RIB yafashe Nshimiyimana washakishwaga akekwaho kwica umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, rwafashe Nshimiyimana Emmanuel washakishwaga n’Ubugenzacyaha kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we agahita atoroka.

RIB ivuga ko Nshimiyimana yafatiwe aho yihishahishaga mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego, Akagari k’Isangano, Umudugudu wa Kanyinya.

RIB irashimira abaturage batanze amakuru yatumye ukekwa afatwa, ubu akaba afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kibungo aho ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kwica umugore wawe Imana yaguhaye,ni ukutagira ubwenge.Ubwicanyi mu bashakanye buteye ubwoba ku isi hose.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Report ya RIB yerekana ko muli 2018-2019 gusa,mu Rwanda Abagabo 86 bishe abagore babo,Abagore 30 bica abagabo.Mu bintu bituma abashakanye bashwana,ubusambanyi buza imbere.Abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga..Bagomba gukundana,kwihanganirana,ntibacane inyuma,etc…,nkuko Bible idusaba.Leta,cyangwa amadini,ntabwo zishobora guhagarika gushwana kw’abashakanye. UMUTI UZABA UWUHE?Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga muli Imigani 2:21,22.Niwo muti wonyine kugirango Isi ibe paradizo.It is a matter of time.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 18-10-2020  →  Musubize

RIB NIKOMEZE ISHAKE ABAGIZIBANABI NAMWE TUBASHIMIRA AMAKURU MUTUGEZAHOPE

MANISHIMWE yanditse ku itariki ya: 18-10-2020  →  Musubize

IZI MBWA ZABICANYI KUKI ZITARASWA KO AMAHEREZO ALIZO ZIZUZURA AMAGEREZA BULI MUNSI AHA ABICANYI NA BAFATA ABANA KUNGUFU BAKWIYE KUVA MU BANTU

lg yanditse ku itariki ya: 17-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka