Rubavu: Polisi yafashe abantu 7 banywaga bakanakwirakwiza urumogi

Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Karere ka Rubavu, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage ikomeje ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu cyane cyane muri aka Karere ka Rubavu.

Ifoto: RNP
Ifoto: RNP

Ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2020, abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafashe abantu barindwi, harimo abarukwirakwizaga ndetse n’abarunywa.

Icyo gikorwa cyabereye mu Mirenge ya Kanzenze na Gisenyi yo mu Karere ka Rubavu. Mu Murenge wa Kanzenze hafatiwe Nyirambabazi Therese w’imyaka 28, afatanwa udupfunyika 650 tw’urumogi.

Mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi hafatiwe itsinda ryarimo kunywa urumogi rigizwe na Ubonabaseka Valens w’imyaka 25 wari ufite udupfunyika tubiri, Kamenyero Celestin w’imyaka 31 yari afite agapfunyika kamwe, Tubanambazi Jean Claude yari afite agapfunyika kamwe, Simbizi Assuman w’imyaka 34, Habimana Eric w’imyaka 32 na Niyonzima Zebide w’imyaka 28.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uwitwa Nyirambabazi Therese yafashwe avuye kurangura urumogi, aruhawe n’abantu bavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Yagize ati “Umuturage utwara abagenzi kuri moto ni we wahaye amakuru abapolisi avuga ko hari umuntu ahetse kandi afite urumogi yarwambariyeho imyenda. Yageze ku bapolisi barabahagarika, abapolisikazi basaka wa mugore koko basanga afite igipfunyika kirimo urumogi yagishyize ku nda yambariraho imyenda myinshi arangije aheka umwana”.

Nyirambabazi yanze kwerura ngo avuge abamuhaye urwo rumogi, ariko abapolisi bari bafite amakuru ko ajya kurufata ahantu mu kibaya kiba mu Mudugudu witwa Rugari mu Kagari ka Nyaruteme mu Murenge wa Kanzenze, ari naho ahurira n’abantu barukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryanakoze igikorwa cyo gufata itsinda ry’abantu bari bazwi ko banywa urumogi.

Ati “Twari dufite amakuru ko hari ahantu (urubyiruko) bahurira (ku irigara) bakanywa urumogi mu Mudugudu wa Bugoyi mu Kagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi. Mu rwego rwo guca ayo marigara ni bwo abapolisi bagiye gufata urwo rubyiruko bahasanga batandatu barimo gusangira urumogi ndetse bamwe barufite mu mifuka”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kugaragara muri aka Karere ka Rubavu. Yasabye n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo ibiyobyabwenge birwanywe burundu.

Ati “Ibikorwa dukora byose umunsi ku wundi dufatanya n’abaturage, ni bo baduha amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ababinywa. Abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge haba ku mutekano ndetse no ku buzma bwa muntu, ariko ikibabaje cyane urubyiruko rukaba ari rwo rukomeje kwijandika mu biyobyabwenge”.

Ni kenshi mu Ntara y’Iburengerazuba cyane cyane mu Karere ka Rubavu hagaragara abantu bafashwe na Polisi bari mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Polisi na yo ntihwema gukangurira abantu kwirinda kujya mu biyobyabwenge kuko amategeko yakajijwe ariko cyane cyane byangiza ubuzima bw’abantu bikanahungabanya umutekano.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

URUMOGI,kimwe na COCAINE,ni imali ishyushye cyane.Nta gihugu na kimwe gishobora kubica mu gohugu.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zifite ingufu nk’iza National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.

abizera yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka