Abamotari basabwe kwirinda gutwara basinze

Muri gahunda y’ubukangurambaga y’ibyumweru 52 yo kurwanya impanuka zo mu muhanda, Polisi n’abafatanyabikorwa bayo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Kamena 2019 bakanguriye abatwara abantu kuri moto kwirinda ibisindisha igihe bari mu kazi.

Abamotari bakurikiye ubutumwa bubagenewe mu bukangurambaga bwo kwirinda impanuka
Abamotari bakurikiye ubutumwa bubagenewe mu bukangurambaga bwo kwirinda impanuka

Ubwo butumwa babunyujije mu nsanganyamatsiko igira iti “Irinde gutwara ikinyabiziga wasinze”. Ubu bukangurambaga bwabereye muri Nyabugogo ndetse na Remera aho abamotari bakunze guhagaraga bategereje abagenzi.

Mu gihe bikunze kuvugwa ko abamotari bakunze kurangwa ahanini no gukora amakosa mu muhanda batwaye abagenzi, rimwe na rimwe bakarangwa n’imvugo zidashimisha abo batwaye, no kuvugwa ko biba abo batwaye, ubuyobozi bwa Federasiyo y’abamotari buvuga ko bitakiri nka kera kuko hari ingamba zafashwe.

Ngarambe Daniel, umuyobozi w’iyo federasiyo yagize ati “Uyu mwuga w’ubumotari ukunda kurangwa n’ibibazo byo gukora impanuka zivuye ku businzi n’akajagari, harimo kutubahiriza amategeko y’umuhanda. Ubu bukangurambaga ndakeka ko buzadufasha kunoza akazi kacu neza, kuko noneho ndakeka bumvise ko kwirinda kunywa ibisindisha n’ibiyobyabwenge bizabafasha gutwara abantu neza nk’abashaka kubaho”.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney yasabye abamotari kwirinda ibiyobyabwenge
SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney yasabye abamotari kwirinda ibiyobyabwenge

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, muri iki gikorwa, yashishikarije abatwara abagenzi kuri moto ko bakwiye kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge mu gihe batwaye abantu, kandi bakajya bubahiriza amategeko y’umuhanda, bakubahiriza n’ibyapa aho biri kuko ngo byagaragaye ko bakunda kuyirengagiza nkana.

Yagize ati “Abamotari bakunda gukora amakosa yo kudahagarara igihe polisi ibibasabye. Iyo birukanse bakanga guhagarara polisi ikeka ko nta byangobwa afite, cyangwa hari andi makosa bishinja, bigatuma rero haba izindi ngamba zo gushakisha iyo moto. Ubu rero turasaba ko bajya batwara abantu bakabagezayo amahoro, kandi bakirinda gutwara basinze kugira ngo bubahirize ibyapa n’igihe, bafite umuvuduko udakabije. Kunywa inzoga ukabivanga no gutwara ntibyemewe”.

Abamotari banengwa kuba bagenda nabi mu muhanda, banyura ahadakwiye, polisi yanabahagarika bakanga guhagarara bikabaviramo gukora impanuka
Abamotari banengwa kuba bagenda nabi mu muhanda, banyura ahadakwiye, polisi yanabahagarika bakanga guhagarara bikabaviramo gukora impanuka

Ubu bukangurambaga bwo gukangurira abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda, yaba abagenzi n’abatwara ibinyabiziga, polisi y’u Rwanda yabufatanyijemo n’abacuruza inzoga.

Nyuma yo kuganira n’abatwara moto, hazakurikiraho abatwara imodoka nini za bisi mu cyumweru gitaha, hakurikireho abatwara imodoka nto zitwara abagenzi (taxi voiture), igikorwa gisoreze ku batwara amakamyo, bakangurirwa kwirinda gutwara banyoye ibisindisha.

Abamotari bitabiriye ubukangurambaga ari benshi
Abamotari bitabiriye ubukangurambaga ari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka