
Ni imyitozo yabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade ya Godswill Akpabio International Stadium
Stadium, ihereye Uyo ari nayo izakira uyu mukino tariki 6 Nzeri 2025, ikorwa n’abakinnyi bose uko ari 24 bahamagawe n’umutoza Adel Amrouche.
Mbere yo gukora iyi myitozo, abakinnyi mu gitondo ku isaha ya saa tanu n’igice bari babanje gukora imyitozo ngororangingo.


Amavubi azakirwa na Nigeria, ku wa Gatandatu saa kumi nebyiri z’umugoroba mbere y’uko ku Cyumweru afata indege yerekeza muri Afurika y’Epfo aho azakirirwa na Zimbabwe ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025.
Nyuma y’uko Amavubi asoje imyitozo yayo, ikipe y’igihugu ya Nigeria nayo yahise iza gukora ikoresheje iki kibuga kiri hanze ya Stade Godswill Akpabio International Stadium, aho yatangiye imyitozo saa moya zo mu Rwanda.
U Rwanda kugeza ubu mu itsinda rya gatatu ruherereyemo ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani aho rukurikira Afurika y’Epfo ya mbere n’amanota 13 mu gihe Nigeria iri ku mwanya wa kane n’amanota atandatu.


























National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|