Evode Uwizeyimana na Prof. Dusingizemungu wa Ibuka bagizwe Abasenateri

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho Abasenateri bane ari bo, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Twahirwa André na Uwizeyimana Evode.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, aba Basenateri bashyizweho kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2020.

Tariki ya 07 Gashyantare 2020, ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera yeguye ku mirimo ye.

Evode Uwizeyimana yagizwe Senateri
Evode Uwizeyimana yagizwe Senateri

Kwegura kwa Uwizeyimana kwaje nyuma y’igitutu cya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda banenze ihohotera yemeye ko yakoreye umugore ushinzwe umutekano ku nyubako iri Mujyi wa Kigali.

Ku mbuga nkoranyambaga, Uwizeyimana yasabye imbabazi z’ibyo yakoreye uwo mukozi ushinzwe umutekano aho yashinjwaga kumusanga mu kazi ke akamuhirika akitura hasi.

Nyuma yo gushyirwa muri uyu mwanya, Evode Uwizeyimana yanditse kuri Twitter ko ari ishema rikomeye cyane mu buzima bwe, ashimira Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere.

Prof Dusingizemungu asanzwe ari Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka.

Dr Dusingizemungu Jean Pierre, we yari asanzwe ari Perezida wa Ibuka.
Dr Dusingizemungu Jean Pierre, we yari asanzwe ari Perezida wa Ibuka.

Kanziza Epiphanie yashinze akaba abayobora Umuryango w’abagore baharanira Ubumwe (WOPU) akaba yari umwe bagize Inteko y’Abunzi mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Kanziza Epiphanie yashinze akaba abayobora Umuryango w'abagore baharanira Ubumwe (WOPU)
Kanziza Epiphanie yashinze akaba abayobora Umuryango w’abagore baharanira Ubumwe (WOPU)

Twahirwa André ni impuguke mu bijyanye n’amateka ndetse mu mwaka wa 2018 akaba yarashimwe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame nk’umwe mu bamwigishije igihe yari akiri i Burundi.

Aha Twahirwa André yari ahagararanye na Madame Jeannette Kagame hamwe na Ange Kagame
Aha Twahirwa André yari ahagararanye na Madame Jeannette Kagame hamwe na Ange Kagame

Ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, nk’uko ryavuguruwe kugera muri 2015, mu gika cya kabiri havuga ko hari abasenateri umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko akita ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu.

Muri aba basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Kanziza Epiphanie akaba ari umwe mu basigajwe inyuma n’amateka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Biranshimishije birenze urugero kumva Evode yongeye kugirirwa icyizere nu mukuru wigihugu mu bintu byambabaje kiriya rwose kirimo twese umuntu ashobora ku byuka nabi cyangwa akagira umunsi wumwaku Evode ningorane yahuye nazo naho ubundi numugabo mwiza uzi ubwenge wumukozi kandi ushyira mu gaciro nukuri aya mahirwe azayakoresha neza *

lg yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Niko Politike imera.Uwizeyimana Evode ahembwe kuba yaratukaga Leta y’u Rwanda kuli BBC.Bikozwe " mu izina ry’ubumwe n’ubwiyunge".This world !!!

abizera yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka