Abatangije ikigega cyo gufasha guhangana n’abapfobya Jenoside barasaba buri Munyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kubashyigikira

Abashinze Ikigega gikusanyirizwamo amafaranga yagenewe gutera inkunga abakurikirana mu butabera abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi batangaza ko bahagurukiye buri wese uzagerageza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho yaba ari hose ku isi.

Kagabo Jacques uyobora Agaciro Generation Forum ari na yo yatangije ikigega Umurinzi Support Fund
Kagabo Jacques uyobora Agaciro Generation Forum ari na yo yatangije ikigega Umurinzi Support Fund

Ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 07 Kamena 2019, nibwo Komite iyoboye ikigega ‘Umurinzi Support Fund’ yagaragarijwe abayobozi mu nzego zinyuranye zihagarariye Leta y’u Rwanda, Abikorera n’Imiryango igize Sosiyete Sivile.

Abatangije iki kigega barasaba buri Munyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kubashyigikira batera inkunga iki kigega cyiswe ‘Umurinzi Support Fund’, kiyobowe na Madame Ingabire Marie Immaculée usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Transparency International mu Rwanda.

Ikigega ‘Umurinzi Support Fund’ gifite konti muri Banki ya Kigali(BK), kikazajya gikusanyirizwamo amafaranga kugira ngo umuntu wese upfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yaba ari hose ku isi, azajye akurikiranwa.

Abatangije iki kigega ’Umurinzi Support Fund’ bavuga ko gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi birushaho gukaza umurego kandi ababikora ngo bagenda bagira ubushobozi bukomeye.

Biyemeje gukurikirana mu nkiko abavuga ko ingabo zari iz’Inkotanyi(APR) zakoze indi Jenoside ndetse n’abavuga ko ihanurwa ry’Indege yari itwaye Habyarimana ari yo ntandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko iyo ndege ngo yarashwe n’Inkotanyi.

Ingabire Marie Immaculée (iburyo) avuga ko intambara batangije yo kurwanya abapfobya Jenoside bagomba kuyitsinda
Ingabire Marie Immaculée (iburyo) avuga ko intambara batangije yo kurwanya abapfobya Jenoside bagomba kuyitsinda

Umuyobozi w’Ikigega ‘Umurinzi Support Fund’, Ingabire Marie Immaculée agira ati "Birababaje! Iyi ni intambara simusiga tugomba gutsinda n’ubwo ikomeye, ariko ntirengeje izo twarwanye".

Kagabo Jacques uyobora Agaciro Generation ari na bo batangije Ikigega "Umurinzi Support Fund", avuga ko kuri ubu iki kigega kimaze gushyirwamo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 20, kandi ko bahaye ikaze undi wese wifuza kubatwerera.

Avuga ko bazakoresha aya mafaranga mu kwishyura "abavoka b’abahanga" bazajya bageza mu nkiko umuntu wese (Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga) wagaragaje imvugo n’ibikorwa bipfobya n’ibihakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kagabo asobanura ko mu bihugu bitarashyiraho amategeko ahana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo hazajya habaho gusaba ko abaregwa ibyo byaha bazanwa mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko mu bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi higanjemo abasize bayikoze n’abafitanye isano na bo.

Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG yatanze ikiganiro
Dr Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG yatanze ikiganiro
Abafite aho bahurira n'inzego z'ubutabera na bo bari bitabiriye iki kiganiro
Abafite aho bahurira n’inzego z’ubutabera na bo bari bitabiriye iki kiganiro
Mpinganzima Immaculée, umwe mu batanze ikiganiro
Mpinganzima Immaculée, umwe mu batanze ikiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka