Bamwe mu biga mu Rwanda bababazwa no kutagirirwa icyizere ku isoko ry’umurimo

Abanyeshuri barangiza muri Kaminuza zo mu Rwanda baranenga uburyo imirimo isaba ubushobozi buhambaye ihabwa abanyamahanga, hirengagijwe ko n’Abanyarwanda bashoboye.

Bamwe mu banyeshuri binubira kutagirirwa icyizere ku isoko ry'umurimo ni abiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'Ubuhinzi n'ubworozi riherereye mu Karere ka Musanze
Bamwe mu banyeshuri binubira kutagirirwa icyizere ku isoko ry’umurimo ni abiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubuhinzi n’ubworozi riherereye mu Karere ka Musanze

Abo banyeshuri babivuga nyuma y’uko mu mijyi inyuranye hirya no hino mu gihugu, ibikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo, bikomeje gukorwa n’Abashinwa, mu kubaka inzu z’imiturirwa hakiyambazwa abanyamahanga bafite impamyabushobozi nk’iyo n’Abanyarwanda bafite.

Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (UR-CAVM) mu Karere ka Musanze baganiriye na Kigali Today, baravuga ko no mu buhinzi bakibonamo abanyamahanga, mu gihe muri iyo Kaminuza hari abaminuza mu cyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Bavuga ko kuba Abanyarwanda batagirirwa icyizere, biva ku myumvire yo kutamenya ko n’Abanyarwanda bashoboye, bakumva ko abanyamahanga ari bo bafite ubushobozi buhambaye, ibyo bemeza ko ari ukwaka agaciro Umunyarwanda kandi na we ashoboye.

Uwera Clementine ati “Ikibazo erega tugira, haracyari imyumvire yo kumva ko abo mu gihugu badafite ubushobozi bwo gukora ibintu byiza. Ubundi turashoboye ahubwo mudukorere ubuvugizi bajye batwegera barebe ibyo dukora mbere yo kujya gushaka abandi mu mahanga.

Akomeza agira ati “Ni nde uzamenya se ko ushoboye natakwegera, ko ufite ubushobozi bwo kukwegera n’uwakakuvugiye ari we utakwizera akajya gushaka abanyamahanga? Kubuzwa uburenganzira bwo gukorera igihugu cyacu biratubabaza”.

Abanyeshuri bakomeje kuvumbura imashini zinyuranye zifashishwa mu buhinzi
Abanyeshuri bakomeje kuvumbura imashini zinyuranye zifashishwa mu buhinzi

Dushimirimana Eric Ati “Leta yakagombye kutwizera kuko turi abana bayo, dukunda igihugu kandi turashaka kugikorera kurusha abanyamahanga. Bakagombye kudusura bakamenya ubushobozi dufite, basanga hari ikibura bakabuduha, ariko tukagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu. Gusa ubushobozi burahari buhagije abanyamaganga ntacyo baturusha gihambaye”.

Abo banyeshuri bavuga ko batangiye kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa, aho baramutse bahawe ibisabwa biteguye gukora ibikoresho byose byakenerwa mu buhinzi.

Uwimbabazi Jeovans ati “Icyizere cyo turacyifitiye, icyo tubura ni inkunga y’abatwegera ngo barebe ubushobozi dufite. Murabona izi mashini zikoreshwa mu buhinzi, abaziguze batanga ubuhamya bw’uko zibafasha.”

Ati “Ikibazo kindi dufite ni ibikoresho bike. Nta gikoresho cyo mu buhinzi tutakora. Aho kujya batuzanira abandi baturutse hanze, batube hafi tubereke impano dufite”.

Abanyeshuri bakomeje ubushakashatsi mu gushakira umuti ibibazo bibangamiye ubuhinzi
Abanyeshuri bakomeje ubushakashatsi mu gushakira umuti ibibazo bibangamiye ubuhinzi

Dr Nyagatare Guillaume ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi no guhanga udushya muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko iyo arebye ubushakashatsi bukorerwa muri iryo shuri asanga ari ibisubizo ku Rwanda rw’ejo.

Ati “Abana barakora ubushakashatsi bukomeye, nanjye umwarimu hari ibyo nsanga bakoze nkabona ari bishya kuri jye, aho bakora ibiryo by’inkoko bakamenya poroteyine bakoresha, hari abakora imashini zihinga, n’ibindi byinshi. Igitangaje ni uko abenshi muri bo bakora ubwo bushakashatsi bakiri mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza”.

Ngo uko imyaka ishira, umubare munini w’abaminuza mu buhinzi n’ubworozi ukomeza kwiyongera, ku buryo mu myaka iri imbere ikibazo cy’abanyamahanga kizaba cyamaze kuba amateka.

Dr Laetitia Nyinawamwiza, umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubuhinzi n'Ubworozi
Dr Laetitia Nyinawamwiza, umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’Ubworozi

Dr Laetitia Nyinawamwiza, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko Koleji y’ubuhinzi n’ubworozi ikomeje kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri baharangiza.

Agira ati “Iri shuri ndifata nk’uruganda rucura abahanga mu buhinzi n’ubworozi. Abanyeshuri barakora ubushakashatsi bavumbura udushya, iki kikaba ari kimwe mu bikomeje gufasha igihugu. Natwe ingamba dufite nk’inshingano zacu ni ukubaka ubushobozi kugeza ku barimu bari kubigisha, aho dufite abarenga 50 twohereje hanze kuminuza kugira ngo baze bigishe umubare munini w’abana b’u Rwanda”.

Dr Kamana Olivier, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi n’iterambere mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’iby’inganda (NIRDA), na we yunze mu ry’abo banyeshuri, aho ngo ababazwa n’uburyo Abanyarwanda batagirirwa icyizere ku isoko ry’imirimo isaba ubumenyi buhanitse.

Agira ati “Ni byo koko, usanga hari ikibazo cy’uko Abanyarwanda batagirira icyizere aba Injeniyeri (Engineers) bo mu Rwanda, kandi urebye muri CAVM mu gihugu nta handi wabona abahanga muri Agronomie, muri Agriculture Enginnieering nk’abari hano.”

Dr Kamana Olivier, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi n'iterambere mu kigo cy'igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n'iby'Inganda(NIRDA)
Dr Kamana Olivier, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi n’iterambere mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’iby’Inganda(NIRDA)

Akomeza agira ati “Biratubabaza, ubundi rwose ntabwo abahanga mu by’ubuhinzi bakagombye guturuka hanze, yego abava hanze ntibibujijwe ko baza tugafatanya, ariko Abanyarwanda bagombye guhindura imyumvire bagaha abana babo amahirwe kuko ubushobozi bwose barabufite”.

Dr Kamana avuga ko NIRDA izakomeza gukorera ubuvugizi abahanga bo mu Rwanda, bafashwa no kumurika ibyo bakora kugira ngo bagaragaze ubushobozi bwabo, bityo iterambere ry’igihugu rikomeze kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ririya shuli naryizemo turi abahanga pee, baratwigishaga.twarangije 2013 ariko ababonye icyo bakora ni ngerere, muri icyo gihe nabonye nta favor nibura baha umuntu w’umuhanga ngo wenda bamufashe kubona ishuli hanze arusheho kongera ubumenyi bityo bigatuma abashakashatsi muri agriculture bakomeza kwiyambaza abo hanze kuko twe twarangizagamo turi abahanga tuva mu miryango icyennye twaburaga uko dukomeza kwiga Masters. Nk’ubujyanama rero hari abanyeshuli boherezwa kwiga hanze bajya banibanda mu bajya kwiga agriculture kuko ari sector ikenewemo abantu bi ntiti kugira ngo igihugu gikomeze gitere imbere muri sectors zose.

Serge yanditse ku itariki ya: 8-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka