Kwita Izina 2025: Dore amwe mu mazina y’ibyamamare
Mu gihe u Rwanda rwitegura igikorwa kimaze kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga cyo Kwita Izina abana b’ingagi kizaba kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Nzeri 2025, abarimo ibyamamare bazita amazina abo bana bamaze kumenyekana.

Abagomba kwita amazi abana b’ingagi baba bari byiciro bitandukanye birimo ibyamamare, abayobozi batandukanye by’umwihariko abari mu nzego zifite aho zihuriye no kurengera ibidukikije hamwe n’abari mu bikorwa bya hafi byo kurengera ingagi.
Aba ni bamwe mu bantu 20 bamaze kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) mu gikorwa cyo kwita izina.

Urutonde ruriho umuhanzi Yemi Alade ukomoka muri Nijeriya wigeze guhatanira Grammy Awards, ukomeje kugeza umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.
Reed Oppenheimer, umuyobozi wa Reed Jules Oppenheimer Foundation, ishora imari mu bikorwa bigamije iterambere rirambye n’imibereho myiza nawe ari kuri uru rutonde.
Sang-Hyup Kim, umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga Global Green Growth Institute (GGGI), gishyigikira ibikorwa bigamije gushakira ibisubizo ubukungu burambye harengerwa ibidukikije nawe ari mu bazita ingagi.
Camille Rebelo, umuyobozi Mukuru wa EcoPlanet Bamboo, ikigo gikora mu bijyanye no kurengera amashyamba na we ni umushyitsi uzita izina kuri uyu wa gatanu.

David S. Marriott, ni umuyobozi Mukuru wa Marriott International, imwe mu sosiyete zikomeye z’amahoteli ku isi.
Susan Chin, umuyobozi wungirije wa Wildlife Conservation Society (WCS), rumwe mu nzego zikomeye mu kurengera inyamaswa ku isi na we ari kuri uru rutonde.
Javier Pastore, Uyu yahoze ari myugariro w’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), akaba yaramamaye cyane mu mupira w’amaguru.

Michelle Yeoh Todt, umukinnyi wa filime wahawe igihembo cya Academy Award akaba n’Ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) nawe yamaze kugera mu Rwanda kugira ngo yite umwe mu bana 20 b’ingagi bavutse uyu mwaka.
Jean Todt, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga Mukuru wa Loni mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, wahoze ayobora FIA nawe ategerejwe muri iyi gahunda.
Uru rutonde kandi dusangaho Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein, umuhanzi akaba n’umuterankunga, uyobora Louisenlund Foundation.
Mathieu Flamini, uyu yahoze akina mu ikipe ya Arsenal n’ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa, ubu akaba ari umuyobozi Mukuru wa GFBiochemicals na we ni umuhyitsi muhire waje kwita izina.
Dr. Yin Ye, umuyobozi Mukuru wa BGI Group, uzwi kandi nk’umusesenguzi mu bumenyi bwa siyansi na we ategerejwe muri uyu mhango.

Charlie Mayhew OBE, washinze akaba n’umuyobozi w’ikigo gifasha mu bikorwa byo kurengera inyamaswa muri Afurika kizwi nka Tusk Trust na we ari kuri uru rutonde.
Tunku Ali Redhauddin ibni Tuanku Muhriz, Igikomangoma cya Negeri Sembilan, Malaysia, akaba n’umuyobozi wa WWF Malaysia na we ari kuri uru rutonde.
Mu banyarwanda bazita izina harimo Brenda Umutoni, umwe mu barinzi b’ingagi mu Birunga.
Hari kandi Athanasie Mukabizimungu, umuyobozi akaba ari nawe washinze Koperative Imbereheza yo mu Gahunga, izwi mu guharanira iterambere ry’abaturage.
Undi ni Alliance Umwizerwa, umushakashatsi akaba n’inzobere mu by’ingagi muri Dian Fossey Gorilla Fund, ukorera imirimo ye ya buri munsi mu Birunga.
Harimo kandi Dr. Gaspard Nzayisenga, muganga w’ingagi muri Gorilla Doctors, uzitaho mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko mu zirinda indwara.
Leonard Nsengiyumva, ukora ibikorwa bya tekiniki muri Dian Fossey Gorilla Fund, akaba agira uruhare rukomeye mu gutanga umusanzu mu bushakashatsi ku ngagi na we ari kuri uru rutonde.

Undi ni Claver Ntoyinkima, umutoza w’abarinzi b’inyamaswa muri Pariki ya Nyungwe, akaba agira uruhare rukomeye mu gusangiza abandi ubumenyi mu bijyanye no kurengera ibidukikije na we yatoranyijwe mu Kwita Izina.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|