#WCQ2026: Amavubi yakoze imyitozo yitegura Zimbabwe, kapiteni n’umutoza bizeza intsinzi

Kuri uyu wa Mbere, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoreye imyitozo kuri Orlando Stadium muri Afurika y’Epfo aho yakirirwa na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, kapiteni n’abatoza bizeza Abanyarwanda intsinzi bakumbuye.

Ni imyitozo yakozwe nyuma y’uko Amavubi ageze mu murwa mukuru w’iki gihugu Johannesburg, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere saa kumi nimwe aturutse Uyo muri Nigeria aho yatsindiwe n’iki gihugu igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, wakinwe ku wa 6 Nzeri 2025.

Amavubi akigera i Johannesburg yahise afata ifunguro rya mu gitondo kuri hoteli ya RED Radisson acumbutsemo, nyuma abakinnyi bararuhuka mbere yo gufata ifunguro rya saa sita, mu gihe saa munani n’iminota 15 bahise bafata imodoka berekeza kuri Orlando Stadium izaberaho uyu mukino w’umunsi wa munani yakirwamo na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri.

Imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose n’abakinnyi bose uko ari 24, barimo na Nshuti Innocent nubwo we atazakina kubera amakarita abiri y’umuhondo. Uko abakinnyi bakoze imyitozo bigaragara ko Ntwari Fiacre ashobora kubanza mu izamu, ba myugariro bane bakaba Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Kavita Phanuel akina iburyo mu gihe Niyomugabo Claude yabanza ibumoso.

Kavita Phanuel ashobora kubanza inyuma ku ruhande rw'iburyo ahasimbuye Fitina Omborenga
Kavita Phanuel ashobora kubanza inyuma ku ruhande rw’iburyo ahasimbuye Fitina Omborenga

Hagati mu kibuga nta gihindutse hazabanzamo Mugisha Bonheur ’Casemiro’, kapiteni Djihad Bizimana na Muhire Kevin mu gihe Kwizera Jojea byitezwe ko azabanza ku ruhande rw’ibumoso imbere, Mugisha Gilbert iburyo, Biramahire Abeddy agakina nka rutahizamu muri iyi mikinire izwi nka 4-3-3, bitandukanye na 3-5-2, umutoza Adel Amrouche yari amaze iminsi atangirana imikino.

Kuri iyi nshuro Muhire Kevin ashobora kubanza mu kibuga
Kuri iyi nshuro Muhire Kevin ashobora kubanza mu kibuga

Kapiteni Djihad Bizimana n’umutoza wungirije Eric Nshimiyimana bavuze ko bazi ko Abanyarwanda bakumbuye intsinzi gusa ko nabo gutsinda aribo ba mbere bishimisha

Nyuma y’imyitozo kapiteni Djihad Bizimana yavuze ko abakinnyi bameze neza kandi bazi akamaro ku mukino bakina kuri uyu wa Kabiri.

Ati" Abakinnyi bameze neza bazi akamaro ku mukino, bazi icyo ivuze kugira ngo dukomeze tube mu murongo wo guhatanira itike. Tumaze gukora imyitozo, ntekereza ko amayeri y’umukino w’ejo ari ukujya gushaka intsinzi."

Abajijwe ku kuba bagiye gukina umukino bakoze urugendo rurerure ndetse banakoze umwitozo umwe, yavuze ko bitaba urwitwazo.

Ati" Yego tugiye mu kuri, wavuga ko atari umwanya uhagije wo kuruhuka, dufite umukino ejo dukoze umwitozo umwe ariko nta rwitwazo kuko tuzi akamaro kawo. Igitutu tugihoraho, niyo turi gutsinda tuba tukiriho, iyo utsindwa noneho biba ari ibindi bindi ariko turabizi ko dukeneye intsinzi, buriya abakinnyi tuba tunayikeneye cyane kurusha abandi kuko nitwe tuvunikiramo, iyo bitagenze neza nitwe babwira nabi, rero akamaro ko gutsinda umukino turakazi kurusha abandi bose."

Kapiteni Djihad Bizimana avuga ko bakeneye intsinzi kuko iyo ibonetse aribo ishimisha mbere ariko yanabura bakaba aribo babizwa mbere
Kapiteni Djihad Bizimana avuga ko bakeneye intsinzi kuko iyo ibonetse aribo ishimisha mbere ariko yanabura bakaba aribo babizwa mbere

Umutoza w’Amavubi wungirije, Eric Nshimiyimana we yavuze ko nyuma yo gutsindwa na Nigeria bagomba kureba uko babona amanota yagarura akanyamuneza ku bakinnyi, nubwo na Zimbabwe nayo iyakeneye.

Ati" Twatsinzwe na Nigeria igisigaye ni ukureba Zimbabwe tuzakina ejo, ni ikipe ikinika ariko nanone nayo ishaka amanota atatu gusa natwe turayashaka kuko iyo utsinze biguha ikizere, niyo mpamvu tugomba gushaka intsinzi. Tumaze igihe tudatsinda, ariko ntekereza ko urebye uko twakinnye na Nigeria, nubwo uko witegura imikino bitandukanye, gusa twiteguye neza igisigaye ni abakinnyi,no kuba bameze neza mu mutwe."

Umutoza wungirije w'Amavubi, Eric Nshimiyimana avuga ko bakeneye intsinzi yagarurira abakinnyi ikizere
Umutoza wungirije w’Amavubi, Eric Nshimiyimana avuga ko bakeneye intsinzi yagarurira abakinnyi ikizere

Kugeza ubu mu itsinda rya gatatu, u Rwanda ruri ku mwanya wa kane n’amanota umunani mu gihe kuva muri Werurwe, 2025 Amavubi amaze gukina imikino itanu irimo itatu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 ndetse n’ibiri ya gicuti aho yatsinzwemo ine ikanganyamo umwe.

Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice uri hamwe n'ikipe muri Afurika y'Epfo yakurikiye imyitozo
Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice uri hamwe n’ikipe muri Afurika y’Epfo yakurikiye imyitozo

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka