Amafoto: Kujyanisha amasomo no kwirinda Covid-19 bihagaze bite muri za Kaminuza?

Nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi itangaje itangira ry’amashuri makuru na za Kaminuza, zimwe muri za Kaminuza zari zujuje ibisabwa zahise zitangira kwigisha, izindi zigejeje kure imyiteguro, kuburyo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha zizaba zatangiye gutanga amasomo mu byiciro by’abanyeshuri bari mu myaka yanyuma.

Kigali Today yasuye Kaminuza ya Kigali ishami rikorera Kigali, inasura Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi riherereye ahahoze ishami ry’Uburezi KIE.

Kaminuza ya Kigali yatangiye kwakira abanyeshuri ikaba yaratweretse uburyo yakira abanyeshuri guhera ku marembo kugera mu ishuri, inatwereka icyumba yateguye cyashyirwamo uwaba yaketsweho ibimenyetso mu gihe bategereje ko inzego z’ubuzima zibageraho zikamwitaho.

Muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuvuzi, naho imyiteguro irarimbanyije aho igeze ku kigero cya 90%, bakaba baratweretse cyane cyane amashuri bimenyererezamo ubuvuzi, banatwereka aho bigishiriza bifashishije ikoranabuhanga ryashyizwemo ingufu cyane kugira ngo muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid19 abanyeshuri bagabanye guhurira mu mashuri ari benshi.

Dore mu mafoto uko muri izo kaminuza imyiteguro yo gukumira icyorezo cya Covid 19 yifashe:

Buri munyeshuri winjiye apimwa umuriro basanga uri mu gipimo cyemewe ( munsi ya 37) akoherezwa ahabugenewe mu gukaraba.

Nyuma yo gukaraba neza intoki bakoresheje amazi ndetse n’isabune, bahita begera abakorerabushake bo kuri iyi kaminuza, bakabashyira mu ikoranabuhanga bakoze rituma bakomeza kugenzura abahanyuze.

Ibi bikaba binagamije korehereza inzego z’ubuzima gukurikirana abageze muri iyi kaminuza baba abanyeshuri abarimu ndetse n’abashyitsi bayisura, igihe haba hari ubwandu bwa covid19 bugaragaye muri iyi kaminuza.

Mu Ishuri abanyeshuri biga bambaye udupfukamunwa, bahanye intera ya metero hagati yabo, kandi bateguriwe n’uducupa tw’umuti wo kwifashisha mu gusukura intoki igihe bagarutse mu ishuri bari basohotse. Niyo bari hanze biba ari uko.

Banashyiriweho kandi icyumba gishyirwamo uwagaragayeho umuriro mwinshi kugira ngo abe ashyizwe kure ya bagenzi be mu gihe bategereje ko inzego zubuzima zibageraho zikamwitaho

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubuvuzi ho imbaraga zashyizwe cyane mu mashuri bahuriramo bimenyereza cyane cyane ko ko ubwirinzi bw’Indwara usanga ari ibintu byabo.

Mu nzu mberabyombi ya Kaminuza nayo yamaze gushyirwamo ibimenyetso bigaragaza intera abayirimo bagomba guhana

Mu ishuri ry’Ikoranabuhanga aho abanyeshuri bazajya bahurira biga cyangwa se bakurikirana amasomo atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’aho abarimo bahurira bategura amasomo naho hamaze gushyirwa intera kuburyo abanyeshuri bazajya biga bisanuye

Amafoto:Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka