Seninga Innocent wari umaze iminsi nta kipe atoza nyuma yo gutandukana na Bugesera, yasinye imyaka ibiri mu ikipe ya Etincelles.

Uyu mutoza wari umaze iminsi ari no mu batoza bungirije by’agateganyo mu ikipe y’igihugu Amavubi, yigeze no gutoza Etincelles mu mwaka w’imikino wa 2015-2016.
Seninga Innocent mu minsi ishize wananditse ku rubuga rwe rwa Instagram ashimira abafana ba Etincelles urukundo bamugaragarije mu mpera z’iki cyumweru, yari yabatangarije ko mu minsi iri imbere ashobora kongera kubabera umutoza.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|