Imbuto za Moringa ni nziza cyane ku buzima bw’umuntu

Imbuto z’igiti cya Moringa zikize cyane kuri vitamine C, ni cyo gituma izo mbuto ari nziza mu kongerera umubiri ubudahangarwa nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.moringasiam.com.

Mu bindi byiza byo kurya imbuto z’igiti cya Moringa, harimo kuba zigabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru, bikanafasha n’ubuzima bw’umutima muri rusange, kuko hari indwara z’umutima ziterwa no kuba umuntu afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

Imbuto z’igiti cya Moringa kandi zigabanya isukari mu maraso, ibyo bigatuma zifasha umuntu uzikoresha kuba atarwara diyabete.

Imbuto za Moringa zigabanya ububabare ku bantu bakunda kubabara mu ngingo, kuko izo mbuto zigira ibyitwa ‘acides aminés’ na poroteyine bikomeza ingingo bikazigabanyiriza ububabare.

Imbuto za Moringa kandi zigabanya ibinure bibi (cholesterol), ibyo bikarinda umuntu zimwe mu ndwara z’umutima ziterwa n’ibyo binure byinshi mu mubiri.

Imbuto za Moringa kandi zifasha mu migendekere myiza y’igogora, kuko zikize cyane ku byitwa ‘fibres’, ibyo bituma inzira y’igogora ikora neza kandi ihorana ubuzima bwiza.

Izo mbuto kandi ngo zifasha abantu bifuza gutakaza ibiro mu buryo bwiza, kuko zifasha mu kuvanaho ibinure biba byaturutse mu byo umuntu yariye ‘graisses saturées’, icyo izo mbuto zikora zirabicagagura, bigatuma umubiri ubikoresha bigasohoka, aho kugira ngo ubibike.

Iyo ibyo binure bishotse ntibiba bikibonye uko byitsindigira mu mubiri, bigafasha umuntu gutakaza ibiro mu gihe abyifuza.

Imbuto kimwe n’amavuta ya Moringa kandi bifasha mu gusukura amazi, nko ku bantu batabona amazi meza yo kunywa ngo bashobora kuvoma amazi adasukuye babona, nyuma bagashyiramo imbuto za Moringa zikayasukura bikabarinda indwara ziterwa n’amazi mabi.

Kuri urwo rubuga kandi basobanura uko umuntu arya imbuto za Moringa, ngo ni ugutonora ukagera ku kantu k’umweru karimo imbere, ako ni ko karibwa. Ikindi si byiza kurenza utubuto 10 twa Moringa ku munsi. Umuntu ugitangira kurya izo mbuto ngo ashobora kumva zitamuryoheye, ariko uko agenda azimenyera akumva ziryoshye.

Ikindi ngo si byiza kurya imbuto za Moringa mu gihe umuntu atagira icyo ashyira mu gifu, kuko zifasha igogora ry’ibyo umuntu yariye. Nta mugore utwite cyangwa wonsa ukwiriye kurya imbuto za Moringa. Umugore utwite we yemerewe kurya ibibabi bya Moringa.

Imbuto za Moringa kandi ngo zongera imisemburo ku buryo ari byiza ku bagore bifuza gutwita ko bazirya.

Ibyo byo kuba imbuto za Moringa zongera imisemburo ku bagore ndetse no gufasha abagabo mu buzima bw’imyororokere binemezwa na Mbonyi Alex, umuvuzi gakondo wemewe na Leta ucuruza imiti itandukanye ikomoka ku bimera.

Avuga ko imbuto za Moringa zinafasha uruhu kumererwa neza, zigafasha abagore n’abakobwa bagira imihango ibababaza igakira, zigafasha abagira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru n’ibindi.

Akamaro k’imbuto za Moringa mu kugabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru kandi byemezwa na Nirere Catherine ufite imyaka 41 y’amavuko, uvuga ko yagize ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru (High blood pressure), ngo yabimenye atinze atingiye kujya arwara akaremba, akababara umutwe cyane.

Nyuma ngo agiye kwa muganga bamubwira ko afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru, ndetse bamuha n’amoko atatu y’imiti agomba kunywa mu minsi 30 nyuma agasubirayo kureba uko bimeze.

Muri iyo minsi 30 arimo kuyinywa, ngo haje umuntu aho akorera, abona iyo miti anywa ku meza ye, amubwira ko na we yahoze ayinywa kubera ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije, ariko aza kumenya imbuto za Moringa kandi ziramufasha.

Ni uko yazimurangiye kuko Nirere we atari asanzwe azi Moringa, ngo arazishakisha arazibona, atangira kuzirya uko babimubwiye aho yaziguze, na nyuma ya ya minsi 30 ntiyasubiye kureba indi miti kwa muganga, ahubwo hashize amezi abiri akoresha izo mbuto za Moringa yagiye kwa muganga kureba uko bimeze, bamubwira ko bimeze neza.

Yagize ati “Nanjye nagiye niyumva ko meze neza, gusa njyayo ngo numve uko kwa muganga bambwira kuko nari nararetse imiti ntanabwiye abo tubana, ariko bakabona ntagitaka umutwe uhoraho bakibwira ko ari imiti, naho ari izo mbuto za Moringa nkoresha”.

Gusa ngo ibyo ntibyabuza umuntu uzi ko afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije ko yajya kwa muganga, ariko n’izo mbuto za Moringa ngo zirafasha.

Ku rubuga www.moringadoo.fr, bavuga ko ikintu cya mbere umuntu ugitangira kurya imbuto za Moringa abona gihindutse mu mubiri we, ari uko atongera kugira umunaniro ukabije, agasinzira neza nubwo yaba yakundaga kugira ikibazo cyo kubura ibitotsi.

Ikindi bavuga kuri urwo rubuga, ni uko imbuto za Moringa uretse kuba zarinda umuntu kurwara diyabete, kumugabanyiriza ibinure bibi, kumwongerera imbaraga n’ibindi, ngo izo mbuto zikize cyane kuri za vitamine n’ubutare butandukanye bukenewe mu mubiri w’umuntu.

Izo mbuto za Moringa ngo zigiramo ‘Zinc’, za vitamine A, B na C, zikigiramo ‘Fer’ nyinshi ikamurinda ikibazo cyo kugira amaraso make cyangwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi, ikindi kandi izo mbuto ngo zikora nka ‘antibiotique’ kuko zivura indwara zitandukanye.

Ku rubuga https://remedes.ca/10-bienfaits-moringa/, bavuga ko Moringa ifasha ubwonko gukora neza, ikanakingira umuntu indwara ya ‘Alzheimer’ ijyana n’ibibazo by’ubwonko.

Ikindi ngo ni uko Moringa ituma umwijima ugira ubuzima bwiza, ikarwanya za ‘microbes’, ikanomora ibikomere vuba ndetse inatuma imisatsi iba myiza kandi igakomera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nihehe mwaturangira twagura izi mbuto za moringa .murakoze

Vincent yanditse ku itariki ya: 14-10-2023  →  Musubize

Nihehe mwaturangira twagura izi mbuto za moringa .murakoze

Vincent yanditse ku itariki ya: 14-10-2023  →  Musubize

Nifuzaga kumenya, ese umuntu afite ifu yamababi ya moringa, yayirya ate? Ese yasuka ku biryo cg mu gikoma? Cg yabitekana?

Francoise yanditse ku itariki ya: 12-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka