Ingabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zirashinjwa gukwirakwiza SIDA mu nkambi z’impunzi
I Bushagara, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), intimba n’agahinda ni byo bihora mu nkambi z’impunzi ziri hafi y’Umujyi wa Goma.

Mu kazu gashaje gakozwe mu bitambaro bishaje n’uduti duto, umukobwa w’imyaka 17 twahaye izina rya BB, yicaye arimo kuruhura umwana we w’uruhinja, mu maso he haragaragara umunaniro udaturuka ku kutaryama ahubwo uterwa n’agahinda gakabije.
Inkuru ye yatangiranye n’intambara, ariko iza kurushaho kubabaza ageze mu nkambi yagombaga kumurinda.
Mu ijwi rituje cyane ati “Twaryaga rimwe gusa ku munsi. Inshuti yanjye yanjyanye ahantu yitaga ‘Hoteli’. Umusore yampaye amafaranga 2000 y’Amanyekongo (ni nk’Amadolari 0.74). Ntitwigeze dukoresha agakingirizo, nkurizamo gutwara inda.”
Nyina na se bamaze kubimenya baramwirukanye, ubu abayeho mu buzima bugoranye bwo kurera umwana ufite se utazwi, akaba asigaye abeshejweho no gukorera uburaya mu nkambi yakagombye kumurinda.
Raporo zishinja abasirikare ba FARDC n’inyeshyamba gukorera uburaya mu nkambi
Iperereza ryakozwe n’umuryango Action pour les Droits Solidaires (ADS) ryahishuye ukuri ku bibera mu nkambi z’impunzi ziganjemo abateshejwe ibyabo ziri i Bulengo, Lushagala na Bushagara hafi y’Umujyi Goma.
Iyo raporo yashingiye ku buhamya bw’abarokotse 200, igaragaza ko amatsinda yitwaga ko arimo kurinda abaturage, yiganjemo ingabo za Leta ya RDC (FARDC), inyeshyamba zishinjwa gufatanya na Leta (Wazalendo) n’iza FDLR, atari gusa abagizi ba nabi basambanyaga abakobwa n’abagore ku ngufu, ahubwo bari no ku isonga mu kureberera ubusambanyi bwakorwaga mu nkambi, biba imbarutso yo gukwirakwiza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA.
Ubusambanyi bwakundaga gukorerwa mu tuzu twubatswe mu buryo bw’akajagari tuzwi nka ‘ghettos’, cyangwa tugahishwa mu tubari no mu tubyiniro, kandi imikorere yaho yabaga yiganjemo ubugizi bwa nabi.
Abashakashatsi ba ADS babonye nibura ahantu 10 muri izo nkambi zatujwemo abantu bagera ku bihumbi 300.
Raporo ivuga ko akenshi ari abagore cyangwa abagore b’inshoreke z’abarwanyi ba Wazalendo, cyangwa abacuruzi b’abagore b’i Goma batangaga ruswa ku barwanyi n’abashinzwe inkambi kugira ngo bemererwe gukora.
Abahohoterwaga cyane ni abagore n’abakobwa bari bafite imyaka iri munsi ya 11 no kuzamura, bafatwaga ku ngufu cyangwa ku bushake butewe n’ubukene, bemeraga gukora imibonano mpuzabitsina ku giciro cy’amafaranga 2000 by’amanyekongo.
Ntabwo mu bari ku isonga ry’abungukiraga muri ubwo bucuruzi ari abacuruzaga abo bakobwa gusa, ahubwo n’abarwanyi b’imitwe yitwaza intwaro, bagaragajwe nk’abungukiraga cyane muri ubwo bucuruzi bushingiye ku mibiri y’abakobwa n’abagore.
Raporo igira iti “Ba nyir’utwo tubari bakoranaga n’abashinzwe inkambi, naho abacuruzi b’abagore bahaga ruswa Wazalendo n’abashinzwe inkambi kugira ngo bakore mu bwisanzure.”
Abagombaga kubarinda ni bo babahohoteraga
Ubuhamya bw’abarokotse bugaragaza ubugome bakorerwaga, kuko raporo ya ADS ivuga ko abarwanyi ba Wazalendo ari bo bagaragajwe nk’abari bayoboye ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryakoranwaga ubugome bukabije.
Ingabo za FARDC na zo zishinjwa gukoresha imyanya y’ubuyobozi, mu gusambanya abagore n’abakobwa kugira ngo bahabwe ibiribwa, umutekano cyangwa kugira amahirwe yo kujya mu bahabwa inkunga.
Nta muntu wari mukuru ku buryo atakorerwa ihohoterwa
Umukecuru w’imyaka 70 wiswe EE, yageze mu nkambi nyuma y’uko igisasu cyishe abana be batatu n’umuhungu w’umukazana we. Ku munsi yajyaga gushaka inkwi ku isoko, yasambanyijwe ku ngufu n’abasirikare batatu bambaye imyenda ya gisirikare.
Ku bana bato ho byari bibi kurushaho. Umukobwa w’imyaka 11 wiswe SB yagiye gushaka inkwi kugira ngo afashe nyina guteka ibishyimbo, afatwa ku ngufu n’abasirikare bane, ati “Bambwiye guceceka, ntabikora bakanyica.”
Hari n’undi mukobwa w’imyaka 14, bahaye izina rya KK, wasambanyijwe ku ngufu nyuma yo guterwa icyuma.
Yagize ati “Yankomerekeje ukuboko, aransambanya, maze ariruka.”
Bemera gusambana ngo babone icyo kurya
Inkuru y’umukobwa w’imyaka 17 wabaga muri imwe muri izo nkambwi wiswe RL, isobanura neza uko ubuzima bubi butuma abenshi bishora mu buraya.
Ati “Igihe twageraga mu nkambi, ubuzima bwari bubi cyane. Nta nkunga twahabwaga nk’abandi. Nyogokuru ntiyabashaga kutwitaho kubera inzara n’indwara. Nigiye ku nshuti ko hari ubucuruzi bw’igitsina, nanjye ninjira muri ubwo buzima.”
Yavuze ko yaryamanye n’abagabo batatu, babiri bamuhaye amafaranga make yo kugura ibyo kurya n’inkweto, uwa gatatu amutera inda kuko batigeze bakoresha agakingirizo.
Iyi raporo yanagaragaje ko 66% by’abagore n’abakobwa nta mahitamo bari bafite ku bijyanye no gukoresha agakingirizo, bituma gukwirakira kw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA mu nkambi, birushaho koroha no kwihuta.
Amakuru ya PNMLS (Porogaramu ya Leta yo kurwanya SIDA) yerekanye ko muri ako gace habonetse abantu bashya 600 banduye SIDA mu gihe gito, barimo 113 bayanduye mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Uretse indwara, inkambi zasigaranye abakobwa benshi bafite impinja zavutse biturutse ku gufatwa ku ngufu, cyangwa kuryamana ku bushake n’ababaha amafaranga kubera inzara.
Hari n’abakobwa nk’uwishwe WK w’imyaka 25, washatse gukuramo inda yatewe n’abasirikare batatu bari bambaye ibintu byo kwiyoberanya mu maso, akoresheje ibinini, ariko aza gukurizamo kuva igihe kinini ari na ko yababaraga cyane kugeza igihe yasubiriye kwa muganga akavurwa agakira, nubwo atazi neza ko nta ngaruka bizagira ku hazaza he.
Bazengurutswe n’ihohoterwa ridashira
Raporo igaragaza ko abakekwaho gukora ibi byaha bakomeje kwidegembya, kubera ko abahohotewe batinya kubashinja no kutizera ko bashobora guhabwa ubutabera bwuzuye kubera ruswa.
Abakoze ihohoterwa barazwi, ariko ntibashoboraga gutangazwa kuko benshi bari abarwanyi ba Wazalendo, FARDC cyangwa FDLR. Raporo ivuga ko nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma, zimwe mu nkambi zarasenywe, abarokotse basubira mu byaro byabo, bamwe baranduye SIDA, abandi bafite impinja, bose bafite ibikomere byo ku mutima no ku mubiri.
Iyo raporo isaba ko hashyirwaho amategeko y’uburyo abayobozi b’ingabo babazwa ibikorwa by’abasirikare babo, nubwo ku barokotse nka BB n’umwana we, ubutabera bugisa n’inzozi zitagerwaho.
Kuri ubu iyo miryango ibayeho mu rugamba rwo kurwana no kubona icyo kurya no kongera kwisubiza agaciro, mu gihe abari bashinzwe kubarinda ari bo bashyize ubuzima bwabo mu kaga, umuntu yagereranya nk’urwobo rutagira iherezo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|