Ubu Google yagufasha gushakisha indirimbo ikuri mu mutwe ariko utibuka amagambo yayo
Ku wa tariki 15 Ukwakira 2020, Google yatangaje uburyo bushya abayikoresha bazajya babona indirimbo batibuka amazina,c yangwa amagambo yazo ngo bazishakishe, ahubwo bo bagasigimba cyangwa se kunyigimba (kuririmba utabumbura umunwa), google ikabafasha kuzishakisha.
Ubwo buryo bushya bwo gushakisha, ubu buri mu bigize ‘Google’s mobile app’ na ‘Google Assistant’, aho ujya gushakisha indirimbo runaka yandika mu Cyongereza ati, “what’s this song” (ariko yabanje kwandika ngo “Hey Google” aho kuri (first Google Assistant) nyuma agatangira gusigimba, kuvugiriza cyangwa kuririmba mu masegonda 10-15.
Iyo google imusubije, imuha indirimbo zitandukanye zishobora kuba zirimo iyo yariho ashakisha, bijyanye n’uko yashakishije.
Nk’uko ikigo cya ‘Google’ cyabitangaje, ubwo buryo bushya bwo gushakisha buzaba buboneka mu Cyongereza kuri ‘iOs’ ya Apple ndetse no mu zindi ndimi zirenga makumyabiri kuri ‘Google’s Android mobile platform’.
Ntibisaba ko ushakisha aba yakoze ibihura n’indirimbo neza neza kugira ngo ubwo buryo bushya bwa google bwemere gukora.
CNN yanditse kuri ubwo buryo bwo gushakisha indirimbo uhereye ku gusigimba, ivuga ko icyo atari igitekerezo gishya, kuko hasanzweho ikizwi nka ‘SoundHound’, gusa ngo ni uburyo bushya kuri google, bwifashisha porogaramu isesengura ijwi ry’usigimba (aririmba cyangwa avugiriza), ikarihindura ku buryo rishobora kugereranywa n’indirimbo ziriho zibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga, bakabona indirimbo isa n’iryo jwi.
Aparna Chennapragada, Umuyobozi Mukuru wungirije w’ikigo cya Google ari na we watangaje itangira ry’ubwo buryo bushya bwo gushakisha kuri google, yavuze ko buzakoreshwa n’abantu benshi cyane, kuko n’ubundi ngo usanga abantu babaza Google ngo iyo ndirimbo ni iyihe irimo gucurangwa, inshuro zigera hafi kuri miliyoni 100 buri kwezi.
Ikigo cya Google cyasobanuye ku rubuga https://blog.google/products/search/hum-to-search, ko umuntu wese azi ukuntu bitesha umutwe kumva hari indirimbo udashobora kwibuka izina cyangwa amagambo ayigize, nyamara uyumva mu mutwe wawe.
Google rero ikaba yiyemeje gufasha umuntu uhuye n’icyo kibazo, ikamufasha gushakisha indirimbo nubwo yaba atibuka amagambo yayo cyangwa uwayiririmbye.
Kuri urwo rubuga Google itangaza ko ubu umuntu ashobora gusigimba, kuvugiriza cyagwa kuririmba (ijwi ry’indirimbo) indirimbo runaka, Google ikamufasha kuyishakisha.
Icyo umuntu akora, akanda ahanditse ngo ‘Search a song’ (shakisha indirimbo). Agatangira gusigimba kuko aba atazi amagambo y’iyo ndirimbo cyangwa atayibuka, akabikora mu masegonda 10-15, ariko yabanje kwandika ati, “Hey Google, what’s this song”.
Google itangaza kandi ko ifite gahunda yo kuzashyira ubwo buryo mu ndimi nyinshi, kuko ubu ngo ubwo buryo buraboneka mu Cyongereza kuri ‘iOS’ no mu zindi ndimi zisanga 20 kuri Android.
Google kandi ivuga ko kugira ngo umuntu yumve imikorere y’ubwo buryo bushya bwo gushakisha, yabigereranya n’igikumwe cy’umuntu ‘fingerprint’, kuko ngo buri mu ntu ku isi agira igikumwe kihariye.
Ijwi ry’indirimbo cyangwa se ‘melody’ rifatwa nk’igikumwe cyayo. Google ivuga ko buri ndirimbo igira ibiyiranga byayo byihariye. Google ngo yashyizeho uburyo butuma imashini ifite ubushobozi bwo guhuza ijwi ry’usigimba, uvugiriza cyangwa uririmba n’indirimbo nyayo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
INdirimbo ya safi madiba
Ndashaka indirimbo ya meddy