Rubavu: Abagore bo mu cyaro baracyagorwa no kubona igishoro

Abagore bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko n’ubwo umugore wo mu cyaro yahawe agaciro, hari ibikimugora birimo kubona igishoro.

Abagore bo mu Karere ka Rubavu babitangaje ubwo bizihizaga umunsi w’umugore wo mu cyaro, bakavuga ko n’ubwo bagiye bahabwa uburenganzira mu mitungo, mu mashuri no mu mirimo, bagifite ikibazo mu kubona igishoro.

Ntawangwanuwakurera Anastasia utuye mu Murenge wa Rugerero avuga ko uretse ubukene kubera badacuruza ngo ubuzima bwari bumeze neza.

Yagize ati “Uretse kubura igishoro n’ibyo ducuruza, ibindi byose bimeze neza, abagore twafashijwe mu buringanire, ibindi turabona tubyitwaramo neza.”

Uwizeyimana Perepetua avuga ko ibibazo afite ari ukubona inguzanyo kuko hari abagore bashoboye gukora kandi badashobora kubona ingwate.

At “Abagore bo mu cyaro bashoboye gukora, ariko ntibafite ubushobozi bwo gukora, nka Rubavu ni Akarere kameze nk’umujyi, imirimo iboneka myinshi ni ubucuruzi ariko abagore ntibabona aho bakura igishoro, n’iyo bagannye banki n’ibigo by’imari, basabwa ingwate kandi ntazo bafite. Icyo ni cyo kibazo kitubangamiye.”

Ishimwe Pacifique, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rubavu, avuga ko iki kibazo inama y’abagore mu gihugu yakibonye kandi irimo kugishakira igisubizo mu kubakorera ubuvugizi kugira ngo aba bagore bashobore kubona igishoro cyo gukoresha.

N’ubwo atavuga amafaranga ateganyijwe gufashishwa abagore bakora ubucuruzi, avuga ko mu Karere ka Rubavu hamaze gutoranywa abagore 1000 kugira ngo bazashyirwe mu matsinda bahabwe amafaranga yo gukoresha.

Ati “Ubu abazahabwa amafaranga bamaze gutoranywa no guhabwa amahugurwa, hagezweho kubashyira mu matsinda na Koperative hagendewe ku byo bakora, bakazahabwa amafaranga y’igishoro bakoresha.”

Kigali Today hari amakuru yamenye ko abagore bibumbiye mu itsinda ari 30 bashobora kuzajya bahabwa miliyoni 8 bakazikoresha.

Mu Karere ka Rubavu ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro byaranzwe no gushyikiriza inzu 12 zubakiwe abagore batishoboye ndetse bagahabwa n’ibindi bizabafasha kugira ubuzima bwiza.

Muhawenimana Pacifique ufite abana batatu wahawe inzu yo kubamo mu Murenge wa Rugerero avuga ko atari asanzwe afite aho kuba kuko yabaga mu nzu zituzuye agashimira abagore kumufasha akaba ashoboye kugira aho atura.

Ni byo yasobanuye ati “Urabona ko banyubakiye inzu bagashyiramo ‘plafond’, irangi, ubwiherero n’aho kogera hamwe n’ibikoresho byo mu nzu. Nari nsanzwe nkora ubuyede, kumesera abandi no gukora isuku mu ngo z’abandi, ubu ndabura igishoro ubundi nkikorera.”

Mu Karere ka Rubavu, abagore benshi bakunze gukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka. Icyakora kubera icyorezo cya COVID-19 benshi bavuga ko bakoresheje igishoro mu gutunga imiryango, bakavuga ko nubwo umupaka wafungura batabona ayo gukoresha.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda muri EICV4 na EICV5 bugaragaza ko abagore batunze ingo bagerwaho n’ubukene cyane kurusha abagabo batunze ingo, aho abagore 39.5% bakennye mu gihe abagabo ari 37.5%. Abagore 17.8% bayoboye ingo bakennye cyane, naho abagabo bakaba bari kuri 15%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka