Abigisha mu mashuri y’imyuga barinubira guhora bizezwa kuzamurwa mu ntera

Abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga binubira ko guhera mu mwaka wa 2009 basumbanyijwe n’abigisha mu mashuri yandi, byageze n’aho bagenzi babo bazamurwa mu ntera ariko bo na n’ubu ntibarabikorerwa.

Aba barimu ubundi ni 832 mu Rwanda hose. Amashuri bigishamo yahoze yitwa CFJ (Centre de Formation des Jeunes), nyuma aza kuba VTC (Vocational Training Center), ariko ubu na yo yitwa TVET (Technical and Vocational Education and Training) kimwe n’andi mashuri yandi yigisha imyuga yigwamo n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.

Bavuga ko mbere bahembwaga kimwe na bagenzi babo, hanyuma muri 2009 batangira kubarwa nk’abarimu bayoborwa n’ikigo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ibintu bigahinduka.

Icyo gihe abandi barimu basigaye bose bagengwaga na REB bongerewe imishahara, kuko nk’ufite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye (A2) yatangiye guhembwa ibihumbi 44, abo mu mashuri y’imyuga ba WDA banganya amashuri baguma kuri 25.

Bigeze muri 2013, abarimu bose, baba abagengwa na WDA ndetse na REB bashyizwe ku mishahara fatizo ingana, ariko na none aba REB batangira kujya bazamurwa mu ntera buri myaka itatu (horizontal promotion), aho bongererwaho 3% y’umushahara wabo biturutse ku manota bagize ajyanye n’imyigishirize ndetse n’imyitwarire.

Aya manota ngo anaherwaho mu kugenera abarimu agahimbazamusyi buri mwaka, ariko aba WDA bo ntibigeze bahabwa ibi byose.

Pacifique Niyonzima wigisha mu ishuri ry’imyuga i Rubavu, agira ati “Kuva muri 2015, buri mwaka batwaka ibyangombwa bavuga ko natwe bagiye kutubarira tuzamurwe mu ntera, baduhe n’agahimbazamusyi gashingiye ku ko twesheje imihigo n’ibindi bigenerwa mwalimu bitari umushahara fatizo, ariko na n’ubu. No muri uyu mwaka, mbere ya Covid barabitwatse”.

Ikibahangayikishije kurusha ni uko na WDA bari bizeye ko izabatunganyiriza imishahara kuko ari yo yari isanzwe ibagenga itakiriho.

Monique Nikubwimana w’i Kayonza, ati “Ubu turibaza ngo noneho bizagenda gute? No kuri twitter twarabandikiraga bakadusubiza, ariko ubu turandika ntihagire udusubiza. Kandi no ku karere iyo ubabajije, baravuga ngo ibintu byanyu biri mu kavuyo, ngo ntibisobanutse. Tukibaza ngo ibintu byacu bimeze bite”?

Joyce Batesi w’i Kigali, na we ati “Ese ko WDA yavuyeho, noneho tuzabariza hehe? Ese Minisiteri y’Uburezi noneho izabikomeza? Ese habuze iki kugira ngo bikorwe”?

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere kamwe, avuga ko urebye impamvu bivugwa ko iby’aba barezi birimo akavuyo, ari ukubera ko nta manota aherwaho mu kubagenera agahimbazamusyi ndetse no kubazamura mu ntera WDA igaragaza.

Icyakora ngo hashize imyaka ibiri bahawe uturere ngo tujye tubagenzura, ku buryo imyaka itatu nishira na bo bazazamurwa mu ntera. N’amafaranga y’agahimbazamusyi ubu ngo batangiye kuyabona.

Naho ku bijyanye n’ibirarane, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga, Claudette Irere, avuga ko batabyirengagije.

N’ikimenyimenyi ngo kubara amafaranga aba barimu bagombwa byakozwe mu gihe cya Guma mu rugo, ku buryo igisigaye ari ukureba ko nta kwibeshya kwabayeho (verification), hanyuma hagashakwa ingengo y’imari.

Ati “Urwego rubibara rwo rwarabirangije. Hagiye gukurikiraho urwego rwo kugenzura niba nta kwibeshya kwabayeho, babigeze ku turere na two turebe niba nta kwibeshya kwabayeho, hanyuma ingengo y’imari ishakishwe, hanyuma bishyurwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ni siyasa badushyiraho birakabije rwose none ese verification imara igihe kingana iki? Ntidutangirwe n’imisanzu y’ubwiteganyirize bwa RSSB? Urugero Nyamasheke n’iyo wandikiye Mayor ntibayigutangira. Agahimbazamusyi ko tukumva iyo. Wagira ngo ntitugira abashinzwe ibyacu. Ese twe tugengwa n’ayahe masezerano y’akazi cg niyihe minisiteri?

Cyusa yanditse ku itariki ya: 3-12-2020  →  Musubize

Ni siyasa badushyiraho birakabije rwose none ese verification imara igihe kingana iki? Ntidutangirwe n’imisanzu y’ubwiteganyirize bwa RSSB? Urugero Nyamasheke n’iyo wandikiye Mayor ntibayigutangira. Agahimbazamusyi ko tukumva iyo. Wagira ngo ntitugira abashinzwe ibyacu. Ese twe tugengwa n’ayahe masezerano y’akazi cg niyihe minisiteri?

Cyusa yanditse ku itariki ya: 3-12-2020  →  Musubize

Ubu buvugizi mudukoreye turabashimiye cyane ariko rwose uretse kwinubira ko tudakorerwa ibikorerwa abandi barimu ahubwo twararambiwe kuburyo ntamuntu numwe wabivugaho ngo twizere ko bizakorwa cyereka ahari igihe bizagera kuri president wa Repuburika.

NAYINO Paul yanditse ku itariki ya: 18-10-2020  →  Musubize

Birabaje pe, kubona ukuntu mwarimu wigisha imyuga yitanga agakora uko ashoboye ngo abashoje bazabashe kwiteza imbere Ku isoko ry’umurimo ariko akaba atagenerwa agahimbaza musyi yewe ntazamurwe no mu ntera, MINEDEC ikemure ibi bibazo kuko abarimu no muri TVET no nta nubwo Umwalimu SACCO ujya ubahainguzanyo y’igihe kirerire nk’abandi barimu.

RUKUNDO Eric yanditse ku itariki ya: 17-10-2020  →  Musubize

Ntibyumvikana ko abarimu batangiriye akazi rimwe bafite levels zimwe bamwe bakaba bamaze kuzamurwa mu ntera gatatu abandi bakaba batarazamurwa nta rimwe nge mbona abo barimu ba TVET bararenganye kweri bakagombye nabo kuzamurwa mu ntera.

Augustine yanditse ku itariki ya: 17-10-2020  →  Musubize

Tuvugishije ukuri rwose Abalumu ba TVET zahoze ari VTC leta n’uturete bameze nkabatatwitayeho nyamara dufite Degree nkabandi balimu yemwe nurwitwazo bajya bagira rwose nabize Education turimo pe. A0 and A1 in Education ariko tutabeshye baranadusuzugura kuko ugira icyo ubajije akarere kakakuburabuza ngo genda ibintu byanyu ntabwo bisobanutse.

Reka mbahe urugero rumwe nubwo uwo muyobozi yavuze ngo agahimbaza musyi katangiye gutangwa. Ubuse ko utundi turere katanzwe ka 2019 Abakorera muri Rulindo bo bipfirahe?

Niburase hari ukurikiraa ngo amenyeko abalimu bose bagezweho nibyo bagenerwa n’amategeko?

Rulindo yo ifite imikorere mibi mu burezi cyane cyane gutesha agaciro abalimu bigisha TVET nabaha urundi rugero ugiye kureba hafi 70% bigisha TVET zahoze ari VTC muri Rulindo hari amezi arenga 7batigeze bazigamirwa miri Caisse social simvuze igihe bamaze hafi amezi5 badahembwa. Nyamara ntawe wabaza iyi mikorere mibi no kidafata kimwe abakozi.

Bagerageze bakemure ibibazo byabalimu ba TVET nibitaba ibyo bazakomeza kwisanga mubibazo byabagenda bagasezera kubera kubura motivation.

Ngayo nguko niba hari abashinzwe ibi cg bishobokako aka gahinda nandits ebagakurikirane kdi barebe nuwabazwa akarengane muri Rulindo District kera batazajya bisanga mu nkiko kuko amaherezo abalimu ntibazakomeza kurenganywa ngi bicecekere. Ndavuga kutazigamirwa no guhembwa nabi yewe no kudahabwa agahimbaza musyi mugihe bagenzi babo bo mugihugu hose babihawe

Idbala Van Del yanditse ku itariki ya: 17-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka