Uganda: Bobi Wine arashinja Leta kumubuza kwiyamamariza kuyobora igihugu

Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, akaba icyamamare mu muziki, yatangaje ko Leta ya Museveni iriho ikora uko ishoboye ngo ataziyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda, mu matora azaba mu ntangiriro y’umwaka wa 2021.

Bobi Wine yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ko akomeje guhura n’ibibazo by’uko inzego z’umutekano zihora zinjira mu biro bye, zigatwara ibyangombwa ategura gutanga muri kandidatire ye.

Bobi Wine yavuze ko yafungiwe mu biro bye, aho yamaze amasaha menshi atemerewe gusohoka. Inzego z’umutekano ngo zatwaye ibyangombwa birimo impapuro ziriho imikono y’abantu asabwa kugira ngo abashe gutanga kandidatire.

Yagize ati ”Baje biteguye batwara ibitabo birimo sinyatire miliyoni zirindwi z’abashyigikiye ko niyamamaza mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa ngo kandidatire zitangwe, batwara amafaranga agera ku mashilingi miliyoni 23 (ni ukuvuga asaga miliyoni 5 z’amanyarwanda), ndetse batwara n’ibindi bikoresho twari kuzakoresha mu gihe cyo kwiyamamaza”.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Flavia Byekwaso, yavuze ko umukwabu wakozwe mu biro bya Kyagulanyi, wari ugamije kuhakura imyenda n’ingofero bya gisirikare, bikunze kwambarwa n’abarwanashyaka be mu gihe babibujijwe.

Mu kwezi kwa Nzeri 2019, Guverinoma ya Uganda yashyizeho ibwiriza ribuza abaturage kwambara imyenda ya gisirikare, aho ubirenzeho ahanwa kugera ku gufungwa imyaka itanu.

Bobi Wine akomeza avuga ko Museveni akomeje gukoresha uburyo bwose bushoboka, kugira ngo akomeze agundire ubutegetsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka