RIB yafashe babiri bagurishije imashini babeshya ko ikora Amadolari

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Nshimiyimana Jean Claude na Nshimiyimana Fils bakurikiranyweho icyaha cy‘ubwambuzi bushukana bakoreye mu Karere ka Nyagatare babeshya ko bagurisha imashini ikora Amadolari.

Aba bafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bakekwaho kuba barashutse umuntu bakamugurisha imashini bavuga ko ikora Amadolari, bakaba kandi bari bamwijeje kumushakira ibyangombwa bimwemerera kujya gukorera ayo madolari mu gihugu cya Kenya, abishyura Miliyoni 11 n’ibihumbi 540. Izo mashini zikora Amadolari ntaho zicururizwa ndetse n’ubwo burenganzira bumwemerera kujya gukora Amadolari nta rwego na rumwe rubutanga.

Inkuru Kigali Today ikesha RIB iravuga ko abo batekamutwe bafashwe uyu Nshimiyimana Jean Claude yamaze gutwara miliyoni 6 n’ibihumbi 430 by’amafaranga y’ u Rwanda, agerageza guhindura umwirondoro we yiyita amazina ya Egide Maniraguha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rurasaba Abanyarwanda kwirinda kwishora mu byaha by’ubutekamutwe aho benshi babikora bagamije gukira byihuse no kurya iby’abandi batavunikiye bakamenya kandi ko bihanwa n’amategeko.

Abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro bakaba bagiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 174 mu Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RIB iributsa abaturarwanda kugira amakenga ku muntu wese ugushishikariza ko mukorana ibikorwa yita business zigushora mu byaha bihanwa n’amategeko ikaba itazihanganira umuntu wese wishora mu bikorwa by’ubutekamutwe agamije gutwara amafaranga cyangwa indi mitungo y’abaturarwanda.

RIB irasaba uwo ari we wese ufite amakuru ku bakora ubu butekamutwe kubimenyesha ishami rya RIB rimwegereye kugira ngo bikurikiranwe cyangwa agatanga amakuru ku murongo wa RIB utishyurwa 166.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

GAKARA PATRICK turamuzi mumukurikirane,kuko ahamagara nabaturage akabatuburira.

alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Byari kuna byiza cyane iyo utanga amakuru mbere ariko urakoze nabandi Uzi ubatange nibabi

Mucyo claude yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

U rwanda ruracyafite injiji nyinshi! Ngo ngwiki? Yabishyuye amafranga angana atya!? Mwigishe abantu kabisa kuko ubu wasanga uyu atarigeze ava inyagatare ngo aze ikigali na rimwe ibi bifranga wasanga ari byabindi byo mu ihembe yarunze ubuzima bwe bwose ikintu umuntu nkuyu abura ni ouverture ( knolegde)

Luc yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Uwo muntu washakaga gukora amadolar nawe akwiye gukurikiranwa kuko nabyo ntibyemewe

Augustin yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

HHHHH , ABO BATEKAMITWE NI HATARI KUBERA BAZI NEZA KO UTABAREGA KO BAGIYE KUKUGURISHA IMACHINE IKORA CASH ,NICYO GITUMA BABA BUMVA NTAKIBAZO KUKO URAMUTSE UBAREZE NAWE UBA UBAYE UMUFATANYACYAHA MUGUKORA CASH KDI BITEMEWE BURIYA HARI BENSHI BARIYE BARICECEKERA BATINYA GUFUNGWA NABO . NUKO UWO YATINYUTSE AGATANGA IKIREGO ABONYE KO BAMUSUBIJE KW,ISUKA .

NZABANDORA yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Igitangaje muri iyi nkuru n’uko uwo wari washatse kugura imashini ikora amadolari agaragara nk’aho ari umwere! Na we ni umujura akwiye gufungwa!

FIDELE yanditse ku itariki ya: 15-10-2020  →  Musubize

Uwo fils ni umujura kabuhariwe murwego rwo kubeshya abantu ko afite ima chine zikora Amafaranga agatuburira abantu nimumubaze neza abahe amakuru arambuye kuko hari umufatanyacyaha bakorana witwa GAKARA PATRICK utuye mukarere ka RWAMAGANA mumugi wa Rwamagana ndabizi neza barakorana mukwesikoroka abantu , RIB mbahaye amakuru nimukurikirane abo batekamutwe bombi .

Alias yanditse ku itariki ya: 15-10-2020  →  Musubize

GAKARA PATRICK ukunda kwiyita MBOMA nibyo koko natwe turabizi akorana nuwo witwa FILS mukwiba atuye inaha iwacu I RWAMAGANA , baresikoroka cyaneee ,

BUCYANA yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka