Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo muri 2022, igaragaza ko 30% by’abarangije Kaminuza badafite ubumenyi bwihariye abakoresha bakeneye mu bigo byabo, by’umwihariko mu mashami y’ikoranabuhanga, ubwubatsi ndetse n’andi afite aho ahuriye na tekiniki.
Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (University of Tourism, Technology, and Business Studies - UTB), kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, yatanze impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri basaga 1,000 barimo n’abanyamahanga basoje amasomo yabo mu mashami atandukanye. Abo banyeshuri barashima (…)
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024, polisi y’u Rwanda yakoze igikorwa cyo gushakisha no gufata abantu bacyekwaho ubujura i Nyamugari mu Murenge wa Gasaka Akarere ka Nyamagabe, hafatwa 10.
Iyo uganira n’urubyiruko rwarengeje imyaka yo gushaka ukababaza impamvu, babikubwira mu mvugo yamamaye ngo: Nta Gikwe” bashaka kumvikanisha ko nta mpamvu nyine yo gukora ubukwe. Ariko se kuki bavuga batyo? Ingamba zaba izihe?
Mu kiganiro yagiranye n’ urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya ULK na UTB amashami ya Rubavu ku biganiro by’ ubumwe n’ubudaheranwa bw’ abanyarwanda, Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitecyerezo ya Jenoside, bagashyira imbaraga mu kubaka igihugu no (…)
Mu muhanda wa kaburimbo Musanze - Kigali, mu ma saa yine z’igitondo cyo ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, habereye impanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe, undi arakomereka bikomeye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, Mabondo Semahoro Victor, Umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bane bakekwaho ubufatanyacyaha.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo, ni umunsi udasanzwe ku bakinnyi ba Kepler nyuma y’uko babiri muri bo, bagiye gukorera ubukwe icyarimwe.
Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Senegal, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball, iratangira urugendo rwo gushaka itike y’imikino y’igikombe cya Afurika "FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers.
Mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Ugushyingo 2024 Polisi yakoze igikorwa cyo gushakisha no gufata abakekwaho ubujura mu Mudugudu w’Agateko, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, maze hafatwa abantu barindwi.
Muri Tanzania, Urukiko rwa Kwimba, mu Ntara ya Mwanza rwahanishije igihano cyo gufungwa burundu muri gereza , uwitwa Samwel Anthony w’imyaka 34 y’amavuko, utuye ahitwa Shilima nyuma y’uko rumuhamije icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8 y’amavuko.
Ishami rishinzwe inguzanyo z’ubuhinzi muri BK (Banki ya Kigali), tariki 20 Ugushyingo 2024 ryasobanuriye abahagarariye amakoperative amwe n’amwe yo mu Ntara y’Amajyepfo ibijyanye n’inguzanyo bageneye ubuhinzi, bise "Kungahara na BK".
Inshuti n’Abavandimwe kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2024 bazindukiye mu gikorwa cyo guherekeza Nduwamungu Pauline wishwe tariki ya 14 Ugushyingo 2024 urw’agashinyaguro.
Minisitiri w’Intebe wa Mali, Choguel Kokalla Maiga wari kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2021, yirukanywe n’abagize Guverinoma ye, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, nyuma y’ubwumvikane bukeya bwari bumaze iminsi hagati ye n’ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali muri iki gihe.
Umukobwa witwa Akingeneye Janvière w’imyaka 29 y’amavuko, ukomoka mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, ariko akaba yibanaga mu nzu aho yari acumbitse kubera impamvu z’akazi mu Mudugudu wa Nyagatare II, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare, yasanzwe mu nzu yapfuye umurambo umanitse mu mugozi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategikimana Fred, aragira inama abaturage bifuza kugura ubutaka kujya bagana serivisi z’ubutaka ku Mirenge kuko iyo bikozwe mu buryo butemewe bigora uwaguze kubona icyangombwa cy’ubutaka.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iragaruka guhera kuri uyu wa Gatanu hakinwa imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona, aho abakinnyi umunani batemerewe gukina
Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir), yatangije ingendo z’indege itwara imizigo mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), buratangaza ko buhangayikishijwe na gatanya z’imiryango y’abashakanye, kubera ko ari kimwe mu bigira ingaruka ku burere bw’abana.
Mu kiganiro aheruka kugeza ku ihuriro rya 17 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri ku wa 16 Ugushyingo 2024, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwumviswe na buri wese.
Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda yatsinze Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Ngoma.
Minisitiri Paulina Brandberg ushinzwe uburinganire hagati y’abagabo n’abagore muri Suwede, agira ikibazo cyo gutinya imineke cyane (bananophobie) ku buryo adashobora kwitabira inama ahantu hari imineke cyangwa se ihahumura gusa.
Mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Rurenge, mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, tariki 19 Ugushyingo 2024, wabaye n’umwanya wo gutangiza gahunda yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bagaragaza ibyo bifuza byazitabwaho kurusha ibindi, barebye mu nkingi eshatu zigenderwaho, harimo ubukungu, imibereho myiza (…)
Umutangabuhamya wafunzwe imyaka 13 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma arushya ubutabera nkana.
Ahitwa Ku Mukore wa Karuranga hafite amateka habumbatiye yo mu bihe byo ha mbere kuko ariho hari igiti cyavagamo ibikoresho byifashishwaga mu gihe cy’urugamba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko mu Kuboza 2024, hazatangira ibikorwa byo kubaka isoko rito rya Mirama, ivuriro ry’ibanze ndetse n’umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero 2.5 mu Mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.
Perezidansi ya Kenya yatangaje ko Kiliziya Gatolika itaragarura amashilingi agera kuri miliyoni 2.6 y’inkunga yari yahawe na Perezida William Ruto, ikayanga ivuga ko itifuza gushukishwa amafaranga.
Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), basuye abanyeshuri biga mu ishuri rya Bossembélé, babaganiriza ku burenganzira bwabo.
Raporo ku iteganyagihe ryakozwe n’Ibigo Nyafurika birifite mu nshingano ICPAC na IGAD, irerekana ko ibihugu umunani byo mu Ihembe rya Afurika bizagwamo imvura nyinshi ku buryo budasanzwe.
Mu gihe imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 yashyizweho akadomo ku wa kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo 2024, ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi ni byo byasigaye ku rugo mu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Bamwe mu bagize uruhare mu itoranywa ry’abakinnyi bagiye mu ishuri rya ruhago rya Bayern Munich mu Rwanda bavuga ko bategereje ibihembo amaso ahera mu kirere.
Umugore wa Kizza Besigye umaze imyaka atavuga rumwe n’ubuyobozi muri Uganda, yavuze ko umugabo we yashimutiwe muri Kenya, ubu akaba ari muri gereza ya gisirikare muri Uganda.
Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel yatangije uburyo bwo guhamagara bwiswe Voice Over 4G(VoLTE) hakoreshejwe murandasi y’ikiragano cya kane(4G), aho kuba uburyo busanzwe bw’amayinite bukoresha 2G.
Mu gihe ubuzima bukomeje kumera nabi i Darfur mu majyaruguru ya Sudan, aho abantu babarirwa mu bihumbi 10 baheruka gukurwa mu byabo n’intambara bugarijwe n’inzara, ibikoni umunani bya rusange birimo gutanga igaburo kabiri ku munsi ku mpunzi ziri mu nkambi ya Zamzam, iri mu majyepfo ya Al-Fasher. Uyu mujyi umaze amezi urimo (…)
Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyarwenya w’icyamamare ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey umaze iminsi mu Rwanda.
Ku nshuro ya mbere, Ukraine yarashe ku butaka bw’u Burusiya misile zigera kure, nyuma y’uko Amerika yemereye iki gihugu gutangira kugaba ibitero gikoresheje izo ntwaro.
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero.
Bamwe mu banyamahanga bamaze guhabwa ubwenegihugu Nyarwanda, bavuga ko kubuhabwa byatumye barushaho kwisanzura bitandukanye na mbere batarabuhabwa, birushaho kubafasha gukora ibikorwa byabo nk’abenegihugu nta bindi byangombwa basabwa.
Imyumvire n’amakimbirane byiganje mu miryango, ni bimwe mu bigarukwaho n’ababyeyi batandukanye mu Murenge wa Jenda, ko biri mu byongera umubare w’abana bagwingiye ndetse bafite imirire mibi.
Amakuru yageze kuri Kigali Today kuri uyu wa Kabiri, arahamya ko abasore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa barekuwe.
Ku gicamunsi cyo ku wa 18 Ugushyingo 2024, muri gare ya Huye umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 23, yanyoye umuti wica udukoko ngo bita simekombe, ashaka kwiyahura.
Umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu Pauline, w’imyaka 66 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko abantu batanu (5) barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari bo bamaze kwicwa.
Impuguke zituruka mu muryango w’Afurika y’u Burasirazuba (EAC), zahuriye mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu yiga ku buryo gufatanya no guhuriza hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo bijyanye n’ibinyabutabire, ibinyabuzima, ibisasu bya kirimbuzi (CBRNE) n’ibindi bikorwa by’iterabwoba mu bihugu bigize EAC.
Mu gihe mu mihanda imwe n’imwe, hakomeje kugaragara abashoferi batwara abagenzi mu modoka rusange za coaster, barengeje umubare w’abo izo modoka zemerewe gutwara (gutendeka) ndetse banabatendekanye n’imizigo, Polisi y’u Rwanda iburira abafite iyo myitwarire kuyicikaho, mu kwirinda kugongana n’amategeko.
Mu rwego rwo gufasha abakozi bashinzwe gukurikirana ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku bigo nderabuzima kurushaho kwegera abaturage, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ndetse n’Umuryango Interpeace Rwanda batanze moto 39 ku bigo nderabuzima byo mu turere dutanu.
Polisi y’u Rwanda yafashe abasore umunani bo mu Karere ka Kamonyi mu Mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi bari mu bikorwa byo gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko hakwiye gufatwa ingamba zakumira guhenda kw’ibintu no guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, bashingiye ku byo ryaguraga mu myaka irenga 20 ishize.
Inzobere z’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe kugenzura imiterere y’imiyoborere mu bihugu bya Afurika, zigaragaza ko urubyiruko n’abagore bakwiye kongerwa mu nzego z’imiyoborere mu bihugu bya Afurika.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko indwara ya Malariya yikubye inshuro ebyiri ugereranyije kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2023 n’ukwezi kwa Nzeri 2024 aho abarwayi bavuye ku bihumbi 43 bikuba inshuro ebyiri.