Rutsiro: ASOC w’Umurenge wa Gihango yitabye Imana azize impanuka
Umukozi w’Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro wari ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage (ASOC) witwa Hakizimana Vedaste yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020 azize impanuka ya moto yari atwaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Uwamariya Clemence, yabwiye Kigali Today ko uwo mukozi yakoze imanuka mu gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.
Hakizimana ngo yari mu muhanda kuri moto ava i Rubengera muri Karongi yerekeza muri Rutsiro, ageze mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro agonga ipoto y’amashanyarazi.
Yahise ajyanwa kwa muganga i Congo Nil mu murenge wa Gihango muri Rutsiro ariko ahita ashiramo umwuka.
Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu muri Ngororero aho umuryango we uherereye.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu ASOC HAKIZIMANA VEDASTE twakundaga kwita Papa Franc Imana imuhe iruhuko ridashira
Mbega inkuru ibabaje weee!!!!!
Gusa twe nk’abana b’abantu nta kindi twakora, Imana ikomeze kuba hafi y’abasigaye ari abo mu muryango we ndetse n’abo bakoranaga ibakomeze, ibahe imbaraga zo kurushaho gushikama.
Ibi bitwereka ko tugomba kurushaho kwiyuzuza n’Imana yacu dutandukana n’ikibi dusingira icyiza maze ubwo Christ azaba agarutse tuzagororerwe ubugingo buhoraho. Ndabubifurije mwese!
Iyi ni inkuru ibabaje cyane.
Imana ikomeze abasigaye baba abo mu muryango we ndetse n’abo bakoranaga.
Ibi bitwereka ko tugomba guhora twiteguye tugahora twiyuzuza n’Uwiteka dutandukana n’ikibi duharanira icyiza muri ubu buzima maze inyiturano tukazayihabwa na Christ ubwo azaba agarutse kugororera buri wese ibikwiriye ibyo yakoze.
Mbifurije mwese kuzagororerwa UBUGINGO BUHORAHO!
Yoooo! Birababaje disi! Ariko ntakundi kuko buri were afite umunsi we WO gupfa ndetse n’icyo azazira.
Twihanganishije umuryango wee.
Ntirumenyerwa rwo kabura uko rwigira!!!!!
Yooo?. nukuri. imanimwakire. mubayo Kandi. abaturage buwomurenge. bihanganepe.?Twifatanyijenabomukababaro.?