RIB yafashe abagabo bakekwaho kwica umugore bamwita umurozi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatantaje ko rwafashe Ndayishimiye Samuel, Ntaganda Jean na Gisubizo Emmanuel, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Karwera Peruth, ubwicanyi bakoze tariki ya 16/10/2020 bamuziza ko ngo yaroze umugore w’umwe muri bo.

RIB yatangaje ko icyo cyaha cyakorewe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, Akagari ka Migina, Umudugudu wa Bugina.

Abakekwa bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kibirizi mu Karere ka Nyanza, mu gihe bakorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kwibutsa inihanangiriza abantu bose ko bagomba gucika ku muco mubi wo kwihanira, ahubwo bakagana inzego z’ubutabera zikabarenganura mu gihe bumva ko bakorewe icyaha.

Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka