Nicki Minaj yatangaje igitsina cy’umwana aherutse kubyara

Umuryango mushya w’ umuhanzikazi Nick Minaj n’umugabo we Kenneth Petty, bibarutse umwana tariki ya 20 Nzeri 2020, ariko kuva icyo gihe amazina n’igitsina cy’umwana byari bitaramenyekana.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Umuraperikazi Nicki Minaj w’imyaka 37; yatangaje ko yabyaye umwana w’umuhungu.

Yagize ati “Ndishimye ku bw’ibyiza mwanyifurije, ndi mu rukundo n’umuhungu wanjye”.

Nicki Minaj yohererejwe ubutumwa n’inshuti ze z’ibyamamare harimo Beyonce, Kim Kardashian na Kanye West n’abandi. Aha ni ho yagaragarije amarangamutima ashimira anagaragaza igitsina cy’umwana we.

Yanditse ati “Ndashimira Umwamikazi B (Beyonce), Kim na Ye, Riccardo Tisci, Winnie, Karol & abantu bose bohereje ubutumwa bw’urukundo muri iki gihe. Ndishimye cyane, ntewe ishema n’urukundo mfitiye umuhungu wanjye”.

Umuraperikazi yerekanye amakarita atanu yakiriye yo guha ikaze umwana we. Iya mbere yerekanye ni iyoherejwe na Beyonce, yanditseho ngo “Onika, Murakaza neza mu muryango w’ababyeyi”.

Ubwoherejwe n’umuryango wa Kim Kardashian na Kanye West na bwo bwari bugizwe n’amagambo magufi kandi aryoshye; aho bagize bati “Turabishimiye akandi turagukunda! Kim + Kanye”.

Ibihuha bivuga ko Nicki yari ategereje umwana hamwe na Kenneth byagiye bizenguruka kuva bashyingirwa muri 2019.

Yatunguye abafana nyuma gato yo gushyingirwa, muri Nzeri agaragaza ko yahisemo kuva mu muziki kugira ngo atangire umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka