Kigali yatangije ubukangurambaga bwo gushyira amatara ku bipangu

Umujyi wa Kigali watangiye ubukangurambaga bukangurira abaturage gushyira amatara ku bipangu byabo biri ku mihanda igendwa cyane kugira ngo ubwiza bw’indabo n’ibiti bihakikije bikomeze no kugaragara na ninjoro atari ku manywa gusa.

amatara yo ku bipangu azunganira aya matara asanzwe ashyirwaho na leta
amatara yo ku bipangu azunganira aya matara asanzwe ashyirwaho na leta

Ni ubukangurambaga bw’ukwezi kumwe kwa Kamena, aho abaturage basabwa kwitabira gushyira amatara ku bipangu byabo kugira ngo ubwiza abantu babona kubera indabo n’ibiti ku manywa bigatuma Kigali itangarirwa na ninjoro bukomeze bugaragare,kuko iyo nta rumuri bihinduka nk’igihuru bigasa nabi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Ungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze ko ubwo bukangurambaga butandukanye n’itara ry’umutekano risabwa kuri buri rugo rwose mu Mujyi wa Kigali hirindwa abajura bitwikira umwijima n’abandi bakora ibikorwa bibi mu mwijima.

Ikigenderewe ni ukurimbisha Umujyi ubwiza bwawo ugira ku manywa ukabugumana naninjoro.

Ati “icyo tugamije ni ugushyira amatara ku bikuta ,amatara y’amatube kuri buri metero eshanu ugashyiraho tube imwe, bituma hanze y’urukuta rwawe habona, ntawabizamukiraho ngo aze kukwiba ariko cyane cyane twebwe icyo tugamije ni ukugira ngo turimbishe umujyi kuko na bya biti byiza mugenda mubona kumanywa iyo uhaciye hatabona n’ubwiza bwabyo.”

Yakomeje avuga ko abantu bose kugira ngo babyumve bakwiye kureba uduce twamaze gukorwamo iyo gahunda aho abaturage batangiye gushyira ubu bukanguramvaga mu bikorwa.

Ati “Twamaze kubikora Kimuhurura, iyo uturutse kuri feux rouge zo ku Biro by’Umuvunyi uza Kimicanga, no ku gahanda kamanuka nkugiye ku ishuri rya La Colombiere,uhanyuze urabibona, harasa neza cyane.”

Busabizwa yavuze ko muri ubu bukangurambaga harimo inzego z’ibanze zigenda zikabikangurira abaturage ndetse zikabaha n’iminsi bizaba byashyizwe mu bikorwa kandi ko bisa neza iyo buri wese ari uko abikoze.

Ati “Ibihano birahari ku mabwiriza aba yatanzwe ariko ibyiza ni ukubisobanurira abaturage bakumva ubwiza bwabyo kuko iyo uzanyemo ibihano hazamo guhangana kandi ari ibintu byiza nabo bari bakeneye.”

Hitezwe ko uku kwezi ubu bukangurambaga buzaba bwashyizwe mu bikorwa kuko inzego z’ibanze zigenda urugo ku rundi, zijyanye n’amabaruwa abisobanura neza ndetse n’itangazamakuru rikifashishwa mu gukomeza kubisobanura.

Inkuru dukesha ishami rishinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu mujyi wa Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka