent Turate, umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) avuga ko ADRA Rwanda yafashije abatuye muri Nyabihu gukemura ikibazo cy’ingendo ku bashaka serivisi z’ubuzima.
Koroshya izo ngendo byafashije mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana, gukingiza abana no gufasha ababyeyi batwite. Dr Turate ahamagarira abaturage kwita ku buzima bw’abana cyane cyane mu minsi igihumbi ya mbere, ariko na nyuma yaho kwita ku bana bigakomeza.

Ohereza igitekerezo
|