Uko Miliyari 6.8Frw zahinduriye ubuzima abaturiye Pariki y’Ibirunga
Binyuze muri gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka ku bukerarugendo (Revenue sharing), aho abaturiye pariki bahabwa 10% by’amafaranga aba yarinjiye abuturutsemo, abaturage by’umwihariko abaturiye pariki y’Ibirunga, bahinduriwe ubuzima n’ubukerarungendo bwo gusura ingagi.

Kuva umuhango wo Kwita izina abana b’ingagi watangira mu 2005, abaturage bo mu Mirenge uko ari 12 ituriye pariki y’Ibirunga bagiye babyungukiramo kuko bahawe inzu, ibikorwa remezo, amatungo, amazi meza n’ibindi.
Si ibyo gusa kuko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abaturiye iyo pariki, bahawe inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 6.8 binyuze mu mishinga 695 yabafashije mu bikorwa bitandukanye, byarushijeho kubateza imbere.
Abaturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko uretse imirimo ngarukamwaka ikorerwa ahaba harateganyirijwe kwakira ibirori byo Kwita Izina babonamo agatubutse, ariko hari n’ibindi byinshi bungukiye mu guturira iyo pariki bakesha imishinga itandukanye batewemo inkunga binyuze mu bukerarugendo buhakorerwa.
Ibi kandi ngo byanatumye barushaho gusobanukirwa neza akamaro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ruri muri iyo pariki.
Umwe muri bo ati “Mbere wabonaga umuntu ubizi ko ari umuhigi, akaba yazana inyama ukarya, akajya muri pariki akica inyamaswa ufite amakuru ariko ntugire icyo ubikoraho”.
Mugenzi we ati “Zo ubwazo kuba zihari (Ingagi) hari icyo bidufasha, kuko iyo abazungu baje inaha, hari ukuntu baza bakatwishimira cyangwa bakishimira icyo gikorwa bakagira icyo bagenera Leta cyangwa se abaturage, bikadufasha. Ni yo mpamvu tutagomba kwangiriza ahubwo tugomba gukumira icyatuma ingagi cyangwa n’izindi nyamaswa zangirika.”
Muhawenimana wo mu Murenge wa Kinigi, avuga ko mbere batarashishikarizwa kubungabunga iyi pariki, kuyihigamo inyamaswa ari byo byari bibafitiye akamaro.
Ati “Pariki isigaye idufitiye akamaro kanini, nk’ubu batwubakiye amashuri, baduha amazi meza hafi, ndetse na ba mukerarugendo iyo baje tubona akazi umuntu akinjiza amafaranga adafite aho ahuriye n’igihe twahigaga inyamaswa. Turashimira ubuyobozi bwacu bwaduhumuye”.

Undi ati “Nkatwe badufashije mu mishinga y’ubuhinzi, nk’ubu batwigishije guhinga ku butaka buto kandi tukabona umusaruro utubutse, uruta kure uwo twabonaga mbere, kuko nk’aho nasaruraga ibiro 100 by’ibishimbo ubu nahakuye ibiro 240, ndetse banatwemereye kutwubakira umudugudu ugezweho. Ibi byose tubikesha imiyoborere myiza”.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 40 ku nshuro yawo ya 20, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yashimiye uruhare Perezida Paul Kagame yagize mu guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu, ariko by’umwihariko muri pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi ziboneka gusa mu gace ruherereyemo.
Yagize ati “Umutekano w’izi ngagi urabungabunzwe ku buryo buhagije, kandi burya iyo zifite umutekano ziribaruka kandi zigakamwa amadovize, abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba barashima umushinga mwiza wo kwagura pariki y’Ibirunga, twizera tudashidikanya ko uzatuma ubukerarugendo butera imbere mu Ntara zacu zombi.”
Umuhango wo Kwita Izina ni umwanya by’umwihariko abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru bafata bakazirikana ku mutungo kamere bafite, ari wo ngagi zo mu Birunga.
Mugabowagahunde ati “Ingagi zifite uruhare mu kuduteza imbere no guteza imbere Igihugu cyacu. Uyu muhango ni umwanya mwiza wo gukomeza gushishikariza abaturage kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kwita by’umwihariko kuri iyi pariki y’Ibirunga.”
Kimwe mu bikorwa byabanjirije umuhango wo kwita izina abana b’ingagi muri uyu mwaka, ni umushinga w’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto bwifashishije ikoranabuhanga (Kinigi Horticulture Hub) uri ku buso bwa metero kare 1.250, uherereye mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’i Birunga, watashywe tariki 29 Kanama 2025.

Uyu mushinga ni agace k’icyiciro cya mbere cyo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kizatwara asaga Miliyoni 50$.
Muri iki cyiciro hazakorwamo ibikorwa byinshi birimo no kubaka umudugudu mushya w’icyitegererezo, Smart Green Village, uzatuzwamo imiryano 510 ituye ahazagurirwa Pariki y’Ibirunga.
Kinigi Horticulture Hub ni igice gito kigize uyu mudugudu, uzuzura utwaye Miliyoni 3,4$.
Uyu mudugudu uzubakwa ku buso bwa hegityari 50, uzubakwamo inzu zubatse mu buryo bwo kurengera ibidukikije, zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba n’uburyo bwo gusukura no kongera gukoresha amazi.
Uretse inzu zo guturamo, uzaba ugizwe n’ibindi bice bitatu birimo icy’ubuhinzi, icy’ubworozi n’icy’ubukerarugendo, aho buri gice cyitezweho kubyazwamo amafaranga kandi hanarengerwa ibidukikije.
Ahari Kinigi Horticulture Hub, ni mu gice cy’ubuhinzi kirimo inzu zo guhingwamo za ‘Green Houses’, uburyo bwo guhinga hatifashishijwe ubutaka, ububiko bukonjesha, uburyo bwo gutunganya umusaruro n’ibindi.
Ku ikubitiro hahise hahingwamo puwavuro, inyanya na cocombre kubera ko ari ibihingwa bifite isoko ryagutse kandi byunguka. Biteganyijwe ko bizajya byinjiza Miliyoni 45Frw buri mwaka, mu gihe ikiguzi cyo kuhitaho ari Miliyoni 11Frw.
Iki cyanya kizajya gicungwa n’abaturage ubwabo binyuze mu ishyirahamwe ryabo rya ‘Volcano Community Association’. Abaturage 211 bamaze guhugurwa mu buhinzi bugezweho, imicungire y’imishinga y’ubuhinzi bugamije ubucuruzi n’ubuziranenge bw’ibiribwa.
Muri uyu mudugudu hazaba hari ikindi gice cy’ubworozi kizagira ibikorwa remezo by’ubworozi bw’inkoko, intama n’ingurube.
Hazaba hari igice cy’ubukerarugendo kirimo ibikorwa bishingiye ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ubukorikori n’umuco.
Muri rusange mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwisanzure buke ingagi zifite, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga izongerwaho hegitari 3,740 bingana na 23% by’ubuso ifite ubu.
Umushinga mugari wo kuyagura uzakorwa mu byiciro bizagenda bishyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka iri hagati ya 10 na 15, ukazarangira wose muri rusange ushowemo Miliyoni 230 z’Amadorari ya Amerika, harimo azatangwa na Leta y’u Rwanda, abafatanyabikorwa bayo, inguzanyo ndetse n’impano.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yavuze ko intego ari ugeteza imbere imibereho y’abaturage.
Yagize ati “Intego ni uguteza imbere imibereho, guhanga imirimo no guteza imbere urubyiruko n’abagore. Iyo ubukerarugendo buzamutse n’iterambere ry’abaturage na ryo ririyongera.”

Uru rwego (RDB), rwanageneye Akarere ka Musanze inkunga ya Miliyoni 600,4Frw, aka Nyabihu gahabwa 600.4Frw, aka Burera gahabwa 450.3Frw, mu gihe Akarere ka Rubavu kagenewe 150.1Frw yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Iyi Pariki iri mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ni yo ibonekamo ingagi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi, ikaba iri ku buso bwa hegitari 16,000 aho biteganyijwe ko izongerwaho hegitari 3,740 bingana na 23% by’ubuso ifite ubu, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwisanzure buke ingagi zirenga 600 ziyibamo zifite.
Muri rusange kuva gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka mu bukerarugendo yatangira, imishinga ifite agaciro ka Miliyari 18Frw irimo amashuri, inzu zo guturamo, amavuriro, ubuhinzi n’ubworozi n’ibikorwa byo kugabanya amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa, ni yo imaze gushorwamo ikaba yarazanye impinduka mu mibereho y’abaturage.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|