U Buhinde: Yashyizwe mu buruhukiro bibeshye ko yapfuye bimuviramo urupfu

Umukambwe w’imyaka 74 wo muri Leta ya Tamil Nadu mu Buhinde washyizwe mu buruhukiro bibeshye ko yapfuye, yashizemo umwuka nyuma y’akanya gato bamuvanye mu isanduku ikonjesha imirambo itegereje gushyingurwa.

Nyakwigendera Balasubramanyam yabitswe ko yashizemo umwuka ku wa mbere w’iki cyumweru, amaze akanya gato agejejwe kwa muganga ariko umuganga wamubitse ntiyigeze avuga ikibazo yari yagize.

Uwo musaza yashyizwe mu buruhukiro ku wa mbere, bukeye ku wa kabiri abakozi bashinzwe gutwara imirambo igomba gushyingurwa babona arimo kunyeganyega bihutira kumuvanamo basanga akiri muzima, umuryango we uhita umwohereza ku bindi bitaro ariko aza gushiramo umwuka ku wa gatanu.

Umuyobozi w’ibitaro bya Guverinoma mu Mujyi wa Salem Dr Balajinathan, yabwiye BBC ko nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya kabiri ameze nabi cyane nyuma yo gukurwa mu buruhukiro akaza gushiramo umwuka azize ikibazo cyo mu bihaha.

Nyuma y’uko umuganga wikorera atangaje ko yashizemo umwuka ku wa mbere, umuryango we wajyanye umurambo mu rugo uhita utumaho abakodesha amasanduku akonjesha imirambo, kugira ngo bazinduke bamushyingura ku wa kabiri.

Umuyobozi wa Police muri ako gace, Senthil Kumar yabwiye itangazamakuru ko umuryango wa nyakwigendera utigeze werekana icyemezo cy’uko yitabye Imana gitangwa na muganga wemewe, ndetse bibaviramo gushinjwa uburangare bwaviriyemo umuntu kuhasiga ubuzima.

Abaganga ntibabashije kumenya uburyo nyakwigendera yamaze ijoro ryose mu buruhukiro ari mu isanduku ikonje ku rwego rwa nyuma, cyangwa se niba ibitaro byatangaje ko yashizemo umwuka bwa mbere na byo bizakorwaho iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amaherezo yabantu bagikomeza,umuco mubi wo guhekura abantu ubuzima uzafatirwa uwuhe mwanzuro,ese hazasubizwe igihano cyurupfu kugira ngo ibi bicike?

Robert yanditse ku itariki ya: 17-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka