Ugira isesemi, ukabura ubushake bwo kurya no kunywa? Tangawizi yakubera umuti uhebuje

Tangawizi ni igihingwa kimaze imyaka irenga ibihumbi bitanu, nk’uko tubikesha urubuga http://www.indepthinfo.com kikaba cyaragaragaye mbere na mbere mu Buhinde no mu Bushinwa, aho bayikoreshaga nk’ikirungo.

Abaroma bayijyanye iwabo bayikuye mu Buhinde, nyuma igenda ihingwa no mu bindi bihugu hirya no hino ku isi.

Tangawizi ni igihingwa kivugwaho ibyiza byinshi bitandukanye, ariko kandi n’ibibazo ishobora gutera abaramuka bayikoresheje nyamara imibiri yabo ifite impamvu itayihanganira.

Kigali Today irabagezaho bimwe muri ibyo byiza bya tangawizi, ndetse n’aho umuntu yagombye kuyitondera. Nk’uko tubikesha urubuga www.organicfacts.net , tangawizi ni igihingwa cyakoreshwaga nk’ikirungo uhereye mu gihe cya cyera, kikaba cyaravugwagaho ko kirinda kubyimbirwa.

Uretse ibyo, hari n’ibindi byiza tangawizi igira ku buzima bw’abantu nk’uko byemezwa n’abashakashatsi batandukanye. Muri byo harimo kuba ifasha abantu bababara mu ngingo nko mu mavi no mu bujana (aho ikiganza gitereye ku kuboko).

Tangawizi kandi izwiho gukiza isesemi. Mu gihe umuntu yumva afite isesemi, ashobora guhekenya akajumba ka tangawizi gato, isesemi igahita ishira. Abantu barwaye kanseri bagakorerwa ibyitwa “chemotherapy”, tangawizi ibarinda isesemi ikunda kubabangamira. Ikindi kandi tangawizi ifasha abantu bakunda kubabara umutwe cyane, nyuma bakumva bafite n’isesemi.

Tangawizi ikumira indwara ya kanseri, kugabanya ibibazo byo mu nzira z’ubuhumekero, igafasha amagufa gukomera, ikongerera umubiri ubudahangarwa, ikindi kandi yongera n’ubushake bwo kurya no kunywa (appetite).

Tangawizi kandi igabanya umubyibuho ukabije, ikagabanya ububabare bubaho mu gihe cy’imihango kuri bamwe mu bakobwa n’abagore.

Tangawizi ishobora kuribwa ari mbisi, cyangwa se yumishije umuntu agakoresha ifu yayo. Hari n’abahitamo kunywa umutobe wayo. Tangawizi kandi ikoreshwa mu binyobwa bitandukanye harimo ibidasembuye, za byeri, ndetse na divayi.

Kuri ubu, ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibiribwa n’imiti FDA (Food and Drug Administration), cyashyize tangawizi mu biribwa bidafite ikibazo na kimwe ku buzima, kikaba kiyikoresha mu miti itandukanye, cyane cyane imiti y’amazi ivura inkorora (cough syrups).

Tangawizi kandi ikoreshwa cyane mu gikoni nk’ikirungo, bakayishyira mu isosi, mu muceri n’ibindi. Tangawizi ikoreshwa kandi no mu guhumuza ibinyobwa neza, nko mu cyayi, mu ikawa, muri za fanta, binyobwa byitwa ‘smoothies’ bikobwa mu ruvangitirane rw’imbuto, basya bakabinywa bifashe nk’igikoma. Tangawizi kandi ishyirwa mu migati, mu mitsima ya kizungu (cakes), n’ibindi byinshi bitandukanye.

Umuntu yakwitekera icyayi cya tangawizi, agafata uduce duto duto twa tangawizi akaduteka mu mazi akabira. Icyo cyayi kivura inkorora, kubabara mu muhogo.Tangawizi kandi irinda umwijima kwangirika,ikawufasha kugira imikorere myiza.

Tangawizi kandi ifasha mu gukemura ibibazo by’igogora, kuko iyo umuntu amaze kurya, hari ubwo isukari nyinshi iri mu byo yariye ituma igogora rigorana. Tangawizi rero iragenda ikaringaniza isukari, nyuma igifu kikoroherwa n’akazi ko gusya ibyo kurya, bityo n’umubiri ugashobora gufatamo intungamubiri ukeneye.
Tangawizi irinda umuntu kugira umubyibuho ukabije, ikongerera umutima ubuzima bwiza, igafasha mu kugenzura za diyabete ntiziyongere, igafasha umubiri gusohora umwanda, ikiza impiswi, igafasha uruhu rw’umuntu guhorana ubuzima bwiza.

Tangawizi yifashishwa mu ikorwa ry’imiti myinshi y’ibyatsi, harimo amasabune yo gukaraba, ayo kumesa mu mutwe(shampoos),amavuta bakoresha bananura imitsi (massage) ndetse no mu mibavu (perfume).

Hari abantu batagomba gukoresha tangawizi

Nubwo tangawizi ifite ibyiza byinshi, ariko hari abantu batayemerewe, ku buryo baramutse bayikoresheje byashyira ubuzima bwabo mu kaga aho kubugirira neza. Nk’uko urubuga doctor.ndtv.com rubisobanura, abatemerewe gukoresha tangawizi ni aba bakurikira:

1. Abantu bafite ibiro bikeya cyane (Underweight people)

Tangawizi ifasha igifu gukora neza, ikanagabanya ibiro, ni ukuvuga ko umuntu ayikoresheje, asanzwe afite ibiro bikeya byamuviramo gutakaza za vitamine zitandukanye, yaba ari umukobwa cyangwa umugore, akaba yatangira kugira imihango mu buryo budakurikije gahunda.

2.Abantu bafite ibibazo by’amaraso

Hari abantu bagira ikibazo cya ‘Haemophilia’ ni ukuvuga abagira amaraso atajya avura na rimwe. Nubwo kuvura kw’amaraso ari bibi, ariko na none birakenewe. Kugira amaraso atajya avura, bishobora gutuma umuntu ava ntakame mu gihe akomeretse byoroheje cyangwa bikomeye.

Mu gihe hari abagirwa inama yo gukoresha tangawizi kugira ngo amaraso yabo atembere neza mu mubiri, abantu bagira ikibazo cyo kuva amaraso ntakame mu gihe bakomeretse, bo byabaviramo ibibazo baramutse bayikoresheje, kuko amaraso yabo yatangira gutembera yihuta ku buryo budasanzwe.

3. Abagore batwite

Tangawizi ifasha abagore batwita bagahura n’ibibazo byo kurwara mu masaha ya mu gitondo, nko kubyukana isesemi n’ibindi.
Icyakora birabujijwe kuyikoresha mu gihe umuntu ageze mu gihembwe cya gatatu ari cyo cya nyuma, kuko ishobora kumutera ibise imburagihe, akaba yabyara umwana utagejeje igihe.

4. Abantu bari ku miti runaka

Abantu bari ku miti ya diyabete, ndetse n’abari ku miti igabanya umuvuduko w’amaraso ntibemerewe gukoresha tangawizi, kuko tangawizi n’ubundi iyungurura amaraso, ikagabanya umuvuduko w’amaraso. Si byiza rero ko umuntu yayikoresha kandi ari no ku miti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndagushimiye cyane kuri iyi article Media!Birasobanutse cyane,byanditse neza ku buryo umuntu yakomeza gusoma ntarambirwe.Jya ukomeza kutubwira utuntu tw’ubwengee.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2021  →  Musubize

Ndagushimiye cyane kuri iyi article Media!Birasobanutse cyane,byanditse neza ku buryo umuntu yakomeza gusoma ntarambirwe.Jya ukomeza kutubwira utuntu tw’ubwengee.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2021  →  Musubize

None se ubundi ntabwo ifasha abagore kugira ubushake?

Hatungimana yanditse ku itariki ya: 1-09-2020  →  Musubize

Urakoze cyane Mediatrice we. Uduhaye inkuru nziza kandi benshi banywa tangawizi ngo ni nziza batazi ko hari uburwayi waba ufite ikaba yakugwa nabi. Murakoze ku makuru mutugezaho.

Emma yanditse ku itariki ya: 9-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka