Gukoresha imibavu yo mu kwaha byaba bitera kanseri y’ibere

Abashakashatsi mu bijyanye n’indwara bavuga ko gukoresha imibavu yo guhumuza mu kwaha izwi nka (deodorant) irimo ibyo bita ‘sel d’alminum’, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.

Hari imibavu yo mu kwaha ishobora gutera kanseri y'ibere
Hari imibavu yo mu kwaha ishobora gutera kanseri y’ibere

Muri 2011, ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iby’umutekano w’ibikoresho by’ubuzima n’imiti (ANSM), mu bushakashatsi cyakoze cyemeje ko ‘sel d’alminum’ yagiye igaragaza aho ihurira n’indwara za kanseri.

Naho muri 2016, abashakashatsi bo mu Busuwisi bapimiye amakuru yabo ku mbeba zifashishwa mu bushakashatsi, na bo bemeje ko imbeba bahaye ‘sel d’alminiun’ zarwaye kanseri.

Icyakora ibi byazamuye impaka cyane cyane ku bakora ibicuruzwa bigaragaramo ‘sel d’alminium’, ndetse n’abandi bashakashatsi mu by’ubuzima.

Inkuru dukesha ikinyamakuru La Depeche, iravuga ko mu gihe ‘sel d’alminium’ ikoreshejwe n’umuntu usanzwe unywa inzoga n’itabi, ari bwo ibyago byo kurwara kanseri y’ibere biba biri hejuru cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka