Imisoro n’amahoro bihanitse bibangamiye iterambere ry’urwego rw’indege muri Afurika
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko Afurika ari yo ifite imisoro n’amahoro bihanitse kurusha ahandi hose, bigatuma amatike y’indege ahenda cyane.

Yabigarutseho mu nama Nyafurika ku ngendo zo mu kirere ‘Aviation Africa Summit and Exhibition 2025’, ibera muri Kigali Convention Center.
Makoro yavuze ko amatike y’indege ahenda biturutse ku ntera y’urugendo umuntu akora ava mu gihugu ajya mu kindi.
Ati “Ni yo mpamvu itike ijya Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ishobora kuba ihendutse kurusha itike ijya Entebbe muri Uganda, kuko urugendo rwa mbere ari amasaha atanu, urundi rukaba isaha imwe gusa. Iyo urebye ku itike, usanga harimo imisoro n’amahoro menshi yashyizweho n’ibibuga by’indege na Guverinoma, bigatuma ahenda cyane”.
Makoro yavuze ko kugira ngo urwego rw’indege rugerweho n’abantu benshi atari abakire gusa, hagomba kugabanywa ibiciro, kuko kompanyi y’indege muri Afurika ihenda cyane bitewe n’ibiciro bihanitse bya lisansi n’ibindi biciro byisumbuye kuri uyu mugabane.
Makolo yavuze ko nubwo RwandAir ikorana n’ibindi bigo byo muri Afurika, hari ibindi bigo bitumva akamaro k’ubufatanye bikagorana cyane kabone nubwo byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko nyafurika ry’Ubwikorezi bw’Indege (Single African Air Transport Market, SAATM).
Ati “Turacyafite imbogamizi zo guhabwa uburenganzira bwo gukoresha ikirere cy’ibihugu bitandukanye tunyuramo, kandi bimaze imyaka myinshi, dusanga hakwiye ubufatanye gusa, hari ikizere ko bizagerwaho kuko hari bimwe ibigenda bihinduka”.
Makolo yavuze ko abari mu ruhererekane rw’ubwikorezi bakwiriye gukorera hamwe, kuva ku bigo by’indege, ubuyobozi bw’ibibuga by’indege, inzego zigenzura iyi mirimo ndetse hakabaho n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu.
Nk’uko raporo ya 2024 ya African Airlines Association (AFRAA) ku misoro n’amahoro ibigaragaza, imisoro n’amahoro bingana na 35% by’igiciro cy’itike ku mpuzandengo muri Afurika. Ariko ku ngendo zimwe hagati mu bihugu bya Afurika, imisoro irenze igiciro nyirizina, ikagera kuri 70% by’ikiguzi cyose.
Ku mpuzandengo, imisoro n’amahoro yishyurwa n’abagenzi ku ngendo zo mu karere muri Afurika ni $68, mu gihe mu Burayi ari $32 no mu Burengerazuba bwo Hagati ari $34, nyamara muri ibyo bice ingendo ziruta cyane izo muri Afurika.

Kamil Alawadhi, Visi Perezida wa IATA (International Air Transport Association) mu karere ka Afurika n’Uburengerazuba bwo Hagati, yavuze ko uburyo buhenze bwo gukora ingendo muri Afurika, bushobora guca intege abashoramari muri uru rwego.
Yavuze ko imwe mu mpamvu zituma ingendo zo mu kirere muri Afurika zihenda, ari uko Guverinoma zishyiraho imisoro n’amahoro bihanitse, kandi zikayahindura uko zibishaka, ku buryo budasobanutse. Yagaragaje ko bitwaza ko biteganywa n’Amasezerano ya Chicago, Ingingo ya 1, ivuga ko igihugu gifite uburenganzira bwo gukomeza ubusugire bwacyo, bityo kigashyiraho ibiciro cyishakiye.
Ati “Imisoro n’amahoro nabonye muri Afurika uyu munsi rimwe na rimwe iruta inshuro 20 iyo mu bindi bihugu bitari ibya Afurika. Guverinoma zigomba gusobanukirwa uru rwego mbere yo gufata ibyemezo, aho kwibwira ko kuzamura ibiciro bizafasha urwego rw’indege”.
Ati “Kuri ubu, ingendo zo mu kirere muri Afurika ni zo zihenda cyane kurusha ahandi hose... Ikibabaje cyane ni uko iyo uguze itike ya $1,000, hagati ya $600 na $700 bigenda mu misoro, amahoro n’ibindi byishyurwa. Hagati ya 60% na 70% by’itike yose muri Afurika bigenda mu misoro n’amahoro”.
Ku bwe, urwego rw’indege ntirushobora gukora rwonyine, rukeneye ko Guverinoma zibigiramo uruhare kandi zigomba kumenya ingaruka z’ibyemezo zifata.
Ati “Kwihutira kuvuga ngo mushyireho imisoro mishya kugira ngo mwinjize amafaranga, bizahungabanya urwego rw’indege rw’igihugu mu gihe kiri imbere”.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|