Skol na FXB baciriye abaturage inzira ibaganisha ku mibereho myiza
Uruganda rwa Skol ku bufatanye n’umuryango FXB Rwanda, basoje gahunda y’imyaka itatu bari bamaze bafasha imiryango 60 yo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, muri gahunda zo kuva mu bukene bakiteza imbere.
Iyi miryango igizwe n’abantu 434, yafashijwe muri gahunda zitandukanye zirimo kwigishwa imishinga ibyara inyungu, bakanaterwa inkunga y’igishoro cyo kuyitangiza.
Yatojwe kandi kuzigama no kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira, itozwa isuku no kwitabira gukoresha ubwisungane mu buvuzi kugira ngo basigasire ubuzima bwabo.
Muri iyi gahunda kandi, Skol ku bufatanye na FXB bafashije abana bakomoka muri iyi miryango itari yishoboye bishyurirwa amafaranga y’ishuri abandi bigishwa imyuga irimo ubudozi, ubwubatsi, kubaka no gutunganya imisatsi.
Mu muhango wo gusoza iyi gahunda, bamwe muri bo bakaba bahawe ibikoresho bizabafasha kwiteza imbere bashyira mu bikorwa ibyo bamaze igihe biga.
Aba baturage kandi mu buhamya batanze banavuze ko banatojwe kubyaza umusaruro akarima k’igikoni, bigishwa kugahingamo neza imboga zitandukanye, banatozwa gutegura neza indyo yuzuye kugira ngo barwanye indwara zikomoka ku mirire mibi muri bo no mu bana babakomokaho.
Thibault Relecom, Umuyobozi w’ishami rya Skol rikorera mu Rwanda, yavuze ko we ku giti cye n’Ikigo ayobora, batewe ishema no gukorana n’aba baturage, bakaba bazanabahora hafi kugira ngo babafashe guhindura ubuzima bwabo.
Ati “Ni iby’agaciro kuri twe kuba twarabateye inkunga mukaba namwe mumaze gutera intambwe ishimishije muri iyi myaka itatu. Kubafasha ni ukwifasha, tuzakomeza kubaba inyuma kandi Imana ibahe umugisha”.
Rugazura Alexis wavuze mu izina ry’abafashijwe n’ibi bigo, yavuze ko batabona aho bahera bashimira Skol na FXB Rwanda, gusa bijeje ubuyobozi bw’ibi bigo ko bazakora uko bashoboye bagatera imbere kandi bakagira uruhare no mu kuzamura bagenzi babo batagezweho n’ubu bufasha.
Ati “Skol na FXB batumeneye ibanga ryo kubaho neza, banatwambutsa inyanja y’ubukene, Imana ibahe umugisha”.
Iyi gahunda y’imyaka itatu yatewe inkunga na Skool ikaba yasoje itwaye amadorali ya Amerika ibihumbi 200, ni ukuvuga asaga miliyoni 195 z’amanyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|