Kubona ingwate biracyari inzitizi ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro

Bamwe mu bagore bavuga ko kutagira uburenganzira ku mutungo bituma batabasha kubona ingwate ngo babone inguzanyo mu bigo by’imari.

Abagore bo mu cyaro bafite ikibazo cyo kutabona ingwate ngo bakorane n'ibigo by'imari bigatuma bahera mu bukene
Abagore bo mu cyaro bafite ikibazo cyo kutabona ingwate ngo bakorane n’ibigo by’imari bigatuma bahera mu bukene

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuva muri 2017, abagore bari mu buhinzi badasagurira isoko bagabanutse bava kuri 69.7% bagera kuri 65.7% muri 2018 bakaba ari benshi ugereranyije n’abagabo.

Abagore bari mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bageze kuri 80% bituma umubare w’abagore bagerwaho na serivise z’imari uzamuka ugera kuri 92%, nubwo abakorana na banki ukiri hasi ugereranyije n’abagabo, aho bari kuri 34% kuri 39% by’abagabo.

Mutesi Vanice, umuturage wo mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, avuga ko umugore wo mu cyaro ahura n’ibibazo byinshi harimo kutagira uburenganzira ku mutungo.

Avuga ko kenshi umugore iyo ashatse aza akicara mu mutungo w’umugabo bityo atawugiraho uburenganzira kuko kenshi baba batarafatanyije kuwushaka.

Avuga ko umugore ahinga yakweza imyaka akabanza kureba ko ihaza umuryango, ndetse hagira isaguka akayibuzwaho uburenganzira.

Ati “Abagore barahinga bakeza ariko burya twe ubanza kureba ibihagije umuryango. Iyo bisagutse nta burenganzira ubigiraho ahubwo umugabo ni we ugurisha. Ikindi ntiwakorana na banki kubera ko ntaho wakura ingwate kuko nta nzu cyangwa ubutaka bikwanditseho, kenshi uza usanga rwuzuye”.

Mutesi Vanice avuga ko hari n’abagore bahinga ariko ibyo bejeje bakabyikenuza ari uko babyibye kuko umugabo atamukundira kubigurisha.

Abagore bakennye kurusha abandi 16 borojwe amatungo magufi
Abagore bakennye kurusha abandi 16 borojwe amatungo magufi

Agira ati “Iyo ushatse umugabo w’amahane uritonda kugira ngo udasenya. Weza imyaka wayihinze kenshi wenyine, ariko ukayigurisha uyibye kuko umugabo ntiyagukundira kuko ngo ubutaka wayihinzeho utabukuye iwanyu”.

Rukandema Jacqueline avuga ko kenshi abagore bo mu cyaro bahura n’ubukene kubera ubuharike. Avuga ko umugabo abatunze ari abagore 5 batungiwe mu butaka butagera kuri kimwe cya kabiri cya hegitari.

Agira ati “Ubuharike na bwo ni imbogamizi, umugabo yanshakiyeho abandi 4 twese duhurira muri kimwe cya kabiri cya hegitari. Buri wese afite abana, urumva iterasi wahinze ntiwabona ibihaza umuryango ngo ubone n’ibyo ugurisha”.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore wungirije mu Karere ka Nyagatare Mutegwaraba Egidia, avuga ko buri gihe bakora ubukangurambaga mu bagore cyane abo mu cyaro, kugira ngo bibumbire hamwe babashe kubona inkunga.

Ati “Tubasaba kwibumbira hamwe kuko buri mwaka koperative 3 z’abagore ziterwa inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe kuri buri koperative. Urumva ayo mafaranga yafasha abagore kwiteza imbere rwose”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko abagore bo mu cyaro bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, kuko ari bo bakora imirimo myinshi cyane ubuhinzi kandi buri wese akaba akenera ibiribwa.

Asaba abagore kwitinyuka bagakora ibikorwa bagamije kwihaza no gusagurira isoko.

Mutegwaraba Egidia avuga ko abagore bibumbiye hamwe baterwa inkunga bakiteza imbere
Mutegwaraba Egidia avuga ko abagore bibumbiye hamwe baterwa inkunga bakiteza imbere

Agira ati “Tubasaba kwitinyuka kandi hari bagenzi babo bamaze kwiteza imbere kubera gutinyuka. Bashobora guhinga harimo nkunganire hari n’izindi nkunga zihabwa abacuruza, icy’ingenzi ni ugukora ugamije kwihaza no gusagurira isoko”.

Zimwe mu nzitizi umugore wo mu cyaro agihura na zo harimo ubukene bukabije cyane ku bayobora ingo aho bari ku kigereranyo cya 39.5%, nk’uko byagaragajwe muri raporo y’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV4 na EICV5).

Ikindi cyagaragaye ni uko mu mwaka wa 2019, abagore 91.1% bakoraga imirimo idafite amasezerano nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi ku bijyanye n’umurimo.

Mu mwaka wa 2019 kandi, abagore 60.9% bari bafite imirimo ya nyakabyizi, bivuze ko uyu munsi kubera gahunda ya Guma mu Rugo abenshi muri bo bagatakaje nk’uko byagaragajwe mu isesengura ryakozwe na UNWomen.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka