Hashize icyumweru ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi atangiye umwiherero ndetse n’imyitozo igamije gutegura imikino ibiri bazakina na Cap Vert, mu gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022.
Abakinnyi bari gukora imyitozo baraburamo 11 b’ikipe ya APR FC ubu nabo bamaze igihe bakora imyitozo yo gutegura amarushanwa nyafurika na shampiyona, ntibarimo kandi n’abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda,aba bose bikaba biteganyijwe ko bazatangira kwitozanya guhera tariki 25/11/2020.
Abakinnyi bari gukora imyitozo kugeza ubu
Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali)
Ba myugariro: Emery Bayisenge (AS Kigali), , Rugwiro Herve (Rayon Sports), Eric Rutanga (Police FC), Rusheshangoga Michel (AS Kigali), Nsabimana Aimable (Police FC), Usengimana Faustin (Police Fc), Iradukunda Eric (Police Fc)
Abakina hagati: Nsabimana Eric (AS Kigali), Niyonzima Olivier (APR FC), Eric Ngendahimana (Kiyovu SC), Twizerimana Martin Fabrice (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Ndekwe Felix (AS Kigali), Kalisa Rachid (AS Kigali)
Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Sugira Ernest (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali), Mico Justin (Police FC), Sibomana Patrick (Police FC), Iyabivuze Osée (Police FC), Twizerimana Onesme (Musanze FC), , Iradukunda Bertrand (Gasogi United)
Amafoto y’Amavubi mu myitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo









National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Jyewe nubwo amavu yatsinda maze nkahitapfa napfana ibyishimo kd najyenda nezerewe amavubi yatsinda yatsindwa nayavu nayabanyanda.
iyi kipe izabikora