Yafatiwe muri Uganda arekurwa hatanzwe miliyoni 20 z’Amashilingi
Umunyarwanda witwa Ishimwe Moses avuga ko yatashye mu Rwanda nyuma yo gukubitwa, gukorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri.
- Ishimwe Moses yasobanuye akaga gakomeye yahuye na ko muri Uganda
Agarutse mu Rwanda nyuma y’amezi ane yari amaze afunzwe n’urwego rw’iperereza rw’Igisirikare cya Uganda, CMI(Chieftaincy of Military Intelligence), hakaba ngo harakoreshejwe amashilingi ya Uganda angana na miliyoni makumyabili, harimo n’ayasabwe nka ruswa kugira ngo arekurwe.
Ishimwe yabaga mu gihugu cya Uganda kuva mu mwaka wa 2012. Amashuli ye ni ho yayize kandi yari umucuruzi. Avuga ko yabaga mu gihugu cya Uganda afite ibyangombwa bimwemerera kuhaba, akaba yarakoraga akazi ariko akunda no gusengera muri Zoe Fellowship Ministries.
Avuga ko yafashwe ari mu materaniro i Bugoloobi muri Kampala ubwo yasohokaga ajya kwitaba uwari umuhamagaye kuri telefoni igendanwa. Kuri uwo mugoroba, ngo yambitswe amapingu ajyanwa gufungirwa ku cyicaro cya CMI.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ishimwe, mu ijwi rituje, bigaragara ko nta ngufu afite kubera ibyamubayeho, yasobanuye inzira y’umusaraba yanyuzemo ubwo yafatwaga tariki ya 22 Ukuboza 2018.
Yagize ati “Nari nsohotse aho twari mu materaniro, kubera urusaku rw’imiziki nsohoka mu gipangu. Nari ngiye kwitaba kuko ni mama umbyara wari umpamagaye, maze umuntu araza arambaza ngo mfite ibyangobwa?”
Ati “Baramfashe mbabwira ko mbifite, banyambika amapingu, ndetse n’igitambaro mu mutwe ngo ntabona aho banjyanye i Mbuya kumfunga, ngo ni ho nari kubarizwa, narakubiswe ingumi n’ibindi. Muri ibyo byose naziraga ko naba ndi intasi y’u Rwanda muri Uganda, ngo hari abasirikari bakuru dukorana. Rwose sinigeze mba umusirikari kandi sinari intasi”.
Akomeza kandi avuga ko bararaga bambitswe amapingu, bakarara hasi bagipfutse mu maso, bumva gusa urusaku rw’amazi y’ikiyaga. Ibi byamuviriyemo uburwayi, asaba kuvuzwa, nyuma ajyanwa i Kileka.
Ishimwe ati “Nasabaga ko bamvura, ariko haza umuntu arambwira ngo ese waba uzi ko ntakuvuye nakwandika urupapuro rw’uko wapfuye nkarwoheraza mu Rwanda? Nyuma navanywe aho banyerekeza muri gereza ya Luzira, nza no gufungurwa”.
Nyuma y’iminsi itatu nibwo umuryango we wabashije kumenya ko Ishimwe Moses yaba yarafashwe afunze.
Mukuru we witwa Irumva Fred Rutare avuga ko bakimara kumenya ko umuvandimwe we yabuze, babimenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, na yo imenyesha ambasade y’u Rwanda muri Uganda batangira gukurikira no gushakisha Ishimwe.
Irumva agira ati “Nyuma y’iminsi itatu murumuna wanjye afatiwe muri Uganda, twifashishije inzego za Leta y’u Rwanda, n’ inshuti ziriyo ngo turebe noneho uko yafungurwa dore ko nta n’icyaha yari afite. Twatanze amashilingi miliyoni eshatu n’igice dushaka umwunganira mu mategeko, dutanga n’andi miliyoni 15 kugira ngo asomerwe urubanza.”
Yakomeje ati “Nyuma icyatangaje amaze gufungurwa by’agateganyo, umushinjacyaha yadusabye ruswa y’amashilingi miliyoni ebyiri ngo bamuhanagureho icyaha. Twarabikoze kugira ngo umuvandimwe wanjye abashe gutaha mu Rwanda”.
Ishimwe yafashwe tariki 22 Ukuboza 2018, afungurwa tariki 11 Werurwe 2019. Yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize ku wa kane.
Abanyarwanda bakorera muri Uganda kimwe n’ababayo bakomeje kugaragaza ko bene ibi bibazo bikibabangamiye kuko nibura buri munsi ngo hafatwa Umunyarwanda agafungwa bamubwira ko ari umukozi(intasi) y’u Rwanda.
Inkuru bijyanye
- Nyuma y’amasezerano ya Luanda, Uganda yakomeje gukorera iyicarubozo Abanyarwanda
- Nduhungirehe yagaragaje uburyo Uganda ishyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda
- Intumwa z’u Rwanda zageze muri Uganda mu biganiro bihuza ibihugu byombi (Amafoto)
- U Rwanda na Uganda birasubukura ibiganiro kuri uyu wa gatanu
- Umuturage wa Uganda arwariye mu Rwanda nyuma yo gukubitwa n’ingabo z’igihugu cye
- Dore Uko Uganda yashinyaguriye Nkurunziza ajya gushyingura Nyirakuru (Video)
- Uganda: Abanyeshuri bane b’Abanyarwanda batawe muri yombi
- Gufunga no kwirukana Abanyarwanda muri Uganda bihabanye n’amasezerano ya Luanda
- Abanyarwanda 33 birukanywe muri Uganda
- Uwakorewe iyicarubozo muri Uganda araburira Abanyarwanda bashaka kujyayo
- Uganda: Abanyarwanda bagera kuri 200 batawe muri yombi
- Karemera yatemewe muri Uganda azira kwishyuza
- Yamburiwe umwana muri Uganda akeka ko yagurishijwe
- Ubuhamya:Uko Uwitonze yafungiwe muri Uganda, agaburirwa ibiryo by’amatungo
- U Rwanda na Uganda bifite ubushake bwo kumvikana - Ambasaderi Nduhungirehe
- Uganda: Imfungwa itegeka izindi ngo yagaburiye Umunyarwanda ibiryo byanduye arapfa
- Ibiganiro by’u Rwanda na Uganda byitezweho umuti w’ibibazo bimaze iminsi
- U Rwanda na Uganda bigiye kuganira ku kunoza umubano w’ibihugu byombi
- Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC
- Dusabimana yagiye muri Uganda kwivuza arakubitwa arushaho kuremba
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|