Polisi yatahuye igisa nk’uruganda rukora ikinyobwa kitemewe cyitwa ‘Akeza k’Ibimera’

Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2020 yafashe umuturage witwa Habimana Jean Damascene w’imyaka 40 wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge. Abapolisi basanze yari afite igisa nk’uruganda akora ikinyobwa cyitwa ‘Akeza k’Ibimera’.

Habimana Jean Damascene yafatanywe ibinyobwa bitemewe
Habimana Jean Damascene yafatanywe ibinyobwa bitemewe

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Habimana kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Abapolisi bageze aho akorera basanga akora icyo kinyobwa kitujuje ubuziranenge, aho akorera hakaba hari amacupa 417 yuzuyemo icyo kinyobwa.

CIP Twizeyimana yagize ati “Ni ikinyobwa kimeze nk’inzoga ariko ibintu agikoramo ntiwabimenya kuko avangavanga ibintu bitandukanye, aho acanira amazi agashyiramo isukari na tangawizi n’ibindi bintu byinshi bituma gihindura ibara kigasa nk’umuhondo. Iyo yamaraga kugikora yakiranguzaga abandi bacuruzi izindi akazicururiza aho akorera.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko abapolisi basanze ahakorerwa icyo kinyobwa hari umwanda ndetse n’amacupa agipfunyikamo atujuje ubuziranenge.

Ati “Habimana iyo yamaraga gukora icyo kinyobwa yagipfunyikaga mu macupa ya pulasitike atoragura hirya no hino kandi ntabwo byemewe, byongeye, ingunguru yashyiragamo icyo kinyobwa zirimo umwanda. Ibi bishobora gutera indwara umuntu wese unyoye icyo kinyobwa.”

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko ibyo binyobwa byahise bimenwa ndetse n’aho Habimana yakoregaga harafungwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Habimana afatwa. Yasabye n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu ukora ibinyuranyijwe n’amategeko kandi bishobora kugira ingaruka ku mutekano n’ubuzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka