Rubavu: ‘Drêche’ ya Bralirwa irabona umugabo igasiba undi

Aborozi bo mu Karere ka Rubavu bakenera ibiryo by’amatungo bizwi nka ‘drêche’ biva mu ruganda rwa Bralirwa rukorera mu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko bibona umugabo bigasiba undi bitewe n’ubucuruzi buri mu kigo cya SOSERGI kibigurisha.

Aborozi b'i Rubavu bavuga ko kubona drêche bisigaye bigoye kuko ihenda
Aborozi b’i Rubavu bavuga ko kubona drêche bisigaye bigoye kuko ihenda

Drêche ni imbetezi zisigara mu gukora inzoga mu ruganda, bikaba bigurishwa aborozi bakabiha amatungo na yo agatanga umukamo utubutse.

Iki kibazo cyo guhenda ibiryo by’amatungo, aborozi bo mu Karere ka Rubavu bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Rubavu, na bwo busaba sosiyete ya SOSERGI icuruza ibi biryo kwicarana n’aborozi n’ubuyobozi bw’Akarere bakanoza imikorere, ariko basaba n’aborozi gutera ibyatsi byafasha amatungo yabo batarambirije kuri drêche.

Bizimana Eduard, umuyobozi wa SOSERGI, Sosiyete y’abakozi bakora muri Bralirwa yahawe isoko ryo gucuruza ibi biryo by’amatungo, avuga ko batemera imikorere mibi bashinjwa, akavuga ko aborozi babaye benshi bashaka drêche na yo yabaye nkeya.

Agira ati “Si imikorere mibi no kuyibima, ahubwo aborozi bose bashaka drêche, aborora inka barayishaka, aborora ingurube barayishaka, nyamara uko bongera amatungo siko drêche yiyongera kuko iboneka bitewe n’uko uruganda rukora, kandi na rwo rukora bitewe n’abaguzi rurimo kubona”.

Aborozi b’amatungo bashinja ubuyobozi bwa SOSERGI kubima drêche bukayigurisha ku giciro kiri hejuru, ibi bikaba byemezwa na bamwe mu borozi bategekwa gucururiza abayobozi ba SOSERGI, bakanga bakabima drêche, bigatuma hari aborozi bamara amezi atatu n’atanu batarayibona kandi barishyuye amafaranga sosiyete ntibahe ibyo baguze.

Kalala Christian Munyakabuga ni umwe mu borozi wasabwe gucururiza umwe mu bayobozi ba sisiyete SOSERGI, kugira ngo ajye ashobora kubona drêche.

Agira ati “Njyewe nsanzwe ngura ibiryo by’amatungo mu ruganda rwa Bralirwa, ariko byagezeho barayinyina kubera umwe mu bakozi b’iyi sosiyete wansabye kuzajya nyimugurishiriza ku giciro gihenze”.

Akomeza avuga ko ibiryo byuzuye imodoka ya Fuso, SOSERGI ibigurisha aborozi ibihumbi 46 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko abayobozi ba SOSERGI bakayitangira ibihumbi 120.

Munyakabuga agira ati “Fuso ayingezaho ku mafaranga ibihumbi 120, nanjye nkayigurisha abarozi mbahenze, nabonye gukomeza kubikora binaniye ndamuhakanira, ambwira ko ntazongera kubona drêche”.

Umwe muborozi yabwiye Kigali Today ko umufuka w’ibilo 100 wuzuye drêche awugura ibihumbi bitanu, mu gihe drêche yuzuye fusoirimo imifuka 55 y’ibiro 100, igura amafaranga ibihumbi 46 ku ruganda, ariko iyo mifuka iyo icurujwe ku mafaranga ibihumbi bitanu, fuso igura ibihumbi 27,500.

Abakenera Dreche ku biro bya SOSERGI bakeneye gusubizwa
Abakenera Dreche ku biro bya SOSERGI bakeneye gusubizwa

Uyu mworozi avuga ko impamvu agura drêche ari umukamo ituma inka itanga. Ati “Inka yanjye iyo yariye drêche itanga umukamo wa litiro 10, ariko iyo itayiriye yabonye ubwatsi gusa itanga litiro 5”.

Aborozi bavuga ko ubucuruzi bwa drêche mu ruganda rwa Bralirwa habamo serivisi itabamo ukuri kuko abayobozi ba SOSERGI bashyiraho ibiciro uko bashatse batagombye kubaza abaguzi, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere n’uruganda rwa Bralirwa ko babafasha kuko ibura ry’ibiryo by’amatungo bigira ingaruka ku musaruro w’amata n’imirire y’abantu.

Munyakabuga agira ati “Nkubu twaguraga drêche yuzuye fuso mu ruganda amafaranga ibihumbi 46, ariko bazamuye ibiciro bayishyira kuri 60, na bwo abayishyuye si ko bayibona kuko habamo ikimenyane. Bitewe n’uko abakozi b’iyi sosiyete ni bo bafite amahirwe yo guhabwa drêche mbere y’abayisabye mbere, aho kuyiha amatungo bakajya kuyigurisha”.

Umuyobozi wa SOSERGI Bizimana, avuga ko amakuru y’uburiganya mu bakozi ba sosiyete akorera yabumenyeye mu nama yamuhuje n’ubuyobozi bw’Akarere n’aborozi, icyakora akavuga ko bagiye kubikurikirana.

Ku birebana no kongera igiciro, avuga ko babitewe n’uburyo basanze bahomba bagashaka ahantu bakura amafaranga mu kwishyura abakozi, kwishyura imisoro, basanga bakwiye kongeza igiciro.

Bizimana avuga ko nta muntu wimwa drêche yarishyuye, ahubwo ngo kubera ubukeya bwayo bituma hari abatinda kuyibona, akavuga ko iyo byatinze babivamo bigatuma amafaranga yabo aguma kuri konyi y’iyi sosiyete.

Kigali Today yamenye ko ibiryo by’amatungo byuzuye Fuso eshanu uruganda rwa Bralirwa rubihera SOSERGI amafaranga ibihumbi 42, naho SOSERGI ikabigurisha amafaranga ibihumbi 300.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko bashyizeho itsinda rizaganira ku kibazo cy’ibiryo by’amatungo bigurirwa mu ruganda rwa Bralirwa, ariko agasaba aborozi gushaka ubundi buryo bwo kubonamo ibiryo by’amatungo burimo no gutera ibyatsi.

Avuga ko mu biganiro bazakorana na SOSERGI harimo kureba uburyo bagabanya igiciro.

Uyu muyobozi avuga ko iyi sosiyete y’ubucuruzi ifite imikorere mibi kuko ubwo yagezwagaho ikibazo yahamagaye kuri telefoni igendanwa umwe mu bayobozi bayo inshuro zirenga zirindwi ntamwitabe.

Aborozi bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwabakorera ubuvugizi kugira ngo bashobore kubona drêche, ndetse bakavuga ko igihe SOSERGI ikomeje gutsimbarara guhenda aborozi, uruganda rwa Bralirwa rwakwegurira drêche aborozi bo mu Karere ka Rubavu.

Aborozi bavuga ko inka yariye drêche itanga umusaruro urenze utangwa n’inka yariye ibyatsi bisanzwe, bakavuga ko nubwo batera ibyatsi bazakomeza gukenera drêche.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nigute ishyirahamwe ribona inyungu ikubye incuro zirenga 1000 kurusha umunyamigabane wa Bralirwa!!ufite imigabane 1000 ashobora kuba atabona ibihumbi bigeze kuli 10 000 ku mwaka ishyirahamwe kumudoka kuli fuso 5 baguze ibihumbi 42 000 bakugukaho ibihumbi 256 000 !!!ubwo ukubye ninshuro bazihabwa sinzi ko abarika sinzi niyo misoro batanga uko ingana Bralirwa yo se ikigo cyubucuruzi kigurisha fuso fuso 1 ibihumbi 8200 kinaniwe kuyishyira kuli 30 000 aliko abaturage bakayibona aho kuyiha abasahuzi biba abaturage biba nimisoro*

lg yanditse ku itariki ya: 18-10-2020  →  Musubize

yewe no kuri skol twarazibuze pe aborozi ahubwo turagowe dore ko n’imvura yabuze aba Muhondo Organic Farming Centre ndabasabira pe

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 17-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka