Dr Munyakazi yakatiwe gufungwa imyaka 10 no gutanga miliyoni 10

Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gufungwa imyaka 10 no gutanga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 y’ihazabu.

Dr Isaac Munyakazi
Dr Isaac Munyakazi

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko Dr. Munyakazi ahamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite.

Ni mu gihe Abdu Gahima wareganwaga na Dr Munyakazi yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 no gutanga ihazabu ya miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Abdu Gahima akurikiranyweho icyaha cyo gutanga indonke, cyakozwe mu Kuboza2019 ubwo yifashishaga Dr Munyakazi, kugira ngo atange ruswa yo gufasha ikigo cye Good Harvest School kugira ngo kizaze mu myanya ya mbere mu manota y’ibizamini bisoza amashuri abanza.

Dr. Munyakazi yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ku cyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cya ruswa, naho Gahima asabirwa gufungwa imyaka itanu.

Ubushinjacyaha bushinja Dr Munyakazi kuba yarasabye Alphonse Sebaganwa ukuriye Ishami rishinzwe amanota y’abanyeshuri mu kigo k’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kumufashiriza Good Harvest Primary School ishuri ry’inshuti ye Gahima, rigashyirwa ku rutonde rw’amashuri 10 ya mbere mu gihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Sebaganwa yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 ayahawe n’umuyobozi wa Good Harvest Primary School bahuriye aho basangiriraga mu mujyi wa Kigali.

Dr. Munyakazi waburanye ahakana ibyaha aregwa byose, avuga ko ibyo yaregwaga bitabaye ndetse ko bitari no gushoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka